Abadepite bagiye kujya mu mashuri kubakangurira kwirinda ingengabitekerezo

Abagize ihuriro ry’inteko ishinga amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye kujya mu mashuri gukangurira urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Babivugiye mu nama y’iri huriro yateraniye mu Karere ka Bugesera kuwa gatanu tariki 1 Mata 2016.

Perezida wa Sena Bernard Makuza atangiza iyi nama.
Perezida wa Sena Bernard Makuza atangiza iyi nama.

Umuyobozi w’iri huriro depite Karenzi Theoneste, avuga ko iri huriro ryashinzwe hagamijwe ko abarigize bagira umusanzu mu kurwanya abahakana, abapfobya n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no mu mahanga.

Yagize ati “Iri huriro rigiye gusakaza ubu butumwa mu nteko zishinga mategeko zo mubindi bihugu, dukorana kugirango duhangane n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

By’umwihariko mu Rwanda tugiye gutanga ubu butumwa murubyiruko rwiga mu mashuri y’isumbuye kugirango babashe kurikumira.”

Abagize iri huriro bari bahuriye mu nama.
Abagize iri huriro bari bahuriye mu nama.

Umwe mu bagize iri huriro depite Gatabazi Jean Marie Vianney, ashimangira ko intego yo kujya kwigisha urubyiruko mu mashuri ari ukugirango ahazaza h’u Rwanda hazabe hatarangwa ingengabitekerezo ya Jenoside mu minsi iri imbere.

Ati “Tuziko abarenga 70% ari urubyiruko, turashaka ko bagomba kugira imyumvire myiza n’u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mubikorwa biteganyijwe gukorwa n’iri huriro harimo kwifatanya n’Abanyarwanda n’amahanga kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Sena Bernard Makuza, yashimangiye ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari uburyo bw’ibanze bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no kuyikumira.

Ati “Twibuka bifasha kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ibyo biganiro kandi muzatanga mu mashuri nabyo bizafasha kuyirwanya maze bitume abanyarwanda baba mu Rwanda ruzira ingengabitekerezo.”

Iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga 90 ryashinzwe mu 2015, intego yaryo n’ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba mu isi izira Jenoside iyo ari yo yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka