Burera: Bakiriye Urumuri Rutazima ngo rubamurikire mu rugendo rwo kwiyubaka

Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, atangaza ko Urumuri Rutazima rw’icyizere ari urumuri rumurikira Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka, bimika Ubunyarwanda kandi bubaka u Rwanda rwiza bazasigira abazabakomokaho.

Ibi yabitangaje ku wa kane tariki ya 27/02/2014 bwo mu karere ka Burera bakiraga Urumuri Rutazima rw’icyizere, mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Ubwo urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwashyikirizaga Urumuri Rutazima urubyiruko rwo mu karere ka Burera.
Ubwo urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwashyikirizaga Urumuri Rutazima urubyiruko rwo mu karere ka Burera.

Minisitiri Biruta, yavuze ko gucana Urumuri Rutazima bigaragaza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kugarurira agaciro abazize Jenoside ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza mu nzego zitandukanye kandi kuba ibyo byose byaragezweho ni ukubera ko himakajwe Ubunyarwanda.

Gusa ariko ngo nubwo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi urugendo rwo kwiyubaka ruracyari rurerure. Urumuri Rutazima rugomba gufasha buri munyarwandwa muri urwo rugendo; nk’uko Minisitiri Biruta abisobanura.

Minisitiri Biruta yabwiye Abanyaburera ko Urumuri Rutazima rugomba kubayobora mu nzira yo kwiyubaka.
Minisitiri Biruta yabwiye Abanyaburera ko Urumuri Rutazima rugomba kubayobora mu nzira yo kwiyubaka.

Agira ati “Ibyagezweho mu myaka ishize biraduha icyizere cy’uko ejo hazaza harangwa n’ibyiza twifuza, aho kugira ngo harangwe n’ibibi twanyuzemo cyangwa se twakwifurizwa n’abandi. Urumuri Rutazima rero rutumurikire muri urwo rugendo rwo kwiyubaka,

Kandi buri munyarwanda wese yumve uruhare rwe muri urwo rugendo kuko ntawe ugomba gusigara inyuma kandi ntawe udafite icyo agomba gutanga kugira ngo dushimangire Ubunyarwanda bwacu, twubake n’u Rwanda rwiza, turwubakira abana bacu n’abazabakomokaho.”

Urumuri Rutazima rwakiriwe ku rwibutso rw'abazize Jenoside rwa Rugarama mu karere ka Burera.
Urumuri Rutazima rwakiriwe ku rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Rugarama mu karere ka Burera.

Mu karere ka Burera, Urumuri Rutazima rwakiriwe ku Rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ruri mu murenge wa Rugarama. Urwo Rwibutso rushyinguwemo imibiri 16.

Jenoside yari yarateguwe

Kuba abarushyinguye mu rwibutso rwa Jenoside ruri mu murenge wa Rugarama bose barishwe mbere y’umwaka wa 1994 bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe; nk’uko byatangajwe na Niyonsenga Fabien, uhagarariye abacitse ku icumu bo mu karere ka Burera.

Agira ati “Abatutsi bose bo muri aka gace bose bishwe, nta numwe wishwe mu 1994 indege ya Habyarimana imaze kumanuka.…Jenoside yari yarateguwe! Ntabwo yatewe n’uburakari cyangwa no guhanuka kw’indege ya Habyarimana.”

Niyonsenga Fabien, uhagarariye abacitse ku icumu bo mu karere ka Burera, avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yari yarateguwe kuko abatutsi bose bishwe muri ako karere bishwe mbere ya 1994.
Niyonsenga Fabien, uhagarariye abacitse ku icumu bo mu karere ka Burera, avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yari yarateguwe kuko abatutsi bose bishwe muri ako karere bishwe mbere ya 1994.

Niyonsenga avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu karere ka Burera mu mwaka wa 1990 ariko cyane cyane ku itariki ya 23/02/1991. Kuri iyo tariki ngo nibwo umusirikare witwa Major Muvunyi Tarcisse, bitaga “Gafuni”, wari ukuriye ingabo za Leta y’icyo gihe, muri ako gace, yatangiye kwica Abatutsi.

Agira ati “Yafashe abaturage b’abaturanyi ahangaha ngo bacumbikiye inyenzi arabazana n’abandi bose b’abatutsi, abicira hano, abahamba ari bazima avuga ngo n’undi mututsi, n’undi wese uzatekereza gukorana n’inyenzi inkotanyi, wese arebe ko nta kindi gihano: jyewe nzamwica ari kureba ntawe tuzahamba! Yabakubitaga ifuni akabamanura mu rwobo!”

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rumaze kwakira Urumuri Rutazima.
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rumaze kwakira Urumuri Rutazima.

Niyonsenga avuga ko kandi mu mwaka wa 1994 nta Jenoside nyir’izina yabaye mu karere ka Burera kubera ko igice kinini cyari kigizwe n’amakomini ya Nkumba, Kidaho, Butaro, Kivuye, yari ari muri “zone tempo” (igice kitagombaga kurangwa mo ingabo z’impande zombi).

Mu mwaka wa 1993, ako gace kose, kari karigaruriwe n’ingabo zari iza FPR-Inotanyi. Nyuma mu kwezi kwa Kanama 1993, nk’uko byari byaremejwe mu masezerano ya Arusha muri Tanzaniya, nibwo ingabo zari iza FPR-Inotanyi, zasubiye inyuma maze ako gace kaba “Zone Tempo”.

Gusa ariko ngo mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nyir’izina yabaga, ingabo zari iza FPR-Inkotanyi bahise ziza gutabara zihita zifata ako gace kari muri “Zone Tempo” bituma n’abandi Batutsi bari bahari batabarwa bataricwa.

Mu karere ka Burera abaturage bari benshi baje kwakira Urumuri Rutazima.
Mu karere ka Burera abaturage bari benshi baje kwakira Urumuri Rutazima.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, akomeza yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako karere ndetse anabashimira ubutwari no kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza bafite.

Akomeza kandi ashishikariza Abanyaburera bose gukomeza kwegera ndetse no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera: babafasha, babasura, babihanganisha kugira ngo barusheho kwiyubaka no kwigira.

Akarere ka Burera ni aka 17 kagejejwemo Urumuri Rutazima rw’icyizere. Rwahageze ruturutse mu karere ka Musanze. Urwo rumuri ruzahamara iminsi itatu mbere yo kujyanwa mu karere ka Gakenke.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twibuke twiyuka duharanira kubaho neza kandi tunaberaho abacu bagiye, kandi ndi umunyarwanda itubere iteme ritwerekeza mu iterambere rirambye , gutahiriza umugozi umwe bitubera akabando k’iminsi

kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

nishimira ukuntu abanyarwanda bitabiriye iyi gahunda y’urumuli kandi ikaba inimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda ni ukuri igihe niki kugirango twubake IGIHUGU kizima.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

uru rumuri rutazima rugomba kumurikira abanyarwanda mu byo bakora byose maze bagakora bakorera igihugu cyababyaye maze iterambere rikihuta

mariya yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka