Amazi ni ubuzima ariko muri Jenoside bayakoresheje bambura abantu ubuzima

Umushumba wa diyoseze EAR Gahini mu karere ka Kayonza, Bishop Alexis Bilindabagabo yanenze bikomeye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abo ku musozi wa Gahini kuko bamwe bakoresheje amazi y’ikiyaga cya Muhazi bambura ubuzima abahigwaga muri Jenoside, kandi ubusanzwe amazi ubwayo ari ubuzima.

Bishop Bilindabagabo yabivugiye mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside ku musozi wa Gahini tariki 09/04/2014, ukaba wabanjirijwe n’urugendo rwavuye ku bitaro bya Gahini kugera ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahashyizwe indabo mu mazi y’icyo kiyaga mu rwego rwo kunamira Abatutsi bakijugunywemo kuko imibiri ya bo itabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uretse ubugome bwaranze abakoze Jenoside ku musozi wa Gahini, ngo bari banafite ubupfayongo bukabije kuko bamaraga kwica abantu bakajugunya imirambo mu kiyaga cya Muhazi kandi ubusanzwe bavoma amazi y’icyo kiyaga bakayakoresha mu ngo za bo, nk’uko Bishop Bilindabagabo yakomeje abivuga.

Bishop Bilindabagabo yavuze ko abakoze Jenoside bari bafite ubupfayongo burengeye ubukwiriye.
Bishop Bilindabagabo yavuze ko abakoze Jenoside bari bafite ubupfayongo burengeye ubukwiriye.

Yagize ati “Ubundi amazi ni ubuzima kuko amazi ni ubuzima ni yo atuma imyaka ikura, noneho tekereza kugira ngo umugabo amanukane imirambo aze ayinage hano muri Muhazi, narangiza yohereze umwana we ngo najye kuvoma. Amwishe inshuro ebyiri, kuko uriya mwana araza kubona imirambo, kandi arangije arazana amazi ameze nabi aze ayahereze abo mu muryango we, urumva ni ubupfayongo burengeye ubukwiriye”.

Mu biganiro byabereye mu bitaro bya Gahini nyuma yo kunamira Abatutsi bajugunywe mu kiyaga cya Muhazi, abatanze ubuhamya bagarutse ku bugome bwaranze bamwe mu bari abakozi b’ibitaro n’ibigo by’amashuri byari ku musozi wa Gahini mu gihe cya Jenoside.

By’umwihariko mu bitaro bya Gahini hari hahungiye Abatutsi benshi bakekaga ko baribuharokokere, ariko tariki 09/04/1994 bishwe batemeguwe nk’uko uwitwa Camarade wabirokokeyemo yabitanzemo ubuhamya. Yavuze ko uretse kuba Interahamwe zarabahigaga na bamwe mu bari abakozi b’ibitaro bagiye bifatanya na zo bakica abari babahungiyeho.

Abitabiriye uyu muhango bashyize indabo mu mazi y'ikiyaga cya Muhazi mu rwego rwo kunamira Abatutsi bakijugunywemo kuko imibiri ya bo itabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Abitabiriye uyu muhango bashyize indabo mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi mu rwego rwo kunamira Abatutsi bakijugunywemo kuko imibiri ya bo itabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umusozi wa Gahini uzwi cyane ku ivugabutumwa kuko bivugwa ko ubutumwa bwiza [ijambo ry’Imana] bugera mu Rwanda ngo bwahereye kuri uwo musozi buzanywe n’abamisiyoneri.

Gusa mu 1994 na mbere ya ho ngo byari byahindutse kuko kuri uwo musozi habereye itotezwa rikomeye ryakorerwaga Abatutsi, haba mu mashuri, mu bigo bya Leta no mu buzima busanzwe nk’uko Didace Ndindabahizi wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini [icyo gihe ryitwaga Ecole de Lettres] mbere ya Jenoside yabitanzemo ubuhamya.

Icyari kibabaje ngo ni uko abakorerwaga iryo totezwa batabonaga uwo baribwira kuko abayobozi bariho haba mu mashuri no mu bindi bigo bitandukanye na bo bari barafashe umurongo wo kwanga Abatutsi ku buryo batashoboraga kubarenganura.

Kwibuka abazize Jenoside b'i Gahini byabanjirijwe n'urugendo rwavuye ku bitaro bya Gahini kugera ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi.
Kwibuka abazize Jenoside b’i Gahini byabanjirijwe n’urugendo rwavuye ku bitaro bya Gahini kugera ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Yagize ati “Nko mu ishuri nicaraga imbere ariko nari naramenyereye ko ntagomba kwegama ku ntebe y’umwana wanyicaraga inyuma. Yari yaranteze umusyi w’incaruziga [compas] ku buryo iyo nibeshyaga nkegama wahitaga unjomba mu mugongo ubwo ngahita nibwiriza ko ntemerewe kwegama. Wajyaga kuryama ugasanga bamennye amazi mu buriri bwawe, cyangwa bakaza kuyakumenaho uryamye, kandi ibyo byose ntitwabonaga abaturenganura”.

Kwibuka abazize Jenoside b’i Gahini byitabiriwe n’abayozi batandukanye barimo Depite Mutesi Anita, abayobozi ku rwego rw’akarere ka Kayonza n’umurenge wa Gahini, abakozi b’ibitaro bya Gahini n’ab’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, abahagarariye imiryango yaburiye abayo i Gahini n’abaturage b’umurenge wa Gahini muri rusange.

Kwibuka abazize Jenoside b'i Gahini byakomereje mu bitaro bya Gahini.
Kwibuka abazize Jenoside b’i Gahini byakomereje mu bitaro bya Gahini.

Abitabiriye uyu muhango bose bahumurije abarokotse Jenoside banabasaba ko bakomeza kubaho kandi biyubaka ariko benshi basabye abakiri bato guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazasubira ukundi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka