Ngororero: Abakiri bato barasaba kudahishwa amateka y’Iguhugu

Abakiri bato bo mu karere ka Ngororero barasaba ababyeyi n’abandi bakuru kutabahisha amateka yaranze igihugu cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bayahereho bubaka ejo hazaza.

Babitangarije mu muhango wo kwibuka abana bazize Jenoside mu 1994, wakozwe n’abanyeshuli biga mu mashuli abanza n’ayibanze y’imyaka icyenda na 12, bo mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 25 Kmena 2015.

Barasaba kudahishwa amateka.
Barasaba kudahishwa amateka.

Twizerimana Jeremie umunyeshuli ufite imyaka 17, yasabye ko abantu bagifite ingeso mbi yo kutabwiza ukuri abana babo cyangwa abafite ipfunwe ryo kubaganiriza babireka bakabafasha kwiyubakira ejo hazaza.

Yabibwiraga imbaga y’abari bateraniye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero ahahoze ari ku ngoro ya MRND mbere y’1994 hiciwe abatutsi ibihumbi 14.

Niyomuhoza Anne Marie ufite imyaka 13, avuga ko ababazwa no kuba hari abana bigana ariko ngo badafite amakuru ku byabaye mu Rwanda kubera ko ababizi batabibabwira.Hamwe na bagenzi be bavuga ko batangiye urugendo rwo gusaba ababyeyi kutabahisha ukuri.

Avuga ko imyitwarire nkiyo atari agasuzuguro ku babyeyi ahubwo ngo ari umuco mwiza bakomora mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ku mashuli bigaho.

Aba bana basabye ababyeyi babo kubabwira amateka n'ubwo yaba ashaririye bwose.
Aba bana basabye ababyeyi babo kubabwira amateka n’ubwo yaba ashaririye bwose.

Mugengana Ildegard, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Ngororero avuga ko abarezi bashyigikiye ubwo busabe bw’abana ku babyeyi n’abandi bantu bakuru babana.

Ngo ni nayo mpamvu babafasha gutegura iki gikorwa babigisha amateka ndetse banabunganira mu kubona inkunga yo guha abana barokotse Jenoside batishoboye, cyane cyane abari bakiri abana icyo gihe.

Avuga ko aheza h’igihugu ngo hakorerwa mu ishuli. Bityo rero abana bakwiye kumenya byose igihe bakiri ku ntebe y’ishuli.

Uyu mwaka ngo abana bafite umwihariko wo kwibuka kuko bamaze gucengerwa n’indangagaciro Nyarwanda zazamuye ubushake bwabo bwo kuba Abanyarwanda, aho gutandukanywa n’ibindi bintu nk’amoko.

Mu gitambo cya misa cyabanjirije umuhango wo kunamira abana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, Padiri Ngomanziza Leonidas, yasabye abana gukurana umutima mwiza no kwima amatwi abantu bakiranwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka