Bugesera: Urumuri rw’icyizere ruzabafasha gukomeza komora ibikomere bya Jenoside

Minisiitri ushinzwe umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Jacqueline Muhongayire yasabye Abanyabugesera ko urumuri rw’icyizere bashyikirijwe ruzakomeza kubafasha komora ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabibasabye kuwa 22/3/2014, ubwo ako karere kakiraga urumuri rw’icyizere aho yavuze ko igikorwa cyo kwakira urumuri rutazima ari igikorwa cyo kwibuka imyaka Abanyarwanda bamaze biyubaka haba ku giti cya buri muntu cyangwa se ku rwego rw’igihugu.

“Urugendo rwo kubaka u Rwanda ruracyakomeza kandi imyaka 20 ishize iraduha icyizere cy’uko ejo hazaza hazarangwa n’ibyiza twifuza, urumuri rw’icyizere rutumurikire twese muri uru rugendo rwo kwibuka twiyubaka kandi twubaka n’igihugu cyacu”; Minisitiri Muhongayire.

Minisitiri ushinzwe umuryango w'Afrika y'iburasirazuba, Jacqueline Muhongayire, mu muhango wo kwakira urumuri rw'icyizere mu karere ka Bugesera.
Minisitiri ushinzwe umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Jacqueline Muhongayire, mu muhango wo kwakira urumuri rw’icyizere mu karere ka Bugesera.

Minisitiri Muhongayire avuga ko uru rumuri ruzanafasha komora inkovu z’agahinda Abanyarwanda bafite ndetse rukaba n’umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, n’urumuri rw’igihango hagati y’Abanyarwanda baba abari mu Rwanda ndetse n’abari mu mahanga.

Mu karere ka Bugesera, urumuri rw’icyizere rwakiriwe ku rwibuitso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abatutsi 6100 bishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yavuze ko abenshi mu batutsi bo mu murenge wa Ntarama baguye mu rufunzo cyari kiswe CND kubera Abatutsi bari bakihishemo.

Yagize ati “hano mu Bugesera Jenoside yatangiye mu mwaka wa 1959, ubwo bamwe mu Batutsi birukanwe mu bice by’amajyaruguru, bimuriwe gutura mu Bugesera atari uko bashakirwa ikiza, ahubwo ari ukugirango imibereho mibi yari hano kugirango ibice harimo inyamaswa n’izasi ya tse tse”.

Urubyiruko rwa Bugesera rumaze kwakira urumuri rw'icyizere.
Urubyiruko rwa Bugesera rumaze kwakira urumuri rw’icyizere.

Avuga ko mu mwaka wa 1992 mu Bugesera hageragerejwe Jenoside mu cyahoze ari amakomini ya Gashora, Ngenda na Kanzenze, ariko indunduro iza kuba Jenoside yo mu 1994. Icyakora abarokotse bo mu karere ka Bugesera ngo ntibaheranywe n’ayo mateka mabi baciyemo kuko ubu bitabira ibikorwa byo kwiteza imbere.

Muri abo harimo Habarugira Alexis umworozi ntangarugero aho yoroye inka zisaga 10 mu rwuri rwa hegitari eshanu ku butaka yiguriye. Ati “nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twiremyemo icyizere, duharanira kwiteza imbere ari nako dushyira imbere ubunyarwanda”.

Abaturage bari benshi baje kwakira urumuri rw'icyizere.
Abaturage bari benshi baje kwakira urumuri rw’icyizere.

Akarere ka Bugesera kabaye aka 25 kakiriye urumuri rw’icyizere, karushyikirijwe n’akarere ka Rwamagana, ruzahava kuri uyu wa mbere rwerekeza mu karere ka Ngoma.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukomereza ho sha ntanumwe wabatsinda

muhire jean yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka