Muri Sudani y’Epfo bibutse ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bari kumwe na bagenzi babo bikorera indi mirimo baba mu gihugu cya Sudani y’Epfo bifatanije n’Umuryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wabaye ku itariki 7 Mata 2014 mu kigo cy’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kiri Juba, umurwa mukuru waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, kunamira abazize Jenoside n’ibiganiro bitandukanye.

Abitabiriye umuhango bacanye urumuri rw'icyizere.
Abitabiriye umuhango bacanye urumuri rw’icyizere.

Umugaba mukuru uyoboye Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ziri Sudani y’Epfo, Col Mutara Nkangura yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ati “Kuza kwifatanya natwe kwibuka abacu twakundaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifite ubusobanuro bukomeye nk’ikimenyetso cy’ubucuti mwatugaragarije” Yasabye imbaga yari iteraniye aho kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Uyoboye Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, Alice Buhinja yavuze ko Jenoside yasigiye amasomo menshi Abanyarwanda n’amahanga cyane cyane ku bwiyunge n’amahoro yaharaniwe n’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Abasirikare baturuka mu bihugu bitandukanye bifatanyije na bagenzi babo baturuka mu Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasirikare baturuka mu bihugu bitandukanye bifatanyije na bagenzi babo baturuka mu Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “U Rwanda rwigishije abatuye Isi ko iyo abantu baharanira amahoro babasha no kuyageraho. Kandi ko na nyuma y’amakimbirane n’intambara hari icyizere cyo kongera kubaho”.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa Loni ari nawe uyoboye ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Hilde Johnson yavuze ko hari amasomo Sudani y’Epfo yari ikwiye gukura ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Yavuze ko mu gihe imirwano yatangiraga i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo hagati mu kwezi kwa cumi n’abiri 2013 yibutse ukuntu Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda avuga ko ibyo bidakwiye kongera kubaho.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Sudani y'Epfo, Barinaba Marial Benjamin, ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Sudani y’Epfo, Barinaba Marial Benjamin, ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Barinaba Marial Benjamin, wari uhagarariye Perezida wa Sudani y’Epfo, ni we wari umushyitsi mukuru. Yamaganye Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ubu ari ubugome bw’indengakamere bwakorewe ikiremwamuntu.

Ati “Sudani y’Epfo tuzahora twifatanya n’u Rwanda mu byago no mu byiza”. Yavuze ko isomo nyamukuru u Rwanda rwigishije abatuye Isi ari uko abanyarwanda ubwabo aribo bahagaritse Jenoside.

Minisitiri Barinaba yashimiye u Rwanda kuba rwarabaye mu bihugu bya mbere byohereje abasirikare mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka