Nyamagabe: Ababajwe n’uko uwicishije umuvandimwe we adahanwa

Joseph Nshimiyimana warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ababajwe n’uko uwagize uruhare mu kwicisha mushiki we muri Jenoside yagizwe umwere n’inkiko Gacaca akarekurwa.

Ubwo yatangaga ubuhamya mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi baguye i Murambi ku ya 21 Mata 1994, uyu musore wari mu kigero cy’imyaka 7 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yatangaje ko uwicishije mushiki we bitewe n’uko yari afite ubushobozi n’imbaraga yafashwe ariko ntahanwe.

Yagize ati “Bimwe mu bintu bijya bimbabaza cyane, ndagira ngo mbivuge ko umuntu wicishije mushiki wanjye ari hano mu Karere ka Nyamagabe akigenda ameze neza, baramutanze ko yicishije mushiki wanjye ariko kubera ngo imbaraga baramurekura na n’ubu aracyagenda”.

Nshimiyimana ababazwa n'uko uwagize uruhare mu rupfu rwa mushiki we atabihaniwe.
Nshimiyimana ababazwa n’uko uwagize uruhare mu rupfu rwa mushiki we atabihaniwe.

Elie Ndayisaba, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe avuga ko uwagize uruhare mu kwicisha mushiki w’uyu musore ngo yaba yaraburanishirijwe muri Gacaca akarekurwa, ariko ngo ikibazo kizakurikiranwa abone ubutabera.

Yagize ati “Uwo muntu ashobora kuba yaraburanye muri Gacaca ariko agatsinda kuko yafunzweho ahita arekurwa. Ubu tugiye gufatanya n’inzego zibishinzwe dukurikirane mu by’ukuri turebe icyakorwa”.

Dr. Jean Damascène Bizimana, umunyabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yijeje Nshimiyimana ko ikibazo cye kizakurikiranwa agahabwa ubutabera, kandi yibutsa abari bitabiriye ibikorwa byo kwibuka abatutsi baguye i Murambi ko uwakoze icyaha agomba guhanwa.

Yagize ati “Uzaze ukitugezeho ikibazo tugikurikirane ariko tuve aha twumvikanye ko ntawe uri hejuru y’amategeko, nta muntu wakora Jenoside ngo yumve ngo sinzakorwaho kuko mfite amafaranga, ikibazo ufite tuzafatanya gikemuke ako gahinda ufite tukakuvure”.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urabe warakurikiranye neza amakuru wahawe ku rupfu rwa mushiki wawe mwene data, utaba ugendera kuri infos zitari zo cg. amabwire bityo agahinda kawe kakaba katuma utemera ko uwarekuwe na gacaca ashobora kuba ari umwere nta ruhare yagize muri urwo rupfu rw’uwo muziranenge. Imana igufashe!

Migambi yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka