Muhororo: Abatutsi bari abakozi b’ibitaro bya muhororo bishwe muri jenoside bubakiwe urwibutso rwihariye

Ibitaro bya Muhororo mu karere ka Ngorororero bishimirwa ko byabaye intangarugero mu kubimburira ibindi bitaro bigize aka karere mu kubakira urwibutso abari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe AbatutsI mu 1994.

Kuri uyu wa gatanu tariki 8/5/2015 nibwo habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya kane abantu batandatu bari abakozi b’ibi bitaro. Imiryango y’abishwe yishimiye ko ibitaro bya Muhororo byubakiye ababo urwibutso rwihariye.

Urwibutso rushya rw'ibitaro bya Muhororo.
Urwibutso rushya rw’ibitaro bya Muhororo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clotilde, yavuze ko ibitaro bya Muhororo bibaye intangarugero mu guhoza imiryango y’ababuze ababo mu bigo byo muri aka karere.

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo Dr Ahishakiye Emmanuel yavuze ko urwo rwibutso rugamije guha agaciro n’icyubahiro abari abakozi babyo baharaniraga kubungabunga ubuzima bw’abandi ariko bakamburwa ubwabo.

Abo mu miryango y'abakozi bishwe bakoraga muri ibi bitaro baragabiwe.
Abo mu miryango y’abakozi bishwe bakoraga muri ibi bitaro baragabiwe.

Yasobanuye ko ubuyobozi bwamubanjirije butabashije kwibuka by’umwihariko abari abakozi babyo, ikaba ariyo mpamvu ubu babibutse ku nshuro ya kane nyuma y’imyaka 21. Muri uwo muhango, ibitaro bya Muhororo byaremeye umuryango wa Niyonzima Clement ufite uwari umukozi w ‘ibi bitaro.

Imiryango itandatu y’abantu batandatu bibutswe yanahawe ubufasha butandukanye bwo kuyifasha kwiyubaka.

Uwamahoro Mediatrice umwe mu bafite ababo biciwe mu bitaro bya Muhororo akaba ashima igikorwa cyo guha agaciro abari abakozi b’ibi bitaro. Yavuze ko ibitaro bya Muhororo bihora bifasha abarokotse bo muri iyo miryango, bahabwa inka ndetse n’ubundi bufasha, ubu nabo bakaba bageze ku rwego rwo gufasha abandi.

Bakoze urugendo rwo kwibuka abakozi b'ibi bitaro bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bakoze urugendo rwo kwibuka abakozi b’ibi bitaro bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imibiri y’aba bari abakozi b’ibyo bitaro ishyinguwe mu rwibutso rwa Kibirira. Mu kubunamira, ibitaro bya Muhororo bikaba byarateye inkunga y’ibihumbi 200 uru rwibutso, izafasha mu mirimo yo kurwitaho. Mu bibutswe, batanu biciwe mu bitaro bya Muhororo umwe yicirwa mu kigo nderabuzima cya Nyange.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twibucye twihesha agaciro mukuba urwatubyaye.

Nizeyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka