Ubumwe no kubabarira, isomo twigiye ku Banyarwanda – Abasuye urwibutso

Intumwa zaturutse mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza Ya Kampala zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zisura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, barushaho gusobanukirwa n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse biha n’intego yo kwigisha amahoro aho bazajya hose.

Umwe muri bo ni uwitwa Rashida Kateregga uri mu buyobozi bwa Kaminuza ya Kampala. Yavuze ko bakozwe ku mutima n’ibyo babonye, kandi ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro. Bashimye urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka, bavuga ko na bo biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda, babinyujije mu mahirwe Igihugu gitanga. Ngo barateganya no gufungura ishami rya Kaminuza ya Kampala mu Rwanda mu minsi iri imbere, kugira ngo Abanyarwanda bazabashe kubona hafi serivisi iyo Kaminuza itanga zerekeranye n’uburezi.

Rashida Kateregga ati “Nkurikije ibyo nabonye, hari igihe cyageze habaho ibintu bibabaje cyane. Twatangajwe n’uburyo Abanyarwanda babashije kurenga ibyo bihe, bishakamo imbaraga, bakorera hamwe, bubaka Igihugu cyari cyasenyutse. Uwo mutima w’ubumwe no kubabarira ni ikintu umuntu wese yakwigira ku Banyarwanda.

Rashida Kateregga avuga ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje, ariko agashima uko Abanyarwanda bunze ubumwe bagafatanya kongera kubaka Igihugu
Rashida Kateregga avuga ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje, ariko agashima uko Abanyarwanda bunze ubumwe bagafatanya kongera kubaka Igihugu

Ku bahakana n’abapfobya Jenoside, yagize ati “Ibyo twabonye uyu munsi, abahakana nta shingiro bafite kuko ibihamya birahari. Reka twemere ibyabaye, dufatanye kubyakira no guharanira ko bitazongera, ahubwo twubake ahazaza heza.”

Mugenzi we witwa Muhammad Kateregga, we avuga ko ubwo Jenoside yabaga yari akiri muto, yumva ko abantu bicwaga ariko ntiyasobanukirwa byinshi kuri ubwo bwicanyi. Ati “Kuza hano byanyeretse ibintu bibabaje byabaye. Turifuza ko nta handi byakongera kuba ku Isi. Twifatanyije n’Abanyarwanda by’umwihariko ababuze ababo bakundaga. Turasaba ko Imana ibaha imbaraga, kandi tuzakomeza kwamamaza ubutumwa bw’amahoro kugira ngo dukumire aya mahano atazagira ahandi aba.”

Nyuma yo gusura urwibutso, Muhammad Kateregga na bagenzi be biyemeje kwigisha amahoro aho bazagera hose kugira ngo Jenoside ntizongere ukundi aho ari ho hose ku Isi
Nyuma yo gusura urwibutso, Muhammad Kateregga na bagenzi be biyemeje kwigisha amahoro aho bazagera hose kugira ngo Jenoside ntizongere ukundi aho ari ho hose ku Isi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka