Ishuri Rikuru IPB ryibutse abazize Jenoside risaba urubyiruko kwirinda ibikorwa by’amacakubiri

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Ishuri Rikuru ryigenga rya IPB (Institut polytechnique de Byumba) urubyiruko rw’abanyeshuri bahiga basabwe kwirinda ibikorwa by’amacakubiri kuko ari byo ngo bikurura Jenoside.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Bosenibamwe Aime, yasabye urubyiruko kwirinda ibihuha ndetse n’umuntu uwo ari we wese wababibamo amacakubiri kuko ngo ari byo byateye Jenoside mu Rwanda.

Banacanye urumuri rw'icyizere.
Banacanye urumuri rw’icyizere.

Yibukije abanyeshuri ko kurangwa n’ukuri ari byo byonyine bizubaka igihugu cy’u Rwanda ndetse bikubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dr Gasanabo Jean Damascene, wari uhagarariye CNLG, yatanze ihumure ku barokotse Jenoside aho yabahumurije ko icumu ryunamuwe umucyo ukamurikira Abanyarwanda.

Yasabye Abanyarwanda bose ko uwo umucyo ugomba kubamurikira mu bikorwa bakora n’ibyo bavuga.

Uhagarariye umuryango AERG muri IPB, Ndamukunda Rachel, yashimiye ingabo z’u Rwanda zabashije kubarokora ndetse n’abifatanyije nabo mu gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.

Asanga ibikorwa byo kwibuka bituma bongera kugira icyizere cyo kongera kubaho ndetse ngo bikanabereka ko batari bonyine ko hari abandi babazirikana.

Yasabye abanyeshuri bagenzi be kujya bavuguruza ibihuha bivuga nabi u Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga binyuze mu mbuga nkoranyambaga. Ibyo ngp bikazafasha abakiri bato kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka