Nyagatare: Bibukijwe ko nta wakubaka Ubunyarwanda budashingiye ku mateka
Ubwo abatuye akarere ka Nyagatare bakiraga urumuri rw’icyizere rutazima kuri uyu wa 11/03/2014, bibukijwe ko kubaka Ubunyarwanda bikwiye gushingira ku mateka kuko ari byo bitanga ikizere ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abaturage ba Nyagatare gusubiza amaso inyuma bakibuka aho bavuye no gutekereza aho bageze kuko ayo mateka ariyo yubakirwaho.
Ibi kandi byagarutsweho na Madame Odette Uwamariya umuyobozi w’intara y’uburasirazuba wemeza ko kuba uru rumuri mu ntara ayobora ruhereye mu karere ka Nyagatare byongeye kakaba ariko katangirijwemo urugamba rwo kwibohora rukwiye kumurika mu mitima y’abatuye iyi ntara rukabahindura bityo bakagera ku cyifuzo igihugu kifuza kugeramo.
Uru rumuri rwageze mu karere ka Nyagatare ruturutse i Gicumbi. Mu kurwakira Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasabye abaturage ko uru rumuri rukwiye kubabera ikizere cy’iterambere kandi rukwiye gukura igihu mu mitima y’abantu.
Mu gihe hitegurwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abaturage bakanguriwe kuzibanda cyane ku bikorwa byo gufasha abarokotse ahanini babukira amacumbi. Abamaze kugira icyo bakora ngo babafashe bo bashimiwe.
Umuhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyagatare wabanjirijwe no gutaha amazu 13 yubakiwe abarokotse Jenoside yubatswe n’itorero ADEPR kimwe n’indi inzu igezweho yubakiwe uwacitse ku icumu na Banki y’abaturage.
Ibindi bigo bitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa nabo basabwe gutera ikirenge mu cy’aba.
Mu karere ka Nyagatare urumuri rutazima rwakiriwe ku kibuga cy’urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare mu ma saa munani bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa 12/03/2014 rujyannwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatunda. Tariki 13/03/2014 ruzajyanwa mu karere ka Gatsibo.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twubakira kumateka ariko haricyo twibagiwe kurwibutso hagaragara genocide yakorewe abatutsi ariko ntitugaragaza abayibakoreye urugero twakagombye kwandika ngo GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI IKOZWE NABAHUTU MURI MATA 1994 bityo numwana agasobanukirwa ayo mateka mwibwira se ko abantu bose babasha gusobanurira abana babo ko genocide yakozwe nabahutu ariko byanditse byaba bisobanutse kuburyo utabasha no guhisha amateka naho ubundi twabikoze igice abana baribaza bati se yakozwe nande?kuko biravugwa kumaradiyo ko yakozwe nabahutu nibaza ko kubyandika bitaba ikibazo.