Amateka ya Ngeze Hassan n’uburyo yabonye ikinyamakuru Kangura

Mu gihe akarere ka Rubavu kakiriye urumuri rutazima rw’icyizere mu mpera z’icyumweru dusoje, Kigali Today irabagezaho amateka ya Ngeze Hassan uvuka muri ako karere akaba yarashinze ikinyamakuru KANGURA cyagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Nubwo benshi babonye ikinyamakuru KANGURA gisohoka kirimo amakuru akura umutima benshi ntibazi uburyo cyavutse na Ngeze Hassan wari umuyobozi wacyo ubu yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR akaba afungiye muri Mali.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu bavuga ko ikinyamakuru KANGURA ariho cyavukiye ndetse kigira uruhare mu kwicisha abataravugaga rumwe n’umuyobozi wacyo ariwe Ngeze Hassan, ndetse bamwe mu baturage bavuga ko iki kinyamakuru aricyo cyabanjirije radio television RTLM.

Ngeze Hassan wari umuyobozi w'ikinyamakuru Kangura.
Ngeze Hassan wari umuyobozi w’ikinyamakuru Kangura.

Hassan Segacaca uzi neza Ngeze Hassan, avuga ko Ngeze Hassan uretse kuba yarakoreshejwe n’abafite inyungu mu gushinga ikinyamakuru cya Kangura ngo nta mashuri yari yarize yatuma ashinga ikinyamakuru.

Kubera ibibazo byo mu muryango, Ngeze Hassan ntiyashoboye kwiga amashuri yisumbuye ahubwo yakoraga akazi ko kudoda inkweto abyigishijwe na sekuru wari umudozi w’inkweto akorera mu mujyi wa Gisenyi.

Ngeze Hassan ngo yagaragaraga nk’umwana uzi gushakisha ubuzima kandi wihambira, nyuma yo kudoda inkweto ngo yaje kwihimbira urwandiko rumuhesha akazi arushyira umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imodoka zitwara abagenzi ONATRACOM avuga ko ari perezida warumwandikiye maze abona akazi ko kwishyuza ku mabisi ya ONATRACOM.

Mu mwaka w’1988 Ngeze yaje kwirukanwa azira gucura amatike agurisha ku mabisi bigateza imodoka igihombo, ibi byatumye ahitamo kujya gushaka akandi kazi maze akorana na Vincent Rwabukwisi wari umuyobozi w’ikinyamakuru cya Kanguka.

Iki kinyamakuru ngo cyari gisanzwe gicururizwa i Gisenyi ku ibaraza ry’inzu ariko mu mwaka w’1990 mbere yo gutera kwa FPR Inkotanyi ngo Kajeguhakwa Valens yaje kugabwaho igitero n’abantu bafite imbunda aho yari atuye ku Gisenyi maze bituma Kajeguhakwa avugana na Rwabukwisi amusohorera inkuru y’uburyo yagabweho igitero.

Inkuru yasohotse Ngeze ari umukozi wa Rwabukwisi Abanyagisenyi bita Lavie, iyi nkuru ngo ntiyashimishije abayobozi bariho nka Serubuga, Bakumbi Raphael, Col Anatole wari Superefe umufasha wa Perezida Habyarimana Agatha maze bafata gahunda yo gushinga ikindi kinyamakuru bahita bakoresha Ngeze Hassan wari umukozi wa Rwabukwisi.

Uyu muryango muto ni wo Ngeze yahise akoreramo iruhande rwahacururizwa Kanguka kugira ngo abone uko ayitesha agaciro.
Uyu muryango muto ni wo Ngeze yahise akoreramo iruhande rwahacururizwa Kanguka kugira ngo abone uko ayitesha agaciro.

Abanyagisenyi baganiriye na Kigali Today barimo Segacaca bavuga ko inama yo gushinga Kangura yabereye mu rugo rwa Higaniro wari umunyamabanga w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigari CEPGL, inama irangiye Ngeze yajyanye na Serubuga mu ndege i Kigali ariho yagarutse aje gucuruza ikinyamakuru Kangura.

Rwabukwisi wari warubakiwe akazu ko gucuruza ikinyamakuru cye ku muryango w’isoko rya Gisenyi, yahise abona umucyeba ariwe Ngeze Hassan.

Ngeze Hassan yahise yubaka iruhande rw’uwari umukoresha we hafi ya Sitasiyo ya Esanse ya Kajeguhakwa ndetse inkuru ya mbere yasohotse ivuguruza iyanditswe na Kanguka ivuga uburyo Kajeguhakwa yatewe n’abantu batazwi bafite imbunda.

Iyo nkuru ya Kangura yo yemezaga ko Kajeguhakwa atunze imbunda ahubwo ariwe warashe mu kirere ashaka guhungabanya umutekano.

Segacaca avuga ko Kangura yatumye Abanyagisenyi bagira ubwoba batinya ibinyamakuru kuko umuntu wandikwaga muri Kangura yabaga agiye mu kaga ndetse ngo amakuru yacyandikwagamo si Ngeze wayashakaga kuko hari abantu bayamuhaga akayandika kandi akaba amakuru y’amacakubiri nkuko byagaragaraga mu nkuru zandikwaga zirimo icyiswe amategeko 10 y’Abahutu.

Zimwe mu nyandiko zibiba urwango Ngeze yasohoraga mu kinyamakuru Kangura.
Zimwe mu nyandiko zibiba urwango Ngeze yasohoraga mu kinyamakuru Kangura.

Uretse ibikorwa byo kwandika Ngeze Hassan ngo yanitabiraga ibikorwa bitandukanye byo kwica Abatutsi nk’ingeragezwa rya Jenoside ryakorewe muri Bigogwe hamwe n’imyitozo y’Interahamwe muri Gishwati, kandi ngo Ngeze yabaga hamwe n’agatsiko kiswe Escadro de la mort karimo na Simbikangwa uri kuburanira mu gihugu cy’Ubufaransa.

Iri tsinda ngo niryo ryateguraga ubwicanyi butandukanye no gutoteza Abatutsi kuko uwo ridashaka yatotezwaga binyuze muri Kangura agahunga nkuko byagengekeye Rwemarika Eustache bashakaga kwambura amazu.

Ngeze ngo yaje guhabwa imodoka ndetse ikinyamakuru cye kiza no kujya gisohoka mu rurimi rw’igifaransa afite abantu akoresha, ngo imikorere yacyo akaba ariyo nkomoko ya radiyo television RTLM kuko byari bifite umurongo umwe.

Ngeze wari umaze gukomera kubera inkuru z’ivangura yandikaga ngo byatumaga akurikirana ibikorwa by’ubwicanyi bubera ahantu hatandukanye nka Nyamata, mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe bamwe bakajya kwicirwa kuri Komini Rouge aho bahambwe ari bazima taliki ya 21/1/1991.

Aho bise kuri Komini Rouge kubera amaraso yahamenekeye niho hakiriwe urumuri rutazima rw’icyizere ubwo rwagezwaga mu karere ka Rubavu tariki 20/02/2014.

Ngeze avugwa kugira uruhare mu rupfu rw’aAanyagisenyi benshi mu gihe cya Jenoside 1994 harimo n’urupfu rw’umukinnyi wa Etinceille witwaga Semutago Faustin.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ngeze kimwe nabagenzi be bafatanyije gucura umugambi mubisha bakomeze gufatwa bakanirwe urubakwiriye kuko genocide irategurwa igashyirwa mubikorwa numuntu wabitekerejeho akabiha umwanya mumutima numutwe we.bivuze ko ntaguhubuka bibamo. niyo mamvu abo bagome badakwiriye kwireguza ko bashutswe

Kagame Noah yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

ngeze hassan yaba afite amashuri macye cyanga menshi umusaruro wayo wabaye mubi ariko ko abicanyi bahurira kwijambo rimwe ngo twarashutswe ntamutimanama bagiraga amakosa yabo tuyigireho tutazayagwamo.

Niyonagira Andre yanditse ku itariki ya: 15-09-2017  →  Musubize

ni byiza ko natwe tu menya amateka
abana bavutse nyuma

kayihura innocent yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

col. Anatole ntabwo yigeze aba superefe.Iyi nkuru ni amafuti

rukundo yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Muzarebe inkuru za RUSHYASHYA cyane iz’uwitwa Cyiza Davidson mutubwire itandukaniro icuiza ni uko nawe azaba amateka naba agihari akanaryozwa biriya yandika

kakakkakka yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

iki ni ikinyoma cyambaye ubusa ngo ntiyize ngo yadodaga inkweto uku ni ugusebya.Icyakora cyo yandikaga amacakubiri yatugejeje kuri genocide aliko bimusebya mubundi buzima.

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

nagatanagye ukuntu yaba yari kwandika ibintu bifitiye akamaro abanyarwanda nuko yakoreraga mu kwaha kw’abategetsi babahezanguni, kiriya kinyamakuru cyazanye amacakubiri mu banyarwanda cyazanye urwango cyakanguriye abahutu kwica abatutsi mbese ntakiza na kimwe cyacyo ubwo rero ngeze Hassan yigeze akora ahubwo banamukatiye imyaka mike.

Rwasa yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

ariko wowe uba uvuze ngo imitima y’abantu n’umukara kuko bari kwibukiranya amakuba banyuzemo, bari kwibuka ibyabaye muri iki gihugu, ngo bitazasubira? kuko bari kubwira abatazi amateka nkaya bayamenye babone aho bahera babwanya nk’ibyange bitazavaho bisubira mu bitangaza makuru nyarwanda? nibo wita ko bafite umutima w’umukara ? ubwo uwawe usa iki? amakuru y’interahamwe nka ngenzi aba akenewe ngo abanyamakuru bigiriho hatazavaho hakagira ugwa mumutego nkuyu. duharanira ko bitazongera

samba yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

mugize neza kutubwira amakuru y’iyi nterahamwe ruharwa.

mayira yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ese aho imitima yanyu mwe ntiyaba yirabura? Mwajyiye mwitondera inyandiko mwandika nuburyo muzandikamo?

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka