Abigishije ingengabitekerezo ya Jenoside babigezeho kuko Ubunyarwanda bwari bwarabuze - Gov. Munyantwali

Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside mu w’1994 mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali yibukije abaturage ko bagomba kwimakaza Ubunyarwanda kuko kuba bwarabuze ariyo mpamvu ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside bageze ku ntego.

Muri uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29/06/2014, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rushya.

Abayobozi banyuranye bifatanyije n'Abanyamushubi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi banyuranye bifatanyije n’Abanyamushubi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bw’ukuntu yahizwe muri Jenoside ariko akagira amahirwe yo kurokoka, Kubwimana Claver yasangije abitabiriye uyu muhango inzira yanyuzemo yihishahisha hirya no haba iwabo i Mushubi, uko yagiye i Kaduha habereye ubwicanyi bukabije kuri Paruwasi ya Kaduha ndetse n’uburyo yahunze akagera i Nyanza aho yaje kurokokera mu kigo cy’imfubyi cya Mutagatifu Antoni.

N’ubwo u Rwanda rwageze kure ndetse abana barwo basaga miliyoni bakahasiga ubuzima babuvukijwe na bagenzi babo, ubu Kubwimana atangaza ko hari icyizere cy’ejo hazaza heza ashingiye kubyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 gusa.

Ati “Dufite icyizere ko imbere hacu hazaba heza ugereranyije n’ibyo turi kubona dushobora kugeraho kandi duhereye kuri zeru”.

Imibiri 177 yongeye gushyingurwa mu cyubahiro nyuma yo kubaka urwibutso.
Imibiri 177 yongeye gushyingurwa mu cyubahiro nyuma yo kubaka urwibutso.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, yasabye abaturage muri rusange kongera kubaka Ubunyarwanda bwashegeshwe n’amateka y’igihugu ndetse bikanorohereza ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside kuyicengeza mu Banyarwanda, umusaruro ukaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

“Iyo Ubunyarwanda bwabuze nta kiba gisigaye. Ni nayo mpamvu abigishije ingengabitekerezo ya Jenoside babashije kubigeraho. Buriya uko Abatutsi batotezwaga, uko bicwaga, uko bakorerwaga Jenoside bapfanaga n’u Rwanda, ndetse n’abandi Banyarwanda ntabwo basigaraga buriya,” Guverineri Munyantwali.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mushubi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mushubi.

Ubusanzwe aha i Mushubi hari hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 11 ariko rudatunganyije neza, ubu rukaba rwarubatswe mu buryo buha icyubahiro abarushyinguyemo, imibiri 177 yari isanzwemo bikaba byarabaye ngombwa ko yongera gushyingurwa kubera inkingi z’urwibutso zagiye aho yari isanzwe ishyinguye.

Abaturage bibukijwe gushimangira ubunyarwanda bwashegeshwe n'amateka.
Abaturage bibukijwe gushimangira ubunyarwanda bwashegeshwe n’amateka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTIRENGANYA XAVIER MURAHO FURAMWAROKOTSE IBUNYAMBIRIRI MVUKA IKADUHA ARIKO NAROKOKEYE IMUSEBEYA UBUHAMYABWAGENIBUREBURE KUBYABEREYE GIKONGORO IKADUHA HAGUYE ABOMUMURYANGO WAGE DADATA BADATAWACU BASHIKI BAGE BANYOGOKURU ABATURANYI IMUSHUBI HASHYINGUYE BANYOGOKURU NAMUSHIKIWAGE IFUBYI NIMUKOMERE MUBE INTWARI ABABYEYI BAPFAKAYE NIMUKOMERE NIMUBE INTWARI TUZABAHO KUBWIMANA MURAKOZE GISENYI TUZAHORA TUBIBUKA

USEBEYA ARIKO IMUSHUBI HASHYINGUYE ABAGE NDETSE NIKADUHA NIMUKOMERE FURAZABANYAMBIRIRI MBAGISENYI TUZAHORATUBIBUKA yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka