Kinazi: Kwibuka22 izasanga abangirijwe imitungo bose barishyuwe-Gitifu Migabo

Nyuma y’uko 62% by’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye ari byo bimaze kwishyurwa kugeza ubu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Vital Migabo, avuga ko bafashe ingamba zo guhuza abangije imitungo n’abayangirijwe, nk’uburyo bwo gukemura iki kibazo burundu.

Ku manza ibihumbi 10,240 z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihumbi 6,381 ngo ni yo yamaze kwishyurwa.

Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi avuga ko igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi kizasanga nta we utarishyurwa mu bafite imitungo yangijwe muri Jenoside.
Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi avuga ko igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi kizasanga nta we utarishyurwa mu bafite imitungo yangijwe muri Jenoside.

Migabo avuga ko mu bishyuye hari ababikoze ku neza, ariko hakaba n’ababanje kwigishwa kugira ngo bumve ko bagomba kwishyura.

Nubwo abasigaye batarishyura ari benshi, Migabo avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka utaha wa 2016 bizaba nta muntu ugifitiwe umwenda, kuko ngo guhuza abangije imitungo n’abayangirijwe bakemeranywa ku myishyurire babishyizemo imbaraga, kandi babonye bitanga ibisubizo.

Agira ati "Kuva mu kwezi kwashize kw’imiyoborere myiza [mu kwezi gushize kwa gatatu] twashyize imbaraga mu guhuza abangije n’abangirijwe imitungo, maze imanza 200 zose zirangizwa, mu gihe cy’amezi abiri gusa."

Migabo anavuga ko ubu buryo bwo guhuza abangije n’abangirijwe imitungo muri Jenoside budakemura ikibazo cyo kwishyura gusa, ahubwo n’icy’ubwiyunge hagati y’impande zombi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka