Amajyepfo: Bibutse Abatutsi 101 bari abakozi b’izahoze ari perefegitura bishwe muri Jenoside

Abakozi 101 b’iyahoze ari perefegitura ya Butare, Gikongoro na Gitarama bamenyekanye ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, bibutswe ku nshuro ya 21 n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Uyu muhango wo kubibuka waranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza no ku rukuta rwanditseho amazina yabo ruri ku cyicaro cy’intara y’Amajyepfo i Busasamana mu karere ka Nyanza.

Guverineri Alphonse Munyantwari yunamira abazize Jenoside.
Guverineri Alphonse Munyantwari yunamira abazize Jenoside.

Mu muhango nyir’izina wo kubibuka hatanzwe ikiganiro cyamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagaragazwa bumwe mu buryo babikoramo, kugira ngo abantu babone aho bahera babamagana.

Dr. Gasanabo Jean Damascène yatanze icyo kiganiro yagaragaje ko mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 harimo kugabanya umubare wabo yahitanye no kuyihuza n’ihanurwa ry’uwari perezida w’u Rwanda muri icyo gihe.

Yagize ati “ Iyo uvuze ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariyo yabaye intandaro ya Jenoside icyo gihe uba wamaze gupfobya ko jenoside yateguwe kuko na mbere yayo abatutsi bameneshwaga mu gihugu bazizwa ubwoko bwabo.”

Basima amazina y'abazize Jenoside.
Basima amazina y’abazize Jenoside.

Yavuze ko hari ingero nyinshi ry’itotezwa abatutsi bagiye bakorerwa riganisha kuri jenoside nayo yaje gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Inyito ya jenoside yabaye mu Rwanda ni Jenoside yakorewe abatutsi naho kuvangamo ibindi ubyita gusubiranamo kw’amoko iryo ni ipfobya nta na rimwe rigomba kwihanganirwa yaba ku munyarwanda ndetse n’umunyamahanga.”

Ngo kuba hari amategeko ahana ipfobya rya jenoside yakorewe abayahudi ni ngombwa ko habaho n’amategeko ahana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Prof. Mukashema Immaculée wavuze mu izina ry’imiryango yababuze ababo mu yahoze ari perefegitura ya Butare, Gikongo na Gitarama bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yashimye umwanya ubuyobozi bw’Intara y’Aamajyepfo bubaha mu kubibuka.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Aphonse Munyantwari yagaragaje isano abanyarwanda bafitanye avuga ko bose bahuriye ku Bunyarwanda maze asaba ko bushyirwa imbere kurusha ibindi byabatanya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka