Ubumwe no kubabarira, isomo twigiye ku Banyarwanda – Abasuye urwibutso
Intumwa zaturutse mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza Ya Kampala zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zisura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, barushaho gusobanukirwa n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse biha n’intego yo kwigisha amahoro aho bazajya hose.

Umwe muri bo ni uwitwa Rashida Kateregga uri mu buyobozi bwa Kaminuza ya Kampala. Yavuze ko bakozwe ku mutima n’ibyo babonye, kandi ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro. Bashimye urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka, bavuga ko na bo biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda, babinyujije mu mahirwe Igihugu gitanga. Ngo barateganya no gufungura ishami rya Kaminuza ya Kampala mu Rwanda mu minsi iri imbere, kugira ngo Abanyarwanda bazabashe kubona hafi serivisi iyo Kaminuza itanga zerekeranye n’uburezi.
Rashida Kateregga ati “Nkurikije ibyo nabonye, hari igihe cyageze habaho ibintu bibabaje cyane. Twatangajwe n’uburyo Abanyarwanda babashije kurenga ibyo bihe, bishakamo imbaraga, bakorera hamwe, bubaka Igihugu cyari cyasenyutse. Uwo mutima w’ubumwe no kubabarira ni ikintu umuntu wese yakwigira ku Banyarwanda.

Ku bahakana n’abapfobya Jenoside, yagize ati “Ibyo twabonye uyu munsi, abahakana nta shingiro bafite kuko ibihamya birahari. Reka twemere ibyabaye, dufatanye kubyakira no guharanira ko bitazongera, ahubwo twubake ahazaza heza.”
Mugenzi we witwa Muhammad Kateregga, we avuga ko ubwo Jenoside yabaga yari akiri muto, yumva ko abantu bicwaga ariko ntiyasobanukirwa byinshi kuri ubwo bwicanyi. Ati “Kuza hano byanyeretse ibintu bibabaje byabaye. Turifuza ko nta handi byakongera kuba ku Isi. Twifatanyije n’Abanyarwanda by’umwihariko ababuze ababo bakundaga. Turasaba ko Imana ibaha imbaraga, kandi tuzakomeza kwamamaza ubutumwa bw’amahoro kugira ngo dukumire aya mahano atazagira ahandi aba.”


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|