Nyabihu: Ikibazo urwibutso rwa Mukamira rwari rufite kiragenda gikemurwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu karere ka Nyabihu, barishimira cyane uburyo urwibutso rw’Akarere ka Nyabihu rukomeje kuvugururwa hakemurwa ikibazo rwari rufite. Bakaba bavuga ko ari igikorwa gishimishije cyane kandi ari gusubiza agaciro ababo babuze.

Urwibutso rwa Mukamira ruri nko mu metero zisaga 500 uvuye muri santire ya Mukamira mu karere ka Nyabihu, umanuka muri kaburimbo werekeza i Musanze mu kuboko kw’ibumoso.

Uko urwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira rwari rumeze umwaka ushize.
Uko urwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira rwari rumeze umwaka ushize.

Uru rwibutso rwari rufite ikibazo cy’ubukonje imbere cyatumaga amarangi yarwo yomoka ndetse bikaba byarateraga impungenge ko byakurura ibindi bibazo.

Urwibutso rwa Mukamira kandi ntirwari rusakaye kuburyo amazi y’imvura yagwaga kuri beto yari isakaye icyumba cyo hasi “kave” cy’uru rwibutso, ari nacyo gishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyabihu.

Hamaze gusakarwa igice cyanyagirwaga ndetse hamaze no gukorwa fondasiyo izashyirwaho senyenge urwibutso rukazitirwa neza.
Hamaze gusakarwa igice cyanyagirwaga ndetse hamaze no gukorwa fondasiyo izashyirwaho senyenge urwibutso rukazitirwa neza.

Nyuma yo kubona iki kibazo uru rwibutso rwari rufite, akarere ku bufatanye n’abaturage biyemeje kuvugurura uru rwibutso.

Hifashishijwe 40% y’amafaranga y’inkunga yavuye mu yatanzwe n’abaturage mu cyunamo cy’umwaka ushize wa 2013, 50% y’inkunga yatanzwe mu mu cyunamo cy’uyu mwaka wa 2014 ndetse n’inkunga ya miliyoni 8 akarere katanze, kuri ubu urwibutso rwa Mukamira rurimo kuvugururwa.

Kugeza ubu, urwibutso rwamaze gusakarwa hejuru ya beto yanyagirwaga, imbere haravuguruwe neza hashyirwamo amakaro n’ibindi bikenewe. Inyuma naho urwibutso rukaba rugiye kuzitirwa neza kuburyo ntacyaruvogera nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu abivuga.

Beto itwikiriye kave noneho iratwikiriye, nta mazi akiyigwaho ngo ayangize.
Beto itwikiriye kave noneho iratwikiriye, nta mazi akiyigwaho ngo ayangize.

Iyi mirimo yose irimo gukorwa ku rwibutso rwa Mukamira ari narwo rw’akarere ka Nyabihu, mu gihe izaba imaze kurangira akaba aribwo hazakorwa igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 15 yabonetse izasanga indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyabihu isaga 2050 isanzwe ishyinguwe muri urwo rwibutso.

Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu ndetse na Uwamahoro Esperance umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bishimira cyane ibirimo gukorwa kuri uru rwibutso rwa Mukamira, aho basanga ari ugusubiza abo babuze agaciro bambuwe, kandi bagashima cyane umutima mwiza n’ubwitange abaturage bakomeje kugaragaza banatanga inkunga.

Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere arerekana uko muri cave y'urwibutso hameze ubungubu nyuma yo kuvugururwa.
Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere arerekana uko muri cave y’urwibutso hameze ubungubu nyuma yo kuvugururwa.

Biteganijwe ko uku kwezi kwa Nyakanga kwarangira imirimo iteganijwe mu kuruvugurura irangiye habaye nta mbogamizi ibonetsemo nk’uko Murwanashyaka Bosco ushinzwe urubyiruko, umuco na Sport mu karere abivuga.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka