Kamonyi: Amazu 317 y’abacitse ku icumu azasanwa n’umuganda w’abaturage mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka

Mu midugudu 317 igize akarere ka Kamonyi, batangiye igikorwa cyo gusana amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho muri buri mudugudu umuganda w’abaturage uzasana inzu imwe, inzu zose zikaba zizatwara amafaranga y’ u Rwanda asaga Miliyoni 54.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutssinga Jacques wifatanyije n’abaturage b’umudugudu wa Kanyinya, akagari ka Remera mu murenge wa Rukoma, mu muganda wo gusana amwe mu mazu y’abacitse ku icumu yatangiye gusenyuka, yatabgaje ko mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, buri mudugudu wahize kuzasanira inzu y’uwacitse ku icumu utishoboye.

Amazu 317 azasanwa n'umusanzu n'umuganda by'abaturage.
Amazu 317 azasanwa n’umusanzu n’umuganda by’abaturage.

Uretse umuganda w’ibikorwa by’amaboko, abaturage bazatanga umusanzu w’amafaranga n’ibikoresho. Ku ikubitiro, mu nama yahuje abanyakamonyi batuye mu karere n’ababa hanze yak o ngo bamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni zirindwi.

Abasaniwe amazu mu mudugudu wa Kanyinya bashima ibikorwa by’urukundo abaturanyi babagaragariza bitabira kubafasha kuko hari ibyo bakenera bibasaba ubushobozi bubarenze. Amazu ya bo yubatswe mu mwaka wa 2008 n’abakoraga imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, ariko yari yaratangiye gusaduka.

Guverineri Munyantwari yifatanyije n'abanyakanyinya gusana amazu y'abacitse ku icumu.
Guverineri Munyantwari yifatanyije n’abanyakanyinya gusana amazu y’abacitse ku icumu.

Uwiringiyimana Emertha, umwe mu batuye mu mazu yatangiye gusanwa avuga ko abatuye mu mazu 12 bubakiwe, abenshi batashobora kwigurira isima, umucanga ndetse n’umufundi wo kubaka ngo nta mafaranga yo kubahemba babona.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse waje gufatanya n’abanyakaanyinya mu muganda wo gusana, arabashishikariza kugira umuco wo gufashanya kuko buri wese yirebye ntacyo yageraho.

Abanyakanyinya mu muganda wo gusana amazu y'abacitse ku icumu.
Abanyakanyinya mu muganda wo gusana amazu y’abacitse ku icumu.

Ati “Ntekereza ko mu bakoze umuganda hano, wasanga hari ufite inzu isenyutse kurusha ziriya twasannye, ariko burya icyo ushaka udafite, uburyo bwiza bwo kucyibona ni ukugitanga.”

Umuganda witabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bicumbikira byo mu murenge wa Rukoma aribyo GS Remera Rukoma na APPEC Remera Rukoma, bishimiye gutanga umusanzu ku gihugu bifatanya n’abaturage mu muganda.

Gvr South aganira n'abaturage nyuma y'umuganda.
Gvr South aganira n’abaturage nyuma y’umuganda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka