Gufata mu mugongo abarokotse hazifashishwa ikoranabuhanga - IBUKA

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatuitsi mu 1994 (IBUKA), uratangaza ko mu rwego rwo kubafata mu mugongo hazifashishwa ikoranabuhanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal, avuga ko ikoranabuhanga ryakwifashishwa harimo nka telefone n’imbuga nkoranyambaga mu kohereza ubutumwa buhumuriza abacitse ku icumu muri ibi bihe byo kwibuka mu buryo budasanzwe, byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ahishakiye avuga ko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’ibihe bikomeye u Rwanda n’Isi yose bihanganye no kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bikaba bitumye gahunda z’icyunamo zizakorwa abantu baguma iwabo mu ngo.

Abantu kandi bazakurikira gahunda zo gutangira icyunamo bari mu ngo zabo n’ibiganiro biteganyijwe bikaba bizajya bitangirwa kuri radio na televisiyo, ndetse icyunamo kikazasozwa Abanyarwanda bakiri mu ngo zabo.

Ibyo bivuze ko ibikorwa byose byarimo no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside babasura mu ngo, bitazaba nk’uko byari bisanzwe ariko bigomba gukomeza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Agira ati “Icya mbere ni uko abantu bagira ubushake bwo kwifatanya n’ubwo baba batari hamwe, burya abantu baturanye usanga baba bazi umuntu ujya agira ibimenyetso by’ihungabana. Bene abo bakwiye kwegerwa uko bishoboka kose kandi hubahirizwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ubu hariho uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga ryakwifashishwa umuntu agafata telefone akohereza ubutumwa bwiza, bwihanganisha, buhumuriza uwacitse ku icumu abantu bagakomeza kwegerana bagafatana mu mugongo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA avuga ko ku bijyanye n’ibikorwa byo kuremera abatishoboye bacitse ku icumu, ubundi byakorwaga basura umuryango baremera bakawugenera inkunga runaka na byo bigomba guhabwa umurongo.

Avuga ko hari ukuntu wasangaga nk’ikigo runaka gifite imiryango gisanzwe gikurikirana mu bihe bitandukanye kandi ko bitagomba guhagarara, ahubwo inzego zitandukanye zikwiye gufatanya uko iyo miryango n’ubundi yitabwaho binyuze mu nzego za Ibuka kugira ngo inkunga nk’izo zigere ku bo zigenewe.

Agira ati “Ariko hari n’umuco mwiza Abanyarwanda bari bamaze kwiyubakamo mu turere, umuntu akaba yaremera undi atari na ngombwa ko bimeneyekana, Umunyarwanda akegera undi akamuremera, akamushyigikira, hagize abategura nk’ibyo bikorwa twabahuza kuko abafite utubazo hirya no hino tuba tubazi”.

Umuryango IBUKA ugaragaza ko muri rusange ubuzima bw’Abacitse ku icumu rya Jenoside buhagaze neza kuko bitabwaho mu bice bitandukanye birimo kubona amacumbi, ubuvuzi n’uburezi.

Umurongo uzagenderwaho mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ‘Kwibuka twiyubaka twubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka