Nyanza: Ntabwo tukitwa abatishoboye kuko duhawe ubushobozi–Uwubakiwe na Polisi y’u Rwanda

Mukamuyango Alphonsine umwe mu batishoboye bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gushyikirizwa inzu kuri uyu wa 11 Kamena 2015 yavuze ko asezereye izina ry’abatishoboye ngo kuko icumbi yubakiwe na Polisi y’u Rwanda rigiye kumushoboza kugera ku iterambere rirambye.

Mukamuyago ari muri bane mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu zo kubamo mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Gahondo ko mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana (ufite mikoro) na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alphonse Muntantwari, mu muhango wo gushyikiriza bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye inzu babubakiye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana (ufite mikoro) na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Muntantwari, mu muhango wo gushyikiriza bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye inzu babubakiye.

Mukamuyango uvuga ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu Rwanda atari afite inzu yo kubamo. Ngo nyuma y’aho aboneye aho kurambika umusaya yumva atagikwiye kongera kwitwa ukundi umuntu utishoboye.

Yuzuye akanyamuneza n’inseko y’ibyishimo ku maso yagize ati “Ntabwo nkikwiye kongera kwita umuntu utishoboye kuko Polisi y’Igihugu impaye ubushobozi inyubakira inzu”.

Avuga ko mbere yo guhabwa iyo nzu, ngo aho yirirwaga ntabwo ari ho yararaga kubera kutagira urugo rwe bwite umuntu yamubarizamo.

Imwe mu nzu zubatswe na Polisi y'u Rwanda zahawe abacitse ku icumu batishoboye mu Karere ka Nyanza.
Imwe mu nzu zubatswe na Polisi y’u Rwanda zahawe abacitse ku icumu batishoboye mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yishimiye ibimaze kugerwaho ku bufatanye na Polisi birimo no kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside batari bafite aho kuba.

Yagize ati “Polisi y’Igihugu ubufatanye bwacu na yo bushingiye kuri byinshi yaba mu kubungabunga umutekano, kurengera ibidukikije n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage”.

IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, yashimye intera Polisi igezeho yaba mu bikorwa byo hagati mu gihugu ndetse n’ibyo hanze yacyo bikorerwa hirya no hino ku isi aho abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, wari umushyitsi mukuru yasabye buri wese kwita ku mutekano ngo kuko ari wo shingiro rya byose.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka