Muhanga: Bane bari mu maboko ya Polisi bashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Akarere ka Muhanga aravuga ko abantu bane bo mu Mirenge itandukanye ari bo bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuva tariki 07 Mata 2015 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ngo yagaragaye ku bantu bakuru mu magambo atandukanye asesereza yagiye abwirwa abarokotse Jenoside mu gihe cy’icyunamo na nyuma yacyo.

Abantu babiri ni bo bagaragaye kugeza tariki ya 13Mata 2015 ubwo icyunamo cyasozwaga naho abandi babiri bagaragara nyuma yacyo, ariko raporo ziva mu mirenge yose zikaba zitaragaragaza muri rusange uko iki kibazo gihagaze.

Urugero rumwe rw’aho ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye ni mu Murenge wa Kiyumba aho umusaza yavugiye mu biganiro byo kwibuka ngo "uko byamera kose umuhutu, umututsi, n’umutwa ntibashobora gusa nk’uko mu ishyamba inturusu idashobora gusa nka barakatsi, ihene idashobora gusa nk’intama, umuhutu ntashobora gusa nk’umututsi".

Uwavuze ayo magambo yahise azimira ubu hakaba hafunze umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kiyumba wari watanze icyo kiganiro kuberako atatanze raporo y’iyo ngengabitekerezo.

Manirumva ahamagarira Abanyarwanda bose kugaragaza abapfobya Jenoside n'abarangwa n'ingengabitekerezo yayo.
Manirumva ahamagarira Abanyarwanda bose kugaragaza abapfobya Jenoside n’abarangwa n’ingengabitekerezo yayo.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe urubyiruko, Umuco na Siporo wakurikiranye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21, Gashugi Innocent, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse uyu mwaka ugereranyije n’ushize, kuko hagaragaye abarenga batandatu bari bayifite mu gihe cyo kwibuka mu gihe ubu ari bane.

Bamwe mu barokotse Jenoside biganjemo urubyiruko bavuga ko bababajwe no kuba hakiri abapfobya bakanahakana nkana Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ngo ntibashobora gukomeza kubyihanganira ahubwo biteguye kubarwanya.

Manirumva Eric ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside, akaba asaba ko Abanyarwanda bagira ishyaka mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo.

Agira ati “Nta kundi ni ukwifatanya hamwe n’Abanyarwanda tugakumira dushyikiriza uwagaragaweho n’ingengabitekerezo inzego zishinzwe umutekano agahanwa agasubira ku murongo kuko birababaje”.

Karinijabo asaba abantu bose by'umwihariko urubyiruko kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Karinijabo asaba abantu bose by’umwihariko urubyiruko kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Barthelemy Karinijabo avuga ko zimwe mu ngamba zafatwa ngo ingengabitekerezo ya Jenoside icike harimo gukomeza kwigisha amategeko ayihana, kubaha ikiremwamuntu no kunoza ububanyi n’ibihugu bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo kuko ngo usanga ingengabitekerezo iri mu gihugu imizi yayo ivoma no hanze.

Bamwe mu bagaragaweho n’ingengabitekerezo ubu bari mu maboko y’inzego z’umutekano aho bakurikiranwe ariko ngo hari n’aho bagiye bavugwa ariko ibimenyetso ntibigaragare bakarekurwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nikibazo Gihangayikishije Ku Munyarwanda Wese Byumwihariko Umunyamuhanga Kuba Uzi Amarorerwa Yabaye Mu Rwanda Uhari Ureba Ningaruka Zayo Itorero Rikaba Rimaze Imyaka Irenze 5 Rigamije Kunga Abanyarwa Mu Mpanuro Zitari Nkeya : Gacaca;Ndi Umunyarwanda;Mvurankuvure ;urumuri Rutazima Nizindi Hakaba Hakiboneka Abantu Nkaba Mu Muryango Nyarwanda Birambabaje Cyane Basile ; Mushishiro; Matyazo; Umudugudu Wa Gataba(MUHANGA).

BASILE NTABANGANYIMANA yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Aiko se koko uyu muntu wari watanze ikiganiro kuki uyu muntu yavuze ariya magambo yurukozasoni ntahite afatirwa aho/ ese ko mutashyizeho amzina ye nuwamubona ko yamenya arinde ? kuko birakwiriye ko uyu muntu ashakishwa agasyikirizwa inzego z’ibishinzwe akabisobanura neza

NTAMUHANGA ASSIEL yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka