Muhanga: CNLG irifuza ko Kwibuka abari abakozi ba Leta bazize Jenoside bijyana no kurwanya ingengabitekerezo yayo

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, irasaba abakozi bose mu byiciro byabo kujya bibuka abari abakozi ba Leta bazize Jenoside baharanira no kurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

CNLG igaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho kandi ko ubwayo nka Komisiyo itayirwanya yonyine igasaba ko n’abandi bakozi ba Leta bafatanya na yo kunoza iyo mirimo yose.

Abitabiriye kwibuka abari abakozi ba perefegitura ya Gitarama bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.
Abitabiriye kwibuka abari abakozi ba perefegitura ya Gitarama bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.

Ubwo bibukaga abari abakozi ba Leta muri za Komini zari zigize icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu yabaye Akarere ka Muhanga, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Mukamazimpaka Hilarie, yasabye abakozi b’Akarere ka Muhanga bibuka bagenzi babo gufata ingamba z’imbere hazaza.

Mukamazimpaka ahereye ku bimaze gukorwa byiza ngo abakozi bazize Jenoside bibukwe, birimo kwandika amazina yabo no gushaka amafoto yabo ngo bishyirwe mu Rwibutso, avuga ko hakenewe gushakishwa amazina yose y’abakozi bahoze bakorera za Komini za Gitarama kugira ngo bagaragazwe bityo hakumirwe na ba bandi bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukamazimpaka avuga kandi ko byaba byiza abakoranaga na bo bajya bagira uruhare mu gutanaga amakuru y’imibereho yabo kuko atari ngombwa ko bikorwa n’abacitse ku icumu gusa.

Komiseri Mukamazimpaka asaba bakozi ba Leta uba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Komiseri Mukamazimpaka asaba bakozi ba Leta uba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Si ngombwa ko abarokotse ari bo batanga ubuhamya gusa kuko n’abakoranaga n’abishwe bafite amakuru y’uko bagenzi babo babagaho kandi ni ingenzi iyo ari bo bayatanze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, mu izina ry’abakozi b’Akarere, ashimira abakozi bafata umwanya bakibuka bagenzi babo kandi akabasaba ko babigiraho bakaba abakozi beza kandi batanga umusaruro.

Mutakwasuku avuga ko ubu abakozi bakorera mu buzima bwiza nta vangura, nta gishyika n’ubwoba cyangwa itotezwa nk’abakoraga mbere ya Jenoside bishwe bakigerageza gukora kandi badakunzwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yasabye abakozi guhora bazirikana inshingano z'umukozi mwiza no kutibagirwa ibyabaye kugira ngo bubaka ahazaza h'u Rwanda heza.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yasabye abakozi guhora bazirikana inshingano z’umukozi mwiza no kutibagirwa ibyabaye kugira ngo bubaka ahazaza h’u Rwanda heza.

Agira ati “Duhagaze mu mwanya uyu munsi mu kimbo cy’abandi, ese turacyari abatutsi, turacyari abahutu, turi bande? Ngo ushize impumu yibagirwa icyamwurukankanaga, turasabwa kudasinzira, ni twe kerekezo cy’igihugu ni twe barinzi bacyo n’abagiye kwibagirwa ni twe bo kubakebura”.

Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse bagenzi babo kuri uyu wa 26 Kamena 2015 baremera umwe mu miryango y’abahoze bakorera Komini Nyamabuye wishwe muri Jenoside bamuha inkunga y’ibihumbi 100frw.

CNLG isaba ko abakoreraga uturere twa Perefegitura Gitarama bazize Jnoside bose bamenyekana bagashyirwa mu rwibutso hagamijwe kubumbatira amateka.
CNLG isaba ko abakoreraga uturere twa Perefegitura Gitarama bazize Jnoside bose bamenyekana bagashyirwa mu rwibutso hagamijwe kubumbatira amateka.

Abahoze bakorera Perefegitura ya Gitarama bo muri za Komini Nyamabuye, Rutobwe, Nyakabanda, Nyabikenke, Buringa na Mushubati bazize Jenoside bamaze kuboneka ni 46 hakaba hakomeje gushakishwa n’abandi na bo bakazongerwa ku rutonde kandi amazina yabo agashyirwa mu Rwibutso.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka