Muhanga yabaye umurwa mukuru n’imvano ya politike mbi mu Rwanda irasabwa guhindura paji

Ubwo mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, hageraga urumuri rw’icyizere, kuri uyu wa 13/02/2013, abayobozi bibukije ko inkomoko ya politike mbi zageze aho gusenya igihugu zakomotse muri aka karere, maze basaba ko bahindura paji y’ayo mateka.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yahereye ku mateka yo mu mwaka w’1957, ubwo mu Rwanda hasinywaga ikiswe “manifesto y’abahutu” kigasinyirwa ku musozi wa Kabgayi uri mu mujyi wa Muhanga mu cyahoze kitwa “perefegitura ya Gitarama”.

Abakiriye urumuri mu karere ka Muhanga baruherekeje kugera ku cyicaro cy'akarere.
Abakiriye urumuri mu karere ka Muhanga baruherekeje kugera ku cyicaro cy’akarere.

Mu mwaka w’1959 kugeza mu w’1961, ubwo hari hagiyeho uruhando rw’amashyaka habayeho gushinga amashyaka kandi n’Abanyamuhanga bayabonekamo bidasanzwe nk’uko Mutwakwasuku abisobanura.
Uyu muyobozi avuga ko amashyaka mabi yose yaganishaga ahabi Abanyarwanda yari afite igicumbi n’inkomoko muri aka karere i Kabgayi.
Aha akaba avuga nk’ishyaka rya MDR Parmehutu naryo ryahashingiwe.

Nk’uko akomeza abigaragaza kandi ngo imbwirwaruhame myinshi zavuzwe icyo gihe zavugirwaga mu karere ka Muhanga muri stade yahoze yitwa iya “Mbonyumutwa” wabaye perezida wa mbere “w’inzibacyuho” w’u Rwanda.

Izi mbwirwaruhame ngo zashimangiraga kandi zigashishikariza Abanyarwanda amacakubiri. Ibi byose ngo byatizwaga umurindi n’ibinyamakuru byari bikomeye nabyo byandikirwaga muri aka karere nk’icyamenyekanye cyane kitwa “Kinyamateka”.

Abayobozi bakiriye urumuri rw'icyizere mu karere ka Muhanga.
Abayobozi bakiriye urumuri rw’icyizere mu karere ka Muhanga.

Mutakwasuku avuga ko mu mwaka w’1973 habaye ibintu byinshi mu Rwanda ariko ngo icyo aka karere kagizemo uruhare cyane kandi cyamenyekanye ni aho ku musozi wa Shyogwe wo muri aka karere, abanyeshuri bahigaga biraye mu baturage bakabatwikira. Ati: “uwo nawo ni undi musanzu w’amacakubiri nk’Abanyamuhanga twakomeje gushimangira mu Banyarwanda”.

Mu mwaka w’1994, “Leta y’Abatabazi” yariho icyo gihe cya Jenoside yimukiye mu karere ka Muhanga ahitwa i Murambi iba ariho ikorera nk’umurwa mukuru wayo kuko yari yirirukanwe na FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali.

Iyi Leta ikimara kwimukira muri aka karere ngo ntibari bazanye ituze mu Banyamuhanga ahubwo ngo bakomeje gushishikariza abaturage ko bakwica abavandimwe babo bari bahungiye kuri kiliziya ya Kabgayi.

Ubwo Abatutsi bari i Kabgayi bicwaga niko ngo abandi batwawe mu mabisi n’ingabo zari iza Leta icyo gihe, babajyena kwicirwa i Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye abandi babajyana mu murenge wa Rugendabari nawo wo muri aka karere, aho barosywe mu mugezi wa Nyabarongo.

Abakiriye urumuri benshi bari urubyiruko n'abana bato.
Abakiriye urumuri benshi bari urubyiruko n’abana bato.

Ibi byose ngo byakomeje kwangiza ubumwe bw’Abanyarwanda no gutiza umurindi amacakubiri. Uyu ngo akaba ari umwijima watijwe umurindi n’Abanyamuhanga.

Ati: “kuri uyu munsi twakiriye urumuri rutazima, Banyamuhanga nagirango munyemerere twemere ko duhinduye paji!”

Aha uyu muyobozi akomeza asaba abaturage ayoboye ko batakwibagirwa amateka babayemo ahubwo bakamenya ko ibyo babayemo nta nyungu bakuyemo. “twarahombye, tuvuge ngo ‘ntibizongere’ bitari ku munwa gusa ahubwo bigera mu mutima, umwijima twimitse uyu munsi urumuri ruwukuremo”.

Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta nawe yafashije Abanyamuhanga kwakira urumuri rutazima rw’ikizere, avuga ko Abanyarwanda by’umwihariko abana bato batazi amateka y’igihugu ko bakwiye kumenya ububi bwa politike mbi ndetse n’ingoma mbi kuko aribyo byagejeje habi u Rwanda.

Minisiti Murekezi arasaba Abanyamuhanga kwikura mu twe ibyo bigishijwe cyera.
Minisiti Murekezi arasaba Abanyamuhanga kwikura mu twe ibyo bigishijwe cyera.

Akaba asaba Abanyarwanda ko bakwiye kumenya ibyiza byo kuba muri politike nziza ibaganisha ku iterambere aho kuganishwa mu macakubiri.

Urumuri rw’ikizere akarere ka Muhanga kakiriye karukongeje ku kicaro cy’akarere kugirango ruhore rumurikira Abanyamuhanga nk’uko ubuyobozi bubisobanura. Aka karere kazarugeza ku karere ka Rutsiro ku cyumweru tariki ya 16/02/2014 mu rwego rwo kurusakaza mu gihugu cyose.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

niko wowe witwa ngo Sio, amateka mabi yigishwa iki gihe wambwira ari nk’ayahe we? ese bajye bigisha ngo umututsi ni umwanzi w’igihugu nka cyera? ese baravuga ngo rubanda nyamwinshi nibo nyirigihugu kandi bari birengagije ko hari n’abo bise abasangwabuka ubwo bagakwiye kuba ba nyirigihugu? !!! none kuvuga ngo ndi umunyarda ni niko kwigisha amateka mabi? kuvuga iterambere niko kwigisha amateka mabi? wibuke ko ubu hatavugwa ko ikirahure cyuzuye ahubwo leta itahura abanyarwanda bose ngo bubake igihugu cyabo nshuti. think twice!!! tureke kuganzwa n’amarangamutina. murakoze

umusonyi yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

mes chers amis mbabwize ukuri ko muhanga n’ubu igifite ikibazo.hakwiye gushyirwa ingufu kurusha ahandi rwose usanga imyumvire yabo igoye... ba kavukire bibitseho icyo bita ingengabitekerezo niba ngo ari demokarasi hafi aho rwose ngo nibo bayizanye igihe bafashwaga na musenyeri Perodin w’umuzungu wabaga i kabgayi maze bagahirika ingoma ya cyami y’umwami Kigeri Ndahindurwa wari ukiri umujeune ndabyibuka ko il avait entre 25 et 26, je crois.

mzee Karindi yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

NTABWO NEMERA KO MUHANGA ITAHINDUKA MUMYUMVIRE KUKO YAKUYE ISOMO KUMATEKA MABI KDI NDABIHAMYA.

HABUMUGISHA LAZARO yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

None se ubu nibwo higishwa amateka meza,igihe kizagera byose bisobanuke,Abanyarwanda ntimubazi Muzababona,Muvuge ibyo mushaka niko baba babategetse aliko igihe kizagera.

sio yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

mu by’ukuri Muhanga ntimuhazi, mbabwize ukuri ko ibyo bigishijwe kuva iki gihe cyose mbonye batubwiye muri 57 kugeza 94 baracyabifite pe! bizashira cyera haraje izindi generation nshya kandi dufite ubwoba ko babyigisha n’banana

Umuturage wa Muhanga yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

amateka yaranze u Rwanda ni mabi, tuyakosore maze tuzayasigire abana bacu bazazire ivangura

matete yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

kwibuka birinda kwibuga kandi iyo wibagiwe wakikanga wasubiye mumateka utabikcyekaga, iteka n’iteka tuzahora tubibuka kuko biratwubaka kandi bakiadukomeza nkabanyarwanda bikaduha gutinya amateka kubyo twanyuzemo, duharanira ko bitazasubira ukundi, ubumwe ubwiyunge gusenyera umugozi umwe nibyo tugomba gushyira imbere

victor yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka