Uruhare rw’Imana mu guhagarika Jenoside ntiruvugwaho rumwe

Benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ari Imana yabahagazeho igatuma barokoka Jenoside yatwaye abarenga Miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Dr Bizimana Jean Damascene na Guverineri Mufulukye ntibavuze rumwe ku ruhare rw'Imana mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Bizimana Jean Damascene na Guverineri Mufulukye ntibavuze rumwe ku ruhare rw’Imana mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Hari n’abandi binubira Imana, bakavuga ko ubusanzwe Imana ikunda abantu yaremye kandi yanga ikibi, ahubwo ikaba yaratereranye Abatutsi mu gihe cya Jenoside hakaba ah’ Inkotanyi kugira ngo barokoke.

Dr Bizimana atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ku bwe abona nta ruhare Imana yagize mu ihagarikwa rya Jenoside, kuko ruramutse ruhari umuntu yakwibaza impamvu itatabaye abarenga Miliyoni bishwe.

Yagize ati” Hari uwashimiye Inkotanyi n’Imana, ariko njye nahitamo ko twajya tubanza tugashimira Inkotanyi cyane. Imana si nzi niba hari uruhare yagize kuko umuntu yakwibaza impamvu abishwe itaje ngo ibatabare.”

Yakomeje agira ati” Inkotanyi zaje zirwana zitanga mu buryo bushoboka ziraturokora. Imana tujye tuyisenga abayisenga, ariko nitugera aho dushima abarokoye abarokotse, tujye twatura dushime Inkotanyi duhagararire aho.”

Guverineri Mufulukye Fred wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, ku ruhande rwe yemeza ko Imana ari yo yagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyujije mu Nkotanyi.

Ati” Imana igira uko itegura ibintu. Ntabwo twavuga ko ibyabaye mu Rwanda yabyifuzaga, ariko hari igihe muri kamere muntu, umuntu ageraho akarenga n’umugambi w’Imana. Ariko hari aho agera iyo migambi ye ashaka kugeraho ntayigereho, Imana igakoresha uburyo bwose bushoboka aho ishobora no gukoresha abantu bagahagarika Jenoside.”

Guverineri Mufulukye yanagiriye Inama urubyiruko yo guhitamo gukora icyiza, bakagira icyerecyezo kibaganisha aheza kandi kiganisha igihugu aheza batera ikirenge mu cy’urubyiruko rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi rukagarura amahoro mu gihugu.

Yanagiriye inama ababyeyi yo gutanga uburere bwiza ku bana no kwigisha abana ibyubaka, bibafasha kuzavamo umuturage uzigirira akamaro akanakagirira igihugu cye.

Yanagiriye Inama abayobozi bagenzi be, zo gukomeza icyerekezo u Rwanda rwahisemo, cyo kureba iterambere ry’igihugu, kubanisha abaturage neza ndetse no guharanira bwa mbere inyungu z’abaturage babereye abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

nge birantunguye ! sinarinzi ko umuntu ujijutse yavuga ko Imana nta ruhare yagize mu guhagarika ariya mahano (genocide)

Ngabo yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ariko se Bizimana we murabona atarahungabanye koko? Y arenze KURENGERA.. Ko mbona arutisha inkotanyi Imana se, kandi ko mbona azogeza agakabya... Iyo zitaba mu kugambi w iyo Mana Bizimana asuguye agasebya Ku mugaragaro, nta n Ubwo zari gutera umutaru. Baba bakiri ibigande batanga ubusa.
Niba n Inkotanyi zumva zararushije Imana imbaraga...MWITEGE akari imbere aha.. Wakoze cyane gouverneur Fred wowe wubaha Iyakuremye.
AMAGAMBO YA Bizimana arambabaje.

Arielle yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ibyo Bizimana yavuze harimo ubwenge, umugani wábanyarwanda uvuga ngo Imana yirirwa ahandi, igataha mu Rwanda niho nyemera. Amahano yabaye kumanywa Imana itari mu Rwanda. Iyo izakuba ihari, imihoro yari guhinduka indabo cg amaboko yo guhana amahoro n’urukundo aho gutsemba abatutsi. Inkotanyi rero nizo zahagaritse Genocide ntagushidikanya, nta kuntu Imana yaha inkotanyi uburyo bwo kurwanya abicanyi, ntibuze umugambi wo kurimbura abandi. Mbisubiyemo, Bizimana avugishije ukuri!!!!

Manawarihe yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ibyo Bizimana yavuze harimo ubwenge, umugani wábanyarwanda uvuga ngo Imana yirirwa ahandi, igataha mu Rwanda niho nyemera. Amahano yabaye kumanywa Imana itari mu Rwanda. Iyo izakuba ihari, imihoro yari guhinduka indabo cg amaboko yo guhana amahoro n’urukundo aho gutsemba abatutsi. Inkotanyi rero nizo zahagaritse Genocide ntagushidikanya, nta kuntu Imana yaha inkotanyi uburyo bwo kurwanya abicanyi, ntibuze umugambi wo kurimbura abandi. Mbisubiyemo, Bizimana avugishije ukuri!!!!

Manawarihe yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ari abicaga bakoresheje umuhoro,ari abakoreshaga imbunda,bose baricaga kandi imana itubuza kwica no kwihorera (retribution).

Nemeye yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Mu bintu byerekeye imana tujye twitonda mu byo tuvuga.Urugero,benshi bavuga ko abantu bapfuye muli Genocide "bitabye imana".Pastors na Padiri bigisha ko upfuye aba yabonye Invitation y’imana.Nukuvuga ko uwo inkuba ikubise,uruhinja rupfuye rumaze amasaha make ruvutse,uwishwe na Sida,uzize Genocide,...ngo baba bitabye imana.
Ibi ni ikinyoma.Ntabwo ariko Bible ivuga.Upfuye aba agiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Niba apfuye yumviraga imana,aba azazuka ku Munsi w’Imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Niba koko ari imana yahamagaye abishwe muli Genocide,ubwo nyine niyo yashakaga ko bicwa.Bisobanura ko atari yo yahagaritse Genocide.Byaba bisobanura ko abayihagaritse bahemukiye umugambi w’imanau wo kujyana abantu mu ijuru !!!Ntimugapfe kwemera ibyo Padiri na Pastor bavuga.Nabo baba bishakira umugati.Mujye mwigenzurira niba bihuye na Bible (1 Yohana 4:1).

Karake yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Mwana wa mama watuje ko ushobora kubona Imana igukubise urushyi! Menya gusa ko Imana idukunda kandi ko idufiteho umugambi mwiza kuko irema umuntu ntiwari uhari! Kandintawe igisha inama iyo ifashe icyemezo cyo kubeshaho umwe igatwara undi (kandi bombi ibakunda. Abariho, si ku bwacu ahubwo ni kubw’ubuntu bwayo. Niba utayizera Ifate, wirinde kuvuga ibyo wishakiye kuko iyo niyo bita (telerance). Twubahe Umuntu yaremye birahagije, utamwubaha tumurwanye.

Imana ni byose yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

nanje ibyo Bizimana avuga ndemeranya nawe, None se Imana yangaga abatutsi biswe?

Katabogama yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

haribyo imana ireka bikatugeraho aruko bitayinaniye ahubwo bikabaho kugirango bitwikigishe kandi mujye mwibuka ko ibyo twe dushoboye imana itabikora ,ikora ibitunaniye rero ntabwo imana yagombaga guhagarika genocide kandi iziko hari abashobora kuyihagarika aribo inkotannyi kandi baremwe nyoyo.gusa bizimana arantagaje cyane yegere pasiteur rutayisire yongere amuhugure kuko ashobora kuba yaribagiwe icyamukuye mubucakara cyangwa mubutayu nka bisiraheri bari bayobowe namusa kandi musa nawe yari ayobowe nimana,ikigereranyo
abatutsi:abayisiraheri
inkotannyi:musa
imana:imana urabona ko hano imana itahindutse. sinzi uko mwe mubibona

ELIAS yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Abantu bibaza aho Imana yariri igihe abatutsi bicwaga,banibaze aho Imana yariri igihe umwana wayo yahemurwaga,agasuzugurwa igihe yari ku musaraba.Bavandimwe ntacyo dushobora gukora Imana itabitubashishije.Ibyo Inkotanyi zakoze n’ibyiza kandi birashimwa ariko ntabwo byose babishobojwe n’Imana.Rero nyakubahwa Dr ntabwo Imana izigera iba munsi y’ububasha bw’umuntu

gasangwa yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Yakoze cyane Guverineri kugarura ibintu mu murongo. Bizimana rwose nareke kujya atandukira atazateranya abaturage na Leta. Niba yemera ko Imana nta ruhare yagize mu guhagarika Jenoside ajye abibika mu mutima we naho ubundi abantu bazajya bibeshya ko ibyo aviga ariwo murongo wa Leta kandi ntawabimutumye.
Uyu mugabo rwose asigaye arengera kandi si byiza ku muntu uhagarariye leta.
Iyo Guverineri atahaba ngo akosore ibintu byari kuba bibi.
Abenshi twemera ko Imana yakoreye mu Nkotanyi mu guhagarika Jenoside kandi Interahamwe zakoreraga Satani.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Katabogama, uzige gutanga ibitekerezo byawe mu mutuzo, nta byacitse, birasanzwe cyane ko abantu badahuza imyemerere ku Mana. Imana hari abatanemera ko ibaho! Inkotanyi zahagaritse jenoside kuba umwe yakwemera ko ari Imana yazikoresheje undi ntabyemere simbona aho bihurira no kwangisha abaturage Leta, ahubwo wowe ubivuga ufite ikibazo muri wowe!!! Cool down dore ko ukunda byacitse. Dr Damascene afite data, yarasomye, nawe jya kwihugura ureke guta umwanya. Ngo asigaye atandukira? Hehe? Ryari?

Josy yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

@ Bwenge kwemera Imana twese turayemera ariko sinemerannywa n’ababona uruhare rwayo muri genocide. Numbwira ko yagize uruhare mu kundokora ubanze unyemerere ko yanarugize mu kwicwa kw’abatutsi bose bazize genocide. Keretse niwemeza ko abayirokotse ari twe twasengaga cyane cyagwa twari dutunganye kurusha abacu bishwe. Mutubabarire ntimuzane Imana muri genocide rwose kuko nta ruhare rwayo twabonye.

umusaza yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Abayisenze se muri jenoside ntibakize yashatse kubatanga ? Ubwo wambwira ko ariko yari yabipanze?? Turenge amaranga mutima mumyemerere .

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ntakibi yavuze nuko buriwese afite uko yumva ibintu muburyo butandukanye kuko ntiwakwibaza ukuntu Imana itabara ariko abantu benda gushira boshye nkaho haraho ibanza kwaka uburenganzira bwo kwemererwa gutabara

Aime eddy yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ibyo uvuze ni ukuri. Imana ntawe yifuriza kugerwaho n’akarengane byose bikorwa n’umuntu yahaye umudendezo akoresha nabi. Ariko ntishobora kwemera uwashyitsa umugambi uyuvuguruza ariwo "kurema no kubeshaho umwana w’umuntu".

Uvugako Imana atariyo yarogoye umugambi w’Ashashakaga kurimbura abo yiremeye turamugaye ndetse ntakwiriye kuba umuyobozi w’abantu benshi bazi ukuri kw’Imana kumurusha. Diversite mu Rwanda ni UBUKUNGU ni n’UMUGAMBI w’IMANA, ushaka gukuraho iyo DIVERSITE ntazi Imana, ntazi urukundo, ntazi imigambi yayo. Bwana Mufuruke bitumye ndushaho kukwemera no kugukunda.

Imana ni byose yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka