Gakenke: Abagore basanga kwigisha abana kwirinda ivanguramoko byakumira Jenoside

Abagore batuye mu Karere ka Gakenke basanga uburyo bwo kugira ngo Jenoside kugira uruhare mu kwigisha abana babo kwirinda ikintu cyose cyabaganisha mu macakubiri cyangwa n’ibindi byose byigisha ivangura rishingiye ku moko byatuma Jenoside itazongera kubaho.

Babitangarije mu Murenge wa Kivuruga kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015 ubwo mu Karere ka Gakenke bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya kabiri abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Abana bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu muhango wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abana bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu muhango wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagore bavuga ko nubwo Jenoside itibasiye abagore cyangwa abana gusa ariko kandi ngo uburyo yakorerwaga abagore n’abana bwari butandukanye cyane n’abandi kuko mbere yo kwicwa babanzaga gushyinyagurirwa mu buryo bwinshi butandukanye.

Florida Akimanizanye, wo mu Murenge wa Kivuruga, avuga ko mbere ya Jenoside ubuyobozi bwabibye amacakubiri mu bantu kugera aho bicanye kandi bubarebera ku buryo asanga ari byiza ko ababyeyi bakwigisha abana kutavangura ubwoko.

Ati “Ningombwa rwose ko twigisha abana kutavangura ubwoko bw’Abanyarwanda tukababwira ko abantu bose turi bamwe bikazadufasha kwirindira umutekano n’igihugu cyacu.”

Umuhango wabimburiwe n'urugendo ruva ku rwibutso rugana ahahoze bariyeri yaguyeho abatutsi benshi mu Murenge wa Kivuruga.
Umuhango wabimburiwe n’urugendo ruva ku rwibutso rugana ahahoze bariyeri yaguyeho abatutsi benshi mu Murenge wa Kivuruga.

Uretse abagore bavuga ko bagomba kwigisha abana kutavangura amoko, abana na bo bavuga ko bagomba kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside kandi bakegera ababyeyi babo kugira ngo babaganirize ku byabaye mu Rwanda kugira ngo hatazagira ubabeshya ku mateka y’igihugu cyabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ,Evode Imena, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango ko abishwe bishwe n’abantu kandi baravutse nk’abandi bityo asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana.

Yagize ati “Ababyeyi mwese muri hano, ni inshingano nini cyane mufite kuko muri abarezi, ingero mutanga, ibiganiro muganirira mu ngo ni byo bituma abana banyu bazaba icyo bazaba cyo. Ndagira ngo rero ngaye bamwe mu babyeyi bateshutse ku nshingano zabo mu gihe cya Jenoside, kuba batarigishije abana babo kuba abantu.”

Abagore ba Gakenke bavuga ko kugira ngo bakumire Jenoside burundu bagomba kwigisha abana kwirinda ivanguramoko.
Abagore ba Gakenke bavuga ko kugira ngo bakumire Jenoside burundu bagomba kwigisha abana kwirinda ivanguramoko.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, Clotilda Zaninka, avuga ko impamvu bahisemo kwibuka abagore n’abana by’umwihariko, ari uko ubukana n’ubugome bw’indengakamera byaranze ibihe bya Jenoside byibasiye abagore n’abana cyane.

Ati “Abagore nubwo na bo bishwe bakicanwa na basaza babo ndetse n’abagabo babo ariko ubwicanyi bwakorewe abagore habayeho n’icy’umwihariko kuko uretse kubica gusa hari n’andi mahano yakorerwaga abagore. Icyo rero ni cyo cyatumye dutekereza kongera kwibuka icyo kintu kugira ngo dutekereze abo babyeyi”

Umuhango wo kwibuka ukaba wabareye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga aharuhukiye imibiri 901 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka