Abatuye akarere ka Nyabihu gafatwa nk’isoko y’ “Akazu” kagejeje u Rwanda mu icuraburindi basabwe gukomera ku rumuri bagejejweho

Kuri uyu wa Gatanu 21/2/2014, akarere ka Nyabihu kabaye aka 15 kagejejwemo urumuri mu turere 30 tugize u Rwanda, kandi twose tukaba tugomba kuzagezwamo uru rumuri rutazima. Aka karere ni nako gaherutse uturere tw’Intara y’Iburengerazuba mu kwakira uru rumuri.

Kuba akarere ka Nyabihu kabaye agaheruka utundi tw’Intara y’Iburengerazuba mu kwakira urumuri rutazima rw’icyizere,ngo ni amahirwe ku baturage bako, nk’uko byagarutsweho na n’umuyobozi w’aka karere Twahirwa Abdoulatif n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba akaba anahagarariye Guverineri Jabo Paul.

Baherekejwe n'abana baririmbye urumuri rw'icyizere, abana b'imyaka 20 bakiriye urumuri barugejeje mu mbaga y'abaturage b'akarere.
Baherekejwe n’abana baririmbye urumuri rw’icyizere, abana b’imyaka 20 bakiriye urumuri barugejeje mu mbaga y’abaturage b’akarere.

Umuyobozi w’aka karere yavuze ko nk’ahavukiye abayobozi benshi bajyanye u Rwanda mu icuraburindi, bakwiye gukomera ku rumuri no kurwigiraho byinshi. Impamvu ni uko muri aka karere ari ho havuka benshi mu bayobozi b’u Rwanda ba kera bari bagize ikiswe “Akazu” barimo Perezida wa Repubulika ya kabiri Juvenal Habyarimana, Bagosora, Zigiranyirazo n’abandi.

Bivugwa ko muri Nyabihu ari ho soko y’abazanye ibitekerezo by’umwijima, amacakubiri n’umwiryane mu banyarwanda,bikaza kurangira habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba babiri b'imyaka 20 nibo bakiriye urumuri rw'icyizere.
Aba babiri b’imyaka 20 nibo bakiriye urumuri rw’icyizere.

Muri aka karere kuri ubu kitwa Nyabihu kari kagizwe n’amakomini azwiho amateka mabi cyane muri Jenoside kuko gafata igice k’iyitwaga komini Giciye,Karago, Mutura, Nkuri na Nyamutera.

Bitewe n’amateka mabi yaranze akarere ka Nyabihu akaba ari naho gicumbi cy’ubuyobozi bubi bwajyanye u Rwanda mu mwijima w’icuraburindi,umuyobozi w’agateganyo w’intara y’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul,yishimiye cyane ko aka karere kagejejwemo urumuri gasoza utundi tugize iyi ntara.

Jabo yavuze ko ari amahirwe akomeye ku baturage b’aka karere kuko nk’ahari igicumbi cy’umwijima babonye urumuri, rumurikira abaturage ngo bigire ku mateka mabi yaranze akarere batuyemo, bityo barusheho gukora ibikorwa by’urumuri bacike ku ngeso mbi izarizo zose, bimakaze iterambere rishingiye ku Bunyarwanda batandukane n’umwijima.

Binyuze mu buhamya bwatambukijwe na Kayisire Anastase warokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’uwamufashije mu gutuma arokoka Ndagijimana Jean Bosco,ngo mu karere ka Nyabihu habaye ubwicanyi ndengakamere kuburyo Jenoside yakorewe Abatutsi baho yari umwihariko.

Ariko nk’uko Kayisire Anastase yabitangaje,ngo ubu bishimiye ko binyuze ku ngabo za RDF Jenoside yahagaritswe. Yongeraho ko binyuze mu buyobozi bwiza bwa Leta y’ubumwe,ubu umuco wo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no guharanira kwigira n’iterambere,umaze gufata intera ishimishije mu karere ka Nyabihu.

Kayisire avuga ko abamusahuriye imitungo yabababariye kandi ko yanafashe icyemezo cyo gushaka mushiki w’uwamurokoye Ndagijimana Jean Paul, kugira ngo azahore yibuka ineza yamugiriye, amubyarire abana n’umuryango,bizatume nababona azajya ahora ashima Imana.

Abayobozi batandukanye n'abaturage bakiranye urumuri rw'ikizere amashyi n'impundu.
Abayobozi batandukanye n’abaturage bakiranye urumuri rw’ikizere amashyi n’impundu.

Kayisire avuga ko n’ubwo bamwe mu muryango we batamurebye neza, bavuga ko ashatse mu Bahutu, yarenze iby’amoko ubu yimakaje Ubunyarwanda. Kuri we n’umuryango we bakaba bumva ari Abanyarwanda, aho kwirebera mu ndorerwamo y’amoko.

Kuri Ndagijimana Jean Bosco wabashije kurokora benshi mu batutsi mu karere ka Nyabihu,abajyana muri Congo ari ninjoro, mu bihe bibi by’imvura. Avuga ko yabikoze kubera ko yari amaze kubona bene wabo bitaga Abatutsi bazira ubusa,kuko ubusanzwe bari babanye neza basangira byose.

Amaze kubona ko bamwe mubo yari azi bishwe,ngo nibwo yafashe icyemezo cyo gutabara uwo yumva wese ko ari umututsi kabone n’iyo bari kumwicana nabo. We icyo yarebaga n’uko yabonaga ko bose ari umwe kandi ko nta cyaha bakoze,yiyemeza kubaho mu buzima bugoye ariko atabara benshi.

Baririmba indirimbo y'urumuri rw'u Rwanda.
Baririmba indirimbo y’urumuri rw’u Rwanda.

Ndagijimana yatangarije Kigali Today ko yagerageje gutabara benshi abo yibuka akaba ari 15, ati “ Sinjye wabikoze ni Imana yabinkoresheje kandi ikinshimisha cyane ni ukubona abo nafashije bakaba bariho,ari bazima,bakaba barabaye abagabo n’abagore bakomeye.”

Akaba ashima Leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside ndetse igashyiraho na gahunda y’urumuri rw’ikizere,aho asanga muri Nyabihu bari bakwiye kurukomeraho kuko ruje rurushaho kubamurikira ngo barusheho kwitandukanya n’amateka y’icuraburindi yaranze aka karere.

Mu muhango wo kwakira urumuri bamwe mubo Ndagijimana yafashije bakarokoka bakaba bari baraho,bakaba bamuhobeye barira arimo gutanga ubuhamya, bavuga ko urumuri rw’ikizere rukwiye kubera umucyo buri wese,agatera intambwe nk’iyo Ndagijimana yateye,buri wese akumva ko ari umwe na mugenzi we, bityo bagasenyera umugozi umwe mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Abaturage bari benshi harimo n'urubyiruko rwo mu mashuri abanza n'ayisumbuye mu kwakira urumuri rw'ikizere i Nyabihu.
Abaturage bari benshi harimo n’urubyiruko rwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu kwakira urumuri rw’ikizere i Nyabihu.

Uyu muhango wo kwakira urumuri rutazima rw’ikizere kandi,ukaba wanagaragayemo umutangabuhamya wakoze Jenoside witwa Bagirinshuti Joseph w’imyaka 54 uyuye mu murenge wa Jenda akagari ka Bukinanyana. Yatangarije Kigalitoday ko yagiye mu gitero cyishe abatutsi i Mudende.

Nawe yiyemerera ko yishe abantu babiri, gusa nyuma ya Jenoside yarafunzwe muri 2005, nyuma aza kwirega yemera icyaha aho muri 2007 yaje guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, aho abireze bakemera icyaha bababariwe. Yakoze imirimo nsimburagifungo imyaka 13.

Kuri ubu iyo bavuze ubumwe n’umwiyunge arabyumva cyane kuko byamubayeho. Kuri ubu akaba yarasabye imbabazi abo yahemukiye, azisaba igihugu n’Imana. Yishimira ko ubu yera de,kandi ko afatanije n’abandi kubaka igihugu.

Habinshuti Joseph avuga ko nyuma yo kwiyunga n’abo yiciye,agasaba imbabazi Imana na Leta,iyo bavuze Leta y’Ubumwe,gahunda y’urumuri ndetse na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi zubaka abanyarwanda azumva neza.

Akaba asanga gahunda y’urumuri rutazima rw’icyizere ari gahunda nziza cyane ya leta y’ubumwe, ifasha abaturage kumva ko bavuye mu bwijima bajyanywemo n’ubuyobozi bubi, kuri ubu bakaba bari mu mucyo bagomba gukomeraho,bakawusakaza hose kandi bagaharanira kwiyubaka no kwigira.

Minisitiri w’umuco na Sport, Protais Mitali,yavuze ko agendeye ku buhamya abaturage ubwabo bo mu karere ka Nyabihu bitangiye , bigaragaza ukuri nyako kw’ibyabaye mu Rwanda kandi ko abona ko urumuri rutazima rw’ikizere rwamaze kugeramo mu baturage neza ,aho abasaba kurukomeza birinda icyaricyo cyose cyakongera kubatanya.

Yabashishikarije kwitabira ibikorwa by’urumuri n’izindi gahunda za Leta kuko bibaganisha aheza hazira amacakubiri n’ivangura iryariryo ryose,ahubwo himakaza,kwiyubaka,kwigira n’ iterambere rya buri Munyarwanda wese.

Minisitiri Mitali yasabye abatuye akarere ka Nyabihu,gusimbuza umwijima waranze amateka y’aka karere urumuri,kandi bagaharanira gukora ibijyanye n’urumuri.

Minisitiri Protais akaba asanga Nyabihu nk’ahari ku ivuko ry’abapanze kurimbura Abanyarwanda,kuba urumuri ruhageze ari umwanya mwiza wo kurusimbuza wa mwijima w’icuraburindi n’amateka yaranze Nyabihu,bityo rugafasha buri wese gukora ibikorwa bijyanye na rwo.

Mu karere ka Nyabihu hakaba hariciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inzirakarengane z’abatutsi zigera ku 7.645. Urumuri bakiriye rukaba ruvuze byinshi ku Banyarwanda bahatuye mu guharanira ko amateka y’aka karere yakosoka,umwijima wakaranze ugasimburwa n’umucyo, buri wese akibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aharanira kwiyubaka no kwigira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

byaba byiza muri iki gihe cyo kwibuka Abantu bose barebye ku iremwa ry’umuntu nyuma bakagira icyo bahindura bamaze kumva Icyo Bibliya ivuga ku Muntu svp

Niyoyita Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

mureke tube intangarugero mu byo dukora bityo politiki mbi yaranze u Rwanda tuyivinjemo inziza yubaka abanyarwanda muri rusange

amababa yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

ndumva mumwibasiye ariko , ikintu cyose gifatwa nkisoko y’ikintu kibi nicyo kiba cyarayogoje ahantu hose mugihe hafata nk’indiri ndetse n’isoko yakazu bivuze ko imigambi mibisha yakongezwaga mubanyarwanda icyo gihe niho yakomotse, gusa uru rumuli turukomereho kuko ni rwo rutwerera inzira iboneye yo kwerekezamo u rwanda , ni rwo rutwereka aho gushyira igihugu cyacu, nirwo rumuli rw’iterambere rirambye.

cedrik yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Urakoze Safari ku.nkuru yawe. Ariko mujye munagerageza kwerekana ubunyamwuga. Nubwo abayobozi ba Repubulika ya kabili bari mu babibye umwiryane mubanyarwanda kugeza habaye jenoside, waba ugoretse amateka cyane kuko repubulika ya kabili yagiyeho muri 1973. Ngirango urabizi neza ko kubiba urwango numwiryane byatanfiye muri cyane muri za 1950s. Ibyo repubulika ya mbere yakoze urabizi. Uruhare rw’icyitwaga Nyamabuye uraruzi. Mujye mwandika rero inkuru zafasha nabakiri bato kumenya uko byagenze, munagaragaza uruhare rwa buri wese. Ndemeranya nawe ko akazu kakomeje kubiba amacakubiri yari yaratangijwe na parmehutu, kanashira mu bikorwa jenocide, ariko amacakubiri n,umwiryane byatangiye kubibwa kera. Abanyakazu ni bamwe mubanyeshyuri bigishijwe umwiryane babishira mu bikorwa

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

biteye isoni kumva ukoresha imvugo nkiyo, niba koko uri umunyamakuru w’umwuga koko wakagombye kumenyako hari amategeko ashobora kukubaza aho uhera uvuga ko ako karere ariko kateje iyo genocide uvuga. Ndagusaba kujya wibuka ko ntagahora gahanze kandiko ivangura cg se urwango ufitiye ako karere ntacyo bizakugezaho.ubuse wasobanura ute ko abantu bishwe i butare, gitarama yewe na za kigali da baba barishwe n’anaturage ba NYabihu?
Ndasaba ko unsubiza rwose ntamaranga mutima ndetse nta kinyoma SVP

mizero ntwari yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka