New Zealand yahaye u Rwanda ‘inyandiko z’ukuri’ kw’ibyabaye muri Jenoside

U Rwanda rwashimiye igihugu cya New Zealand kuko cyarwoherereje inyandiko zivuga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagenze.

Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera yakiriye Itsinda ry'Abadepite batanu ba New Zealand bayobowe n'Umukuru wabo, Trevor Mallard
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yakiriye Itsinda ry’Abadepite batanu ba New Zealand bayobowe n’Umukuru wabo, Trevor Mallard

Iki gihugu cyari gifite umwanya udahoraho mu kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’ingabo za MINUAR mu Rwanda, kiri mu bya mbere byamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri New Zealand, Trevor Mallard, hamwe n’abo ayobora bane bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa 19 Mata 2019.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri Dr Sezibera, Depite Mallard yagize ati "Ibiganiro tugiranye ku bijyanye na Jenoside ndetse n’ihakana ryayo byatanze umusaruro".

Minisitiri Sezibera avuga ko Leta y’u Rwanda ikeneye by’umwihariko inyandiko zivuga kuri Jenoside zifitwe n’ibihugu bitandukanye.

Agira ati "Abavuga ko nta Jenoside yabaye baribeshya kuko izi nyandiko ziravuga ukuri kw’ibyabaye, zikazadufasha kubarwanya".

Umukuru w’Abadepite muri New Zealand yageze mu Rwanda tariki 17 Mata 2019 asanga abo ayobora bane, bo bahageze mbere babanza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba badepite banasaba u Rwanda gukomeza imikoranire n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza hamwe n’ibyakoronijwe n’u Bwongereza(Commonwealth), ku myiteguro y’Inama y’abakuru b’ibihugu biwugize izabera i Kigali mu mwaka utaha wa 2020.

Iyi nama yiswe CHOGM ihuza Abakuru b’ibihugu 53 bigize Commonwealth, ijya initabirwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Mbere yo kwakira iyi nama, igihugu iberamo kiba gisabwa kugaragaza ko gifite ibikorwa remezo bihagije birimo amahoteli, ariko kikaba kigomba no kugaragaza iterambere ry’abaturage mu kubaka ubukungu bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda yatangaje ko iki gihugu cyiteguye bihagije kwakira Inama y’abayobora Commonwealth muri 2020.

Asaba abikorera kuba na bo biteguye haba mu bijyanye n’amahoteli, imodoka zitwara abantu, ibiribwa ndetse n’isuku muri rusange.

Abadepite ba New Zealand baganiriye na Minisitiri Dr Richard Sezibera nyuma yo kubonana na bagenzi babo bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bakavuga ko bifuza ubufatanye bw’impande zombi.

Igihugu cya New Zealand ni ikirwa kiri kure cyane y’u Rwanda mu nyanja ya Pasifika ku mugabane wa Oceania, kikaba gituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni eshanu.

Aba baturage batuye ku butaka bw’igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 268,021, kikaba gikubye inshuro 10 ubuso bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri Nouvelle Zélande bazanadufatire abahungiyeyo bakekwaho uruhare muri jenocide nka Pasteur Emile Ntakonayigize wa mu Itorero Méthodite Libre wabaga i Gikondo

Mparambo yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka