Karongi: Bakiriye urumuri rutazima bibutswa ko kuvuga ukuri ari byo bizomora ibikomere bya Jenoside

Ubwo yifatanyaga n’Abanyakarongi kwakira Urumuri rw’ikizere Rutazima muri ako karere, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Ing Isumbingabo Emma Françoise, yavuze ko kuganira no kubwizanya ukuri ari yo nzira iboneye izatuma Abanyarwanda bomora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urumuri Rutazima rwageze mu karere ka Karongi kuri uyu wa kane tariki 16/01/2014 nyuma ya saa sita, rwakirwa n’abayobozi batandukanye bari barangajwe imbere n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Ing Isumbingabo Emma Françoise.

Umuhango wo kurwakira mu karere ka Karongi wabereye mu busitani buri iruhande rw’ahahoze gereza ya Kibuye mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abanyakarongi batagira ingano biganjemo abanyeshuli babyitabiriye batitaye ku zuba ry’igikatu ryari rihari.

Abanyakarongi bitabiriye kwakira urumuri rw'icyizere rutazima ari benshi.
Abanyakarongi bitabiriye kwakira urumuri rw’icyizere rutazima ari benshi.

Ministre Isumbingabo yabwiye abari aho mu izina ry’Abanyarwanda bose, ko kuganira no kubwizanya ukuri ari yo nzira n’uburyo bwiza bwo komora ibikomere u Rwanda rwasigiye na Jenoside.

Ministre Isumbingabo ati : “Abahemutse bakihana bagasaba imbabazi kuko ni nacyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije. Iyo gahunda ni umuti urambye wo kubaka ubumwe n’ubwiyunge muri bene kanyarwanda ari byo bizatuma igihugu cyacu gitera imbere, bizakuraho inzitizi zose zirimo ivangura n’amacakubiri kandi bizatuma Abanyarwanda batongera kwibona mu ndorerwamo y’amako”.

Kwakira Urumuri Rutazima mu karere ka Karongi byaherekejwe n’indirimbo y’abana isaba ko Abanyarwanda bose barusigasira ntiruzime, hanatanzwe ubuhamya bw’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yageze ahahoze ari perefegitura ya Kibuye (Karongi y’ubu) ikahigiriza nkana kuko ho yakomeje kuba kugeza mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga 1994), kubera ko hari hakiri Abafaransa bari bahagarikiye Interahamwe kugira ngo zirimbure Abatutsi.

Abayobozi n'abandi bashyitsi bahawe udutambara two kwandikaho ubutumwa bujyanye n'urumuri.
Abayobozi n’abandi bashyitsi bahawe udutambara two kwandikaho ubutumwa bujyanye n’urumuri.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, wavuze mu izina ry’Abanyakarongi bose, yibukije ko kwakira Urumuri Rutazima atari icyunamo.

Kayumba ati “uru rumuri ni ikimenyetso cy’uko Ubunyarwanda butigeze buzima kandi butazigere buzima”. Yakomeje avuga ko ari umwanya wo kuzirikana abazize Jenoside, kutibagirwa uko yateguwe no kuzirikana imbaraga zakoreshejwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi kugira ngo ihagarikwe.

Gahunda yo kwakira Urumuri Rutazima, akarere ka Karongi kayishyize mu byiciro bibili, icya mbere cyari icyo kuri uyu wa kane, aho rwakiriwe muri zone ya mbere igizwe n’imirenge ya Bwishyura, Rwankuba, Twumba, Mutuntu, Gishyita, Rubengera, Rugabano, Gitesi na Mubuga.

Abana baririmbye indirimbo y'Urumuri Rutazima.
Abana baririmbye indirimbo y’Urumuri Rutazima.

Muri zone ya kabiri rurakirwa kuri uyu wa 17-01-2014, bikorerwe muri centre ya Birambo ihuriweho n’imirenge ine isigaye ; Gashari, Murambi, Murundi na Ruganda.

Urumuri Rutazima rwatangiriye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali tariki 07 Mutarama, rukomereza muri Kamonyi 10, ruhava rwerekeza muri Ngororero tariki 13 ; none rugeze muri Karongi tariki 16 aho ruzamara iminsi itatu rugakomereza mu karere ka Ruhango kuwa 19 Mutarama.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twabaye mu mwijima ukomeye cyane igihugu cyacu kiba mu icuraburindi ariko ubu Umucyo wuzuye igihugu cyacu Urumuli ruraducaniye ubu dufite abayobozi beza barwanya ikibi aho kiva kikagera. Urumuli rwaraducaniye ntabwo bizasubira kandi dukomeze twigiremo byinshii.

Kicukiro yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

iyi shusho y’urumuri igomba gusigara mu mitwe y’abantu kandi ntibizabibagize ko hari n’igihe icuraburindi ryayogoje u rwanda bantu bakamara bagenzi babo ari nabyo bitumye turi imfubyi

pita yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka