Nyanza: Hagejejwe imurika ryimukanwa rigamije kubaka amahoro

Kuri uyu wa mbere tariki 17/02/2014 mu karere ka Nyanza hagejejwe imurika ryimukanwa (Expo mobile) ryateguwe na AEGIS Trust ku bufatanye n’ibindi bigo bigamije kubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iri murika ryiswe “Kubaka amahoro nyuma ya Jenoside” ririmo kubera mu nzu mberabyombi y’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya Ecole des Sciences de Nyanza riri mu mujyi wa Nyanza riragaragaza mu buryo bw’amagambo n’amafoto aho u Rwanda rugeze rwubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Benshi bari kuza kwihera ijisho ibyo batari bazi mu mibereho y'Abanyarwanda.
Benshi bari kuza kwihera ijisho ibyo batari bazi mu mibereho y’Abanyarwanda.

Mu gufungura ku mugaragaro iri murika ryimukanwa hatanzwe ibiganiro ku baryitabiriye ndetse bagezwaho n’ubuhamya bwerekana uruhare inkiko Gacaca zagize mu kongera kubaka amahoro arambye hatangwa ubutabera bwunga.

Abarimu n’abarezi mu bigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye batumiwe mu gufungura iri murika ryimukanwa bagaragarijwe ko bafite uruhare runini mu kwigisha amateka mazima ku bana barera hagamijwe gukumira ko Jenoside itazasubira kubaho ukundi.

Bamwe mu bitabiriye iri murika ryimukanwa riri kubera mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu bitabiriye iri murika ryimukanwa riri kubera mu karere ka Nyanza.

Abayobozi bagaragaye mu ifungurwa ry’iri murika ryimukanwa barimo umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah kimwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari bashimye uburyo risobanura neza aho u Rwanda rwavuye ndetse naho rugeze muri iki gihe cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu byo aba bayobozi bishimiye cyane harimo kuba ryorohereza abantu kumenya amateka nyakuri y’u Rwanda yaba mbere ya Jenoside mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo aho rigenda ryerekana imibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside, abayigizemo uruhare, abafitanye isano nabo kimwe n’abatarayikoze.

Mu byo iri murika ryerekana ahanini ni imibereho y'Abanyarwanda.
Mu byo iri murika ryerekana ahanini ni imibereho y’Abanyarwanda.

Iri murika ryimukanwa ryateguwe na AEGIS Trust ku bufatanye na IRDP, Radio la Benevolencija hamwe na USC Shoah Foundation byose bifite aho bihuriye no kubaka amahoro arambye mu Rwanda.

Akarere ka Nyanza kabaye aka kabiri nyuma y’akarere ka Karongi mukumurikirwamo iri murika ryimukanwa ariko rizakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka