Ngoma: Miliyoni 28 zaganewe kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo

Mu ngengo y’imari y’akarere ka Ngoma y’umwaka wa 2014-2015 hashyizwemo miliyoni 28 zo gukora inyigo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo mu rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguwe bazize Jenoside no kubungabunga amateka ya Jenoside mu gihe kirekire.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo ruzuzura rutwaye amafaranga agera kuri miliyoni 100 ruzaba rugizwe n’ibice bitatu harimo igice kizaba gishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ikindi cyumba kizaba kigizwe n’ububiko bw’impapuro ku mateka ya Jenoside ndetse n’ibindi biranga amateka ya Jenoside yabereye i Kibungo.

Igice cya gatatu kizaba kigizwe na hangar izajya yifashishwa mu kurinda izuba n’imvura abazaba baba bateraniye ku rwibutso mu gihe cyo kwibuka.

Urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo rwubatse kuburyo butari bumeze neza.
Urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo rwubatse kuburyo butari bumeze neza.

Ibuye fatizo ry’ahagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa kibungo ryashyizweho na Senateri Tito Rutaremara wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka cyabaye tariki 14/04/2013.

Yagize ati “Nk’ahantu hari abantu nka bariya kandi twubashye twumva tugomba gufata neza, kandi bazarebwa mu myaka ijana tugomba kuhubaka neza kandi bijyanye n’igihe, ku buryo mu myaka 20 hazaba hagaragara neza.Tugomba kureba kure.”

Kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo bizakorwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kibungo; nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise.

Hon Senateri Tito Rutaremara ashyira ibuye fatizo ahazubakwa u rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo mu kwezi kwa kane 2013.
Hon Senateri Tito Rutaremara ashyira ibuye fatizo ahazubakwa u rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo mu kwezi kwa kane 2013.

Mu rwego rwo kugira ngo iki gikorwa cyo kubaka kizagende neza hari hatanzwe nimero za compte iri muri banki ya Kigali (BK) aho umuntu wese yashyira inkunga ye kugira ngo ashyigikire iki gikorwa.

Urwibutso rugiye kubakwa ruzubakwa mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo ahari hubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka