Nyabihu: Urumuri rw’icyizere ruzakirirwa muri Mukamira kubera amateka yaho

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, avuga ko bahisemo kwakirira urumuri rutazima rw’icyizere muri Maiserie Mukamira kubera amateka yaranze Mukamira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akarere ka Nyabihu kagizwe n’ibice by’ibyahoze ari komini Nkuri, Nyamutera, Giciye na Mutura ndetse mu murenge wa Mukamira niho hari hari icyicaro cya komini Nkuri yiciwemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside. Juru avuga ko habarurwa Abatutsi basaga 7645 biciwe muri Nyabihu.

Abatutsi benshi bahungaga baturutse i Kigali mu mamodoka ndetse n’abari batuye mu duce dukikije komini Nkuri barafatwaga bakazanwa kwicirwa kuri komini Nkuri ariko benshi muri bo bakajyanwa kujugunwa mu buvumo bwa Nyaruhonga nabwo buri muri Mukamira hafi y’ibirunga.

Ubuvumo bwa Nyaruhonga bwakuwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside myinshi kandi ngo hashobora kuba hakirimo abandi kuko ubwo buvumo ari burebure cyane kandi bufite ahantu batabashije kugera.

Maiserie Mukamira ahakirirwa urumuri ndetse no mu murenge wa Mukamira nyirizina, habereye ubwicanyi bukabije muri Jenoside.
Maiserie Mukamira ahakirirwa urumuri ndetse no mu murenge wa Mukamira nyirizina, habereye ubwicanyi bukabije muri Jenoside.

Uretse ubwo buvumo buri muri Mukamira, aho winjirira ujya kuri Banki y’Abaturage yegereye aho komini yari yubatse ubu hakaba ariho ku karere ka Nyabihu nyirizina, hari hari bariyeri ziciweho abantu benshi cyane. Aho kandi naho ni muri Mukamira. Juru avuga ko banahakuye imibiri myinshi y’Abatutsi bazize Jenoside.

Uretse aho ku karere, no hafi ya santire ya Mukamira ahari ikigo cya Gisirikare ubu, naho ngo hiciwe Abatutsi benshi batwikishijwe amashanyarazi kandi ngo hari na bariyeri. Naho aho urumuri ruzakirirwa nyirizina muri Maiserie Mukamira naho ngo hari bariyeri kandi ni hafi y’icyo kigo cya gisirikare cya Mukamira.

Uzamutse gato werekeza mu murenge wa Jenda nawo waguyemo Abatutsi batari bake kimwe n’uwa Bigogwe, unyura ahitwa Hesha naho hiciwe Abatutsi benshi bari bahungiye mu rusengero nk’uko Juru abivuga.

Mu karere ka Nyabihu kandi hari ahantu hiswe izina rya «Nyirantarengwa » (ku rugabano rw’umurenge wa Mukamira n’umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze); aho hantu ngo nta Mututsi wapfaga kuharenga atishwe mu gihe cya Jenoside.

Bitewe rero n’amateka yaranze uyu murenge wa Mukamira muri Jenoside, waniciwemo Abatutsi benshi muri icyo gihe,bawuhisemo kugira ngo abe ariho hakirirwa urumuri.

Ahitwa kuri Nyirantarengwa hafite amateka kuko nta Mututsi wapfaga kurenge bariyeri yari ihari kandi hanyurage benshi bahunga.
Ahitwa kuri Nyirantarengwa hafite amateka kuko nta Mututsi wapfaga kurenge bariyeri yari ihari kandi hanyurage benshi bahunga.

Juru avuga ko ari ukugira ngo abaturage bawo barwigireho batekereza ku icuraburindi ryawubayemo kimwe n’indi mirenge mu gihe cya Jenoside, bityo baharanire umucyo kandi urumuri rw’icyizere rugumye kubamurikira.

Uretse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside baguye mu Bigogwe, imwe igashingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kanzenze muri Rubavu, umurenge wa Mukamira ubu ni nawo wubatsemo urwibutso rw’akarere ka Nyabihu kuri ubu rushinguwemo imibiri 2053.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge yateye imbere cyane mu karere ka Nyabihu, kuri ubu abahemukiwe n’aba bahemukiye babanye neza kandi basabanye imbabazi ku buryo abona bigenda bigera ku rwego rwiza.

Biteganyijwe ko akarere ka Nyabihu kazakira urumuri rw’icyizere rutazima tariki 21/02/2014.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka