Mu Kwibuka uyu mwaka bazigisha ubumwe, ubwiyunge n’iterambere

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo ruvuga ko rwiteguye Kwibuka rugaragaza ibikorwa biganisha ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere.

Uru rubyiruko rwiyise Imanzi rwo mu Kagali ka Murama, rukora ibihangano bitandukanye bigamije kwigisha Abanyarwanda ubwiyunge n’iterambere, birimo amakinamico kandi rukemeza ko byaba isoko y’ubwiyunge ku Banyarwanda.

Urubyiruko muri Kinyinya rwahisemo kwigishanya ibyiza by'ubumwe n'ubwiyunge, binyuze mu ikinamicoUrubyiruko muri Kinyinya rwahisemo kwigisha ibyiza by'ubumwe n'ubwiyunge, binyuze mu ikinamico.
Urubyiruko muri Kinyinya rwahisemo kwigishanya ibyiza by’ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu ikinamicoUrubyiruko muri Kinyinya rwahisemo kwigisha ibyiza by’ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu ikinamico.

Tumukunde Francine, umwe muri bo, avuga ko bari gutegura ikinamico igaragaza uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango Nyarwanda urimo abarokotse Jenoside n’abireze bakemera icyaha babanje kwishishanya mu mibanire yabo ya buri munsi.

Agira ati “Hari abahemutse bavuye muri gereza barangije igifungo, ariko bakaba baranahamenyeye imyuga myinshi; barimo abafite ubwoba bwo gusanga abo bahemukiye, ibi bigatuma umuryango Nyarwanda wose ntacyo ugeraho cy’iterambere.”

Urubyiruko ruhuzwa n'ubuhanzi b'imivugo, indirimo n'ikinamico.
Urubyiruko ruhuzwa n’ubuhanzi b’imivugo, indirimo n’ikinamico.

Iyo kinamico igaragaza ko byatumaga nta gikorwa cy’iterambere bashobora gukorera hamwe, ari yo ntandaro y’ubukene. ikarangira habayeho ubukangurambaga bubahuriza hamwe, ndetse bakaza kwiyemeza gushinga koperative y’ubworozi bw’inkoko.

Mwegamirwa Monique ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri aka kagari, avuga ko Abanyarwanda batagomba kwirara, kuko kwigisha ari uguhozaho kugira ngo abana bavuka batazagwa mu mutego nk’uwo ababyeyi baguyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Mu nda y’umuntu ni kure, ntawamenya icyo mugenzi we cyangwa umuturanyi we atekereza, bikaba rero ari ngombwa guhora abantu bibukiranya.”

Umuryango Duterimbere, ushinzwe gufasha abagore barokotse Jenoside kugera ku bukungu, ni wo ukorana n’urubyiruko mu karere ka Gasabo, kugira ngo ruwugaragarize uburyo ubumwe n’ubwiyunge byahuzwa n’iterambere.

Chantal Mukamutana ukorera uyu muryango, avuga ko abagenerwabikorwa bari bagifite icyo kigazo. Ati “Ntabwo wabasha gucunga umutungo cyangwa kugira icyo ukora ugifite ibikomere ku mutima.”

Umuryango Duterimbere urimo wateguye amarushanwa mu rubyiruko rwo muri Gasabo, agamije guhanga indirimbo, imivugo n’amakinamico bivuga ku iterambere rishingiye ku bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashimira icyogikorwa natwe bazatugereho dore nimero 0725417238 murakoza

Rukundo yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

abategura ibibikorwa turabashimye cyane kanatwe tubahe nimero bazadusure iwacu 0725417238 murakoze

Rukundo yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka