Muyumbu: Bibutse abarimu bishwe muri Jenoside, basaba abagikora uyu mwuga gutanga uburezi bwiza

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abarimu n’abanyeshuri bo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye tariki 29/06/2014, abarimu basabwe gushingira ku buyobozi butavangura Abanyarwanda, maze bagaha abana uburezi bwiza burangwa n’ubumwe kuko ari bo mizero y’u Rwanda rw’ahazaza.

Ubu butumwa bwatanzwe na bamwe mu bari abarimu mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe mu bari abanyeshuri icyo gihe, basobanuye neza ko hariho amabwiriza mu mashuri yari agamije gutandukanya abana no kuvutsa bamwe uburenganzira bwabo, kabone nubwo bo batari bakamenya ubwenge.

Abana bacanye urumuri rw'icyizere basoma n'amazina y'abarimu b'i Muyumbu bishwe muri jenoside.
Abana bacanye urumuri rw’icyizere basoma n’amazina y’abarimu b’i Muyumbu bishwe muri jenoside.

Uyu muhango witabiriwe ku bwinshi n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abaturage biganjemo abarezi, bari bateraniye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muyumbu; waranzwe no kwibuka abarimu 27 bo muri uyu murenge bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse ndetse no guha icyubahiro abari abanyeshuri bo muri uyu murenge bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo imibare yabo itazwi neza.

Abatanze ubuhamya bagaragaje ko na mbere y’uko jenoside nyirizina ishyirwa mu bikorwa muri uyu murenge, ngo Abatutsi baho kimwe n’ab’ahandi mu gihugu bari baratangiye guhohoterwa no kubuzwa uburenganzira kandi ngo abana mu ishuri bagahugurutswa babazwa ubwoko bwabo.

Abakomoka mu miryango y'abari abarimu b'i Muyumbu ndetse n'inshuti zabo baje kubibuka.
Abakomoka mu miryango y’abari abarimu b’i Muyumbu ndetse n’inshuti zabo baje kubibuka.

Umukecuru Kazayire Venantia wigishaga muri iki kigo cy’ishuri, yagaragaje agahinda yatewe no kuba yarabuze bagenzi be bakoranagana bishwe bazira uko bavutse, ariko asaba abarimu bigisha kuri iki gihe ko bakwiriye gushingira ku butegetsi bwiza buyoboye u Rwanda, maze bagaharanira kwigisha abana ubuhanga n’ubumuntu kuko ari bo mizero y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu, Mugabushaka Pierre Claver, yihanganishije ababuze ababo bari abarimu bakicwa muri jenoside ndetse n’Abanyamuyumbu muri rusange kuko ngo hafi ya bose baba barigishijwe n’aba ba nyakwigendera bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Abayobozi, abize n'abigishije i Muyumbu basabye ko abaturage bagomba kurwanya ikintu cyose cyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.
Abayobozi, abize n’abigishije i Muyumbu basabye ko abaturage bagomba kurwanya ikintu cyose cyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Bwana Mugabushaka yagaragaje ko ubu Leta y’u Rwanda yimakaje ubumwe no kubanisha neza Abanyarwanda, bikaba ari na byo byatumye babasha gukorera hamwe, u Rwanda rugatera imbere ku ntambwe yishimirwa, maze asaba abaturage ko bakwiriye kwirinda umuntu wese washaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’ibyiza u Rwanda rugezeho.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Muyumbu, Mugabo Alexandre, wavuze mu izina ry’abandi barimu, yasobanuye ko kwibuka jenoside ari ukwigirira neza ku bakiriho ngo kuko bibafasha kuzirikana ibibi byabaye kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.

Uyu muyobozi w’ishuri, yongeye gusaba ko kwibuka jenoside byakwibutsa abakiriho umwenda bafitiye abishwe muri jenoside wo kusa ikivi bari baratangiye, by’umwihariko akaba yasabye ko abantu bose bakomeza gufatanyiriza hamwe mu gufasha abarokotse jenoside batarishobora.

Umukecuru Kazayire Venantie wakoranagana n'abarimu b'i Muyumbu bishwe muri jenoside, yasabye abagikora uyu mwuga kwigisha abana ubuhanga n'ubumuntu birinda kubashyiramo ivangura.
Umukecuru Kazayire Venantie wakoranagana n’abarimu b’i Muyumbu bishwe muri jenoside, yasabye abagikora uyu mwuga kwigisha abana ubuhanga n’ubumuntu birinda kubashyiramo ivangura.

Abafashe ijambo bose muri uyu muhango, bagaragaje ko nyuma y’aho ubuyobozi bubi bwigishije ivanguramoko ndetse rikaza kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe basigaye ari imfubyi, abapfakazi n’incike; ngo ubu bakomeje kwiyubaka baharanira kubaho kandi hari icyizere ko ubuzima buzakomeza kuba bwiza bafatanyije.

Kwibuka abari abarimu bo mu murenge wa Muyumbu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi byajyanye no gukusanya inkunga y’amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi 90 azafashishwa umwe mu barokotse jenoside utishoboye wo muri uyu murenge.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka