MINISANTE ntizihanganira umuganga uzarangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) butangaza ko butazihanganira umuganga cyangwa umukozi wese w’ibitaro uzarangwa n’ivangura n’indi ngengabitekerezo ya Jenoside ku baje bamugana.

Byatangajwe n’intumwa ya MINISANTE Dr. Habimana Mucyo Yves mu muhango wo kwibuka abaganga, abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Kirehe n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kamena 2015.

Bashyize indabo ku rwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyakarambi.
Bashyize indabo ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyakarambi.

Dr. Habimana yashimye igikorwa n’ibitaro bya Kirehe byateguwe cyo kwibuka n’inkunga yatanzwe mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Yasabye abaganga n’abandi bakozi kurangwa n’urukundo kubaje babagana birinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ubutumwa bw’ingenzi ni ukwibutsa abaganga ko igikorwa cya mbere ari ukugira impuhwe bakira abarwayi nababagana bose nta vangura ribayeho kuko baba bababaye, uzagira ivangura n’ingengabitekerezo Minisiteri ntizabihanganira na rimwe.”

Babwiwe n'ijambo ry'Imana.
Babwiwe n’ijambo ry’Imana.

Yatanze ubutumwa ku bagana amavuriro abasaba kugira icyizere kuko ngo igisebo ibitaro byagiye bigaragaza muri Jenosite kitazongera kubaho. Ati “Abagera ku mavuriro cyangwa abahasaba serivise nabaha icyizere ko ubu amavuriro abereye ho kubakira neza cyangwa kubafasha mu bibazo byose baza batura ayo mavuriro.”

Dr. Uwiringiyemungu Jean Nepomscene uyobora ibitaro bya Kirehe, yavuze ko ari inshuro ya kane bibuka abazize Jenoside mu bitaro bya Kirehe, avuga ko ari na gahunda ibitaro byihaye yo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye.

Abayobozi basabye abaganga kwirinda ivangura.
Abayobozi basabye abaganga kwirinda ivangura.

Yavuze ko uko umwaka ushira habaho igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho umwaka ushize ibitaro byatanze inka eshatu, muri uyu mwaka bakaba bakoze igikorwa cyo kubasanira inzu.

Dr. Uwiringiyemungu yavuze ko bahora bigisha kenshi ibijyanye no gufata neza abaje babagana birinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yaranze abababanjirije.

Muzungu Gerald Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yijeje imiryango yarokotse Jenoside ubufasha bw’akarere mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kubaho neza.

Ibitaro byatanze imifuka 58 yasima yo gusana inzu z'imiryango ibiri yarokotse Jenoside.
Ibitaro byatanze imifuka 58 yasima yo gusana inzu z’imiryango ibiri yarokotse Jenoside.

Abakozi b’ibitaro bya Kirehe batanze inkunga y’imifuka 58 y’isima ku miryango ibiri yabarokotse Jenoside ifite agaciro k’ibihumbi 600 y’u Rwanda. Imibare yabishwe mu bigonderabuzima bishamikiye ku bitaro bya Kirehe imaze kumenyekana ni abantu 15.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka