Abahutu bose sinabashyira mu gatebo kamwe- uwarokotse Jenoside

Gahonzire Alphonse bita Sasita warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aratangaza ko abahutu bose atabafata nk’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko harimo bake beza batayijanditsemo ndetse bakagira n’uruhare mu kurokora bamwe mu bahigwaga, hakaba ndetse n’abahasize ubuzima kubera kubahisha.

Mu buhamya bw’ukuntu yarokokeye Jenoside kuri Paruwasi Gaturika ya Kaduha avuga mo uburyo bakorewe iyicarubozo, bakicishwa inzara ndetse bagasabwa gucukura imyobo bavuga ko ari imisarane, ariko nyuma ikaza kujugunywamo abatutsi bishwe.

Avuga ndetse ukuntu umupadiri witwa Nyandwi yatanze itegeko ko ibiryo Karitasi yari yarahazanye mbere gato y’uko Jenoside itangira batabibaha avuga ngo “aba bantu ni inzara bahunze uwo muceri n’ibishyimbo ntimuzabibahe, inzara y’Abatutsi turayizi”.

Gahonzire Alphonse yemeza ko hari abahutu bagize neza mu gihe cya Jenoside.
Gahonzire Alphonse yemeza ko hari abahutu bagize neza mu gihe cya Jenoside.

Gahonzire ariko akomeza avuga ko Abahutu bose batari babi mu gihe cya Jenoside agira ati “abo twitaga Abahutu njye numva ntabashyira mu gatebo kamwe kuko hari abantu bakeya nzi bagiye barokora abantu kandi bakiriho, kandi wanakurikirana ugasanga muri gacaca zashize nta hantu babavuga”.

Muri ubu buhamya kandi Gahonzire agaruka ku mazina ya bamwe mu bantu azi bagiye bagirira neza abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atari uko bari bishoboye kurusha abandi, ahubwo ari umutima mwiza bari bifitiye.

“Hari umukecuru nzi bita Nyirakiromba, ni umwe mu bahejejwe inyuma n’amateka, yahuye n’akana kitwa Kibaya ahita agaheka mu mugongo aravuga ati ‘aka kana ni akanjye’, arakabana kugeza n’ubu uwo mwana ariho. Ntabwo wavuga ngo abantu bose bari babi”, Gahonzire.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kaduha rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 44.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kaduha rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 44.

Uyu mugabo kandi anavuga andi mazina y’abantu bagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi bahigwaga nk’umusaza witwaga Senyenzi waje no kwicanwa n’uwo yari ahishe, Umukecuru witwa Rukwavu Melaniya wahishe umuntu ubu bakaba bariho ndetse n’uwitwa Gasana warokoye abana b’abanyeshuri.

Abarokotse Jenoside bakomeje gushimira ingabo zahoze ari iza FPR/Inkotanyi zafashije benshi kurokoka ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kubaba hafi mu rugamba rwo kwiyubaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

siko bamwe babyumva rero...gusa birababaza

ivubi yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka