Abanyeshuri ba INATEK basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye banarutera inkunga

Abanyeshuri b’abayobozi mu muryango w’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK),basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye mu karere ka Ngoma ngo nk’urubyiruko birebere amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside muri uwo murenge.

Aba banyeshuri bakimara gusura uru rwibutso bavuze ko ibyo babonye bibabaje cyane ndetse ko hafite umwihariko udasanzwe ugaragaza ubugome bw’indengakamere bwabereye mu murenge wa Nyarubuye.

Umunyeshuri waje uyoboye iri tsinda, Mudahigwa Leonidas, yavuze ko ubu ari inshuro ya gatatu umuryango wo muri INATEK usuye inzibutso, avuga ko basura inzubutso nyinshi kugirango bamenye uko amateka y’inzibutso agiye atandukana.

Yagize ati “Uru rwibutso rufite amateka yihariye cyane, ibyo mbonye hano bitandukanye naho nagiye. Hano hari amateka menshi kandi akomeye cyane kuko abishwe bashinyaguriwe cyane aho abantu baryaga imitima y’abantu bamaze kwica,ishusho ya Yezu bayica umutwe , amaboko n’amaguru ngo asa n’Abatutsi.”

Abayobozi mu muryango w'abanyeshuri ba INATEK basuye urwibutso rwa Nyarubuye.
Abayobozi mu muryango w’abanyeshuri ba INATEK basuye urwibutso rwa Nyarubuye.

Kampire Joseline ushinzwe uburinganire mu muryango w’abanyeshuri biga muri INATEK yavuze ko ibyo abonye nawe byamurenze. Yongeraho ko we Jenoside yabaye atari mu Rwanda bityo ko ari byiza ko yasuye urwibutso akamenya neza ibyabaye mu Rwanda bityo bigatuma afata ingamba.

Yabisobanuye agira ati “Ngewe byandenze cyane, ubundi Jenoside yabaye mu Rwanda ntahari, nabyumvaga si mbashe kubyiyumvisha ariko ibyo mbonye hano mbashije kubona ishusho yuko byari bimeze, mfashe ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ariyo yose.”

Uwaje ahagarariye ubuyobozi bwa INATEK, Ngarambe Leon, ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri yatangaje ko ubuyobozi bwa INATEK bwishimiye igikorwa aba banyeshuri batekereje nk’urubyiruko cyo gusura inzibutso ngo bamenye amateka.

Yakomeje avuga ko kuba urubyiruko nk’uru rugira igitekerezo nkicyo bitanga icyizere ko niba urubyiruko ruhagurutse , ejo hazaza h’u Rwanda hazaba hazira Jenoside ko ariyo mpamvu ishuri naryo ryiyemeje kubafasha muri icyo gikorwa.

Uwaje ahagararye abandi muri aba banyeshuri ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside.
Uwaje ahagararye abandi muri aba banyeshuri ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Umukozi uhagarariye komisiyo yo kurwanya Jenoside mu Rwanda (CNLG) mu turere twa Ngoma na Kirehe, Gasengayire Jeanne Claudine, yasabye abo banyeshuri basuye urwibutso gusakaza ubutumwa bukubiye mubyo biboneye , cyane cyane mu bana bakiri mu mashuri yisumbuye.

Yanasabye abo banyeshuri gushishikariza abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusura inzibutso kuko ngo byatuma ingengabitekerezo bamwe babwirwa n’ababyeyi babo ku mashyiga icika kuko baba biboneye ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rubitse imibiri y’Abatutsi igera ku bihumbi 51 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Aba bayeshuri basigiye uru rwibutso amafaranga ibihumbi 50 yo kurusana no gufasha mu yindi murimo yarwo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka