Bisesero: Bashyinguye mu cyubahiro abarenga ibihumbi mirongo itanu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karere ka Karongi habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi 50, ziciwe mu Bisesero mu Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2014 banazirikanye ubutwari bwa Birara wari umugaba w’ingabo w’ibitero byo kwiranaho.

Minisitiri w'Intebe, Pierre Damien Habumuremyi n'umufasha we, bashyira indabo ku mva ya Birara wafatwaga umugaba w'ingabo mu bi.
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi n’umufasha we, bashyira indabo ku mva ya Birara wafatwaga umugaba w’ingabo mu bi.

Vicent Kayigema, umwe mu barokokeye mu Bisesero akaba na we yararwanye urugamba rwo kwirwanaho, atanga ubuhamya bw’inzira y’umusaraba abasesero banyuzemo mu gihe cya Jenoside, yavuze ko bashoboye kwihagararaho ndetse bakanesha interahamwe n’abandi babagabagaho ibitero.

Mu rugamba rwo kwirwanaho ngo buri musesero wese yaba umwana cyangwa umugore akaba yari afite icyo ashinzwe. Yagize ati “Mu gihe abagabo babaga barwana, abana n’abagore bo babaga barimo gukusanya amabuye.”

Minisitiri w'Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, agaya ananenga abakoze Jenoside abagizemo uruhare n'abayishyigikiye.
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, agaya ananenga abakoze Jenoside abagizemo uruhare n’abayishyigikiye.

Uru rugamba rwamaze amezi atatu bigaragara ko abasesero bari batsinze interahamwe ngo rwaje guhindura isura Abafaransa bageze mu Bisesero. Kayigema avuga ko bamaze kubona abazungu bageze aho mu Bisesero mu cyari Zone Turquoise ngo bibwiye ko baje kubatabara noneho bava mu misozi aho bari bihishe.

Ngo bahageze basobanurira Abafaransa uko bimeze ariko Abafaranda bashidikanya kubyemera maze babasaba gihamya. Icyo gihe ngo bahise babereka umubiri w’umuntu bari bamaze kwica bamutemye ukijenga amaraso.

Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro mu Bisesero wari witabiriwe n'abantu benshi cyane bavuye imihanda yose, mu Rwanda no mu mahanga.
Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro mu Bisesero wari witabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose, mu Rwanda no mu mahanga.

Aho kugira ngo Abafaransa bahite babatabara ngo babasize aho bababwira ko bazagaruka nyuma y’iminsi itatu. Kayigema agira ati “Muri iyo minsi itatu ni bwo batwishe amanywa n’ijoro kuko twese twari twigaragaje twavuye aho twari twihishe.”

Bamwe mu rubyiruko rw’Abafaransa rwari rwaje no kwifatanya n’abasesero mu gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi Ubufaransa bishinwa kugiramo uruhare, na bo bakaba bavuga ko ibyo babonye n’ibyo biyumviye bibemeza nta gushidikanya ko abasirikare b’Afaransa babigizemo uruhare. Umwe wavugaga mu izina ryabo.

Bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu bitabiriye umuhango wo gushyingura imibiri y'abarenga ibihumbi 50 mu Bisesero.
Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umuhango wo gushyingura imibiri y’abarenga ibihumbi 50 mu Bisesero.

Yagize ati “Iyo Abasirikare b’Abafaransa baza gukora icyari cyabazanye birashoboka ko turari kuba turi hano dushyingura abanyu ari na bo bacu.”

Aba Bafaransa bagaragaje ipfunwe batewe n’amateka ya Jenoside mu Rwanda rukavuga ko kuza kwifatanya n’abanya Bisesero byari ukugira ngo bahangane n’ibivugwa na Guverinoma y’Ubufaransa ihunga uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha basobanuriraga Minisitiri w'Intebe n'abandi bashyitsi amateka y'abasesero n'uko barwanye urugamba rwo kwirwanaho.
Aha basobanuriraga Minisitiri w’Intebe n’abandi bashyitsi amateka y’abasesero n’uko barwanye urugamba rwo kwirwanaho.

Uru rubyiruko rw’Abafaransa rukaba rwijeje Abanya Bisesero ko batazongera kwibuka bonyine kuko ngo buri mwaka bazajya baza kwifatanya na bo kandi ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo abakoze Jenoside bose n’abayigizemo uruhare baba Abanywarwanda cyangwa Abafaransa bagezwe imbere y’amategeko.

Cyakora ariko na none uru rubyiruko rw’Ubufaransa rukaba rwasabye ko ibyakozwe na Guverinoma y’ubufaransa yo mu 1994 bitaba indorerwamo ireberwamo Abafaransa bose. Umwe muri bo yagize ati “Ibyo Guverinoma y’Ubufaransa yakoze biciye ukubiri n’indangagaciro z’Abafaransa.”

Dr Rose Mukankomeje wavuze mu izina ry’ababuriye ababo mu Bisesero akaba yizeje Guverinoma y’u Rwanda ko abacitse ku icumu rya Jenoside bababariye ababahemukiye.

Yagize ati “Iyo tutababarira ubu tuba turi i Ndera! Iyo tutababarira ubu tuba tutakiriho.” Akomoza ku myanya myiza bamwe mu bana b’abahekuye igihugu bafite mu nzego z’ubuyobozi yagize ati “Ntitwifuza ko hagira urenganira muri iki gihugu twarokokeyemo.”

Agaruka ku butwari bwaranze Abasesero bari barangajwe imbere n’umusaza Birara ndetse n’umuhungu we Nzigira, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Dusasingizemungu Jean Pierre, we yagize ati “Ubutwari bwa Birara n’abandi Basesero budufasha guhangana n’ingaruka za Jenoside.”

Yakomeje avuga ko kwibuka bifasha abacitse ku icumu rya Jenoside kuva mu ipaji y’urupfu bikabatwara mu ipaji y’ubuzima. Ibi ngo akabivugira ko umwanya wo kwibuka ubahuza n’ababo bakaganira kandi mu mahoro.

Naho Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, agaruka ku bwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda muri rusanjye mu gihe cya Jenoside akaba yagereranyije ababigizemo uruhare n’inyamaswa.

Yagize ati “Abishe aba bantu bakoze ibyo zimwe na zimwe mu nyamaswa zidashobora gukora niba atari zose.”

Minisitiri Mitali akaba yizeje ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruzakomeza kwitabwaho cyane cyane ko ngo banasabye ko rwashyirwa mu ngoro ndangamucu za UNESCO.

Naho Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside mu Bisesero ko batagomba guheranwa n’akababaro ahubwo bagaha agaciro kuba ababo bashyinguwe mu cyubahiro.
Yagize ati “N’ubwo uyu munsi ari uw’akababaro ariko dushyinguye abacu ahantu heza.”

Minisitiri w’Intebe akaba yibukije ko Urwibutso rwa Bisesero ari ikimenyetso kidasibangana cy’abazize Jenoside yakorewe abatutsi aho mu Bisesero. Yanafashe umwanya wo kugaya no kunenga abakoze Jenoside, abayigizemo uruhare n’abayishigikiye maze anizeza abacitse ku icumu rya Jenoside ko Guverinoma izakomeza kubafasha kwifasha binyuze mu mishinga y’iterambere ndetse no mu burezi.

By’umwihariko akaba yavuze ko Guverinoma ishaka kurangiza mu minsi mike cyane iri imbere ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse ikanakora ibishoboka byose abashoboye kwiga bakabona uko biga muri za kaminuza, amashuri makuru ndetse no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dukomeze gushyingura mucyubahiro izi nzirakarengane zagiye ntagicumuro kandi twizerako Jambo yabakiriye ntakabuza, natwe tuzahora tubibuka iteka kandi turaharanira kuzusa ikivi mwasize mutesheje, icumu ryarunamuwe ntibizongera ukundi

karekezi yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

iyo mbonye Bisesero mpta nibuka ukuntu abafaransa batereranye abatutsi bakicwa urusorongo paka! ariko nihahandi uwagize uruhare muri jenoside wese igihe kizagera abiryozwe bihereye kubafaransa abauriye ababo mu bisesero mukomeze mwihangane.

Sinzi yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka