Kwibuka imiryango yazimye bizabera mu Karere ka Musanze

Kwibuka imiryango yazimye ku rwego rw’igihugu bizaba ku nshuro ya gatandatu tariki 19/04/2014 ku Rwibutso rwa Busogo ruherereye mu Karere ka Musanze.

Mbere iki gikorwa cyabereye i Ntarama muri Bugesera, i Murambi muri Nyamagabe, mu Karere ka Karongi, mu Mujyi wa Kigali n’i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Kwibuka imiryango yazimye bizabanzirizwa n’urugendo rwo kwibuka ruzatangirira ku cyahoze ari Komini Mukingo (ubu ni Karere ka Musanze) kugera ku Rwibutso rwa Busogo.

Komini Mukingo yayoborwaga na Kajerijeri Juvenal wakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari ayoboye kuko muri icyo gice Jenoside yatangiye kugeragezwa na mbere y’1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango wa GAERG, Ngoga Aristorque.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa GAERG, Ngoga Aristorque.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni imwe aho yakoranwe ubugome ndengakamere ku buryo hari imiryango yazimye ntihagira n’umuntu n’umwe urokoka.

Ngoga Aristarque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa GAERG utegura iki gikorwa avuga ko ari ikimenyetso cy’ubukana bwa Jenoside, abayiteguye bashakaga kurimbura Abatutsi.

Ati: “Ni igikorwa dutegura kugira ngo imiryango….yapfuye igashira itazibagirana burundu kandi twe twararokotse…ibi ni igikorwa kigaragaza ubukana bwa Jenoside …hifuzwaga ko Abatutsi barimburwa…”.

Muremangingo Jerome, Perezida w’Abanyeshuri biga muri INES ashimangira ko kwibuka imiryango yazimye ari uguha agaciro abantu bitabye Imana badafite n’abavandimwe barokotse ngo babibuke.

Bwana Ngoga avuga kandi ko bakusanya mu Turere twose two mu Majyaruguru amazina y’abari bagize iyo miryango na filime ivuga ubuzima bwabo kugira ngo bazaze bibukwa igihe cyose batazibagirana.

Umuryango GAERG ugizwe n’abarangije amashuri makuru na kaminuza barokotse Jenoside washinzwe mu mwaka wa 2003 umaze gukusanya amazina y’imiryango yazimye isaga gato 5600 ibarizwamo abantu hafi ibihumbi 22 ariko igikorwa kiracyakomeza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka