Kibangu: Kambanda yabwirije gukoresha imbunda bitiza umurindi Jenoside

Abaturage bo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga bavuga ko kuba uwari Minisitiri w’Intebe kuri Leta yiyise iy’abatabazi, Jean Kambanda yarashikarije abaturage gukoresha imbunda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 byatije umurindi ubwicanyi.

Jean Kambanda ngo yirengagije nkana ko nta musivire (umuturage utari umusirikari) wemerewe gutunga no gukoresha imbunda maze yitangaho urugero ko nawe ayifite kandi yari umuturage usanzwe, bivuze ko ngo yashakaga gushuka abaturage kugira ngo batinyuke kwijandika muri Jenoside.

Aka gasima bicayeho niko Kambanda yari ahagazeho atanga amabwiriza yo gukoresha imbunda mu gukora Jenoside.
Aka gasima bicayeho niko Kambanda yari ahagazeho atanga amabwiriza yo gukoresha imbunda mu gukora Jenoside.

Ubwo Leta yiyise iy’abatabazi yakoreraga ahitwa i Murambi mu Karere ka Muhanga nyuma yo guhunga Umujyi wa Kigali, nibwo Kambanda yasuye iyahoze ari Komini Nyakabanda ubu akaba ari Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga.

Akigera muri iyo Komini ngo yagiranye inama n’abaturage maze ababwira ko bugarijwe n’umwanzi kandi ko bagomba kugira uruhare mu kumurwanya byaba ngombwa abaturage bakajya bajya guhinga bitwaje imbunda.

Nsengimana avuga ko Kambanda akimara gutinyura abaturage gukoresha imbunda havutse umutwe w'interahamwe witoza kwica abatutsi.
Nsengimana avuga ko Kambanda akimara gutinyura abaturage gukoresha imbunda havutse umutwe w’interahamwe witoza kwica abatutsi.

Umusaza Nsengimana Onesphore wahoze akora mu bapadiri b’aho i Nyakabanda akaba kandi yari mu nama ya Kambanda, avuga ko nyuma y’uko Kambanda abwiye abaturage kwirwanaho, ari bwo yatangiye kubona abitwa ba rugara bitoza ibya gisirikare.

Nsengimana agira ati “Yari ahagaze hariya ku kabize (agasima) maze atubwira ko nta bwoba tugomba kugira ahubwo ko tugomba kujya duhinga hanyuma imbunda yaturika tugashyira amasuka hasi tukajya kurwana, ubwo akoma imbarutso nyine abasore batangira kwitoza”.

Hon. Mukanyabyenda asaba abaturage kudapfa guhubukira icyo ari cyo cyose umuyobozi ababwiye.
Hon. Mukanyabyenda asaba abaturage kudapfa guhubukira icyo ari cyo cyose umuyobozi ababwiye.

Depite Mukanyabyenda Emmanuelie avuga ko abanyakibangu bagomba kwiyambura isura mbi bambitswe n’ubuyobozi bubi bakambara imbaraga zo gukorera hamwe no kwiyunga kuko bafite ubuyobozi bwiza.

Mukanyabyenda agira ati “Bamwe mu baturage bijanditse muri Jenoside kubera ubuyobozi bubi bwabibigishije, ariko ubu bagomba kujya bumva bakanasesengura kuko hari abayobozi bakorera inyungu zabo bwite, ntibagomba guhubukira ikintu bumvise icyo ari cyo cyose”.

Abishwe muri Jenoside i Nyakabanda bagiye barohwa muri Nyabarongo ku buryo kugeza na n’ubu ngo nta mubare uzwi w’abahaguye, gusa urukuta ruriho amazina y’abatutsi bishwe rukaba rumaze kwandikwaho abantu 126.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo muyoboziibyo avuga ntabyo abona , kuko hali abatabona uko babihakana babikora ku itegeko.

kalisa yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Kambanda nabandi nkawe ni babayobozi cg abarezi usanga umugani wa nyakubahwa president wa republic Paul Kagame yavugaga baba bakeneye kurerwa murwego rwimtymvire(Ideology),nyumvira nawe ra!ubuse uyu cg abandi nkawe natuma baserukira igihugu mbereye umuturage?never,kibangu bihangane basabane imbabazi kdi bagerageze kubabarirana maze bahumure tubari hafi nkabanyarwanda,ubundi tuvugire hamwe ati never again.

Ndabamenye Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

banyir’imitima mibi mwihangane mugabanye kumijinya yanyu ahasigaye mwizere imana kandi mujye mumenyako yesu yaduphiriye k’umusaraba.

abiyingoma yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka