Muhanga: Bamwe mu barokotse Jenoside ntibakiriye neza igikorwa cyo kugabanya inzibutso za Jenoside

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga baratangaza ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kugabanya inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bumva ko atari uguha agaciro ababo.

Biteganyijwe ko mu karere ka Muhanga hazasigara inzibutso eshatu: urwibutso rwa Kabgayi, urwa Nyarusange n’urwa Kiyumba kandi hatangiye gahunda yo kwimura inzibutso zidatunganye abazishinguyemo bakabajyana mu nzibutso zabugenewe; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.

I Muhanga bagiye kwimurira imibiri y'abazize Jenoside mu nzibutso nkeya ariko zizaba zitunganyijwe neza.
I Muhanga bagiye kwimurira imibiri y’abazize Jenoside mu nzibutso nkeya ariko zizaba zitunganyijwe neza.

Uwitwa Musabyemariya avuga ko mu gihe cya Jenoside yabuze ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be bakaba bashinguye mu nzibutso zitandukanye mu karere ka Muhanga abandi benshi bashyinguye mu karere ka Ruhango kuko ariho bari bahungiye.

Nyuma yo kumva ko hari inzibutso zigiye gukurwaho, imibiri ikimurirwa ahandi ndetse iki gikorwa kikaba hari aho cyatangiye, uyu mugore avuga ko atiyumvisha icyo abayobozi be bashaka kugeraho.
Ati: “iki gikorwa ntabwo rwose giha agaciro abanjye nabuze ku giti cyanjye kuko kwimura imibiri ni ibintu bitumvikana…nibareke abacu birukukire!”

Yongeye ati: “ngaho ibaze ninjya kumva ngo mama cyangwa papa bagiye kubimura? Wenda jye nzabyakira ariko se murumuna wanjye afite umutima nk’uwanjye azongera asubire inyuma atekereze byinshi kuburyo yanahungabana”.

Si uyu mugore gusa utemeranywa n’iki gikorwa kuko n’uwitwa Murayire avuga ko iki gikorwa kije batarigeze bagisha inama ngo bumve ibitekerezo by’abantu banyuranye by’umwihariko abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomeza asobanura ko kuba bari gukora iki gikorwa basanga ari imwe mu nzira zishobora gusibanganya amateka y’ahantu hamwe na hamwe nubwo ngo yemera ko Leta idafite imigambi yo kuba yashaka ko Jenoside yibagirana.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asanga kugabanya inzibutso ntacyo bizahungabanya.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asanga kugabanya inzibutso ntacyo bizahungabanya.

Ku rundi ruhande ariko hari abandi barokotse bakiriye neza iki gikorwa kuko bavuga ko ari uburyo bwiza bwo guha agaciro ababo ariko mu gihe byaba bikozwe mu buryo bwashishojwe.

Umwe ati: “niba bazi ko imibiri bazimura bagiye kuyiconseriva (kuyibika neza) kugirango imare igihe kinini, aho ho nabyemera ndanabishima ariko bitari ibyo iki gikorwa cyaba kigayitse kuko n’aho bari ni mu butaka kimwe n’aho baba babajyanye”.

Kuba bamwe bavuga ko uku kwimura izi nzibutso ari ugusibanganya amateka yabereye ahantu, Mutakwasuku avuga ko atari ko bimeze kuko ngo aho bimuye inzibutso bahasiga ikimenyetso kerekana ibyahabereye (monument).

Aho ibi bimenyetso bimaze kugera ni nko mu murenge wa Rongi, uwa Rugendabari ku cyome, ku cyicaro cy’akarere ndetse ngo barateganya no kuzishyira ahandi muri aka karere.

Ibi bimenyetso nk’uko umuyobozi w’akarere abivuga ngo bizafasha abatabasha kugera ahubatse inzibutso babe ariho bibukira.
Mutakwasuku ati: “aho kugirango tugumane imibiri ishyinguye nabi cyangwa ngo tugumane abantu bashyinguye mu ngo, ni byiza ko yose twayerekeza mu rwibutso rwa Kabgayi, ni narwo ruzaba urwibutso rukuru rw’akarere”.

Kuri ubu uru rwibutso rwa Kabgayi ruri kubakwa bundi bushya kugirango rugaragare neza kandi ruhe agaciro abarushyinguyemo nk’uko uyu muyobozi abivuga. Yongeraho ko uburyo ruri kubakwa ubu ari igice cya mbere kuko bateganya igice cya kabiri cyo kurwongera.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nanjye numva arugusibanganya ibimenyetso kuko abantu bacaga kunzibutso ahantu hose burigihe bagahora bibuka ibyabaye nabatabizi bakabimenya ariko nibazishyira kure hari abatazamenya ko hari na genocide yabaye kubera ko ntarwibutso babona hafi yabo

ndibaza yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

KWIMURA IMIBIRI Y,ABACU ISHYINGUYE NABI MUZAGERE NO MU KARERE KA NYANZA INZIBUTSO ZAHO ZIKENEYE GUSUKURWA

BEBE yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka