Mu #kwibuka25, hazatangizwa ‘Ubusitani bwo Kwibuka’ buzatwara Miliyoni 700 Frw

Muri gahunda y’ibikorwa byo kwibuka yashyizwe ahagaragara, biteganyijwe ko kimwe mu bikorwa bidasanzwe biteganyijwe ari ugutangiza ubusitani bwo kwibuka, i Nyanza ya Kicukiro bikazaba tariki 08 Mata 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko Ubusitani bwo kwibuka ari umushinga umaze igihe uriho mu bitekerezo kuva muri 2000.

Ati “Cyari igitekerezo kiriho, abantu bakavuga bati tujya ku nzibutso tukibuka, tukagira n’ahandi hantu duhurira, abantu bakavuga kuri Jenoside n’ibindi, ariko abantu bakavuga bati ni byiza ko habaho ubusitani bwo kwibuka, abantu bashobora guhuriramo, bufite ubwiza, abantu bakarushaho gutekereza ku byababayeho, ariko hakaba n’ahantu hafite ubwiza umuntu ashobora kujya akaruhukira.”

Ahishakiye avuga ko ari ubusitani buzaba bufite ibisobanuro bifite aho bihuriye no kwibuka.

Ati “Hazaba harimo ibice bitandukanye. Hari igice kizaterwamo ibiti nk’ikimenyetso cy’ubuzima. Mu by’ukuri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abantu barishwe, igihugu kirasenyuka, ariko uyu munsi igihugu gifite ubuzima, abantu barimo bariyubaka, rero hazaterwamo ibiti bigaragaza ubuzima.”

Ahishakiye yakomeje asobanura ko hazaba hari n’ahateye ibyatsi abantu bashobora kuruhukira, hari amazi n’ibindi bintu bigaragara nk’imyobo ariko ifite ubwiza. Hazaba harimo n’inyubako ishobora kuberamo ibintu bitandukanye (Amphithéâtre). Hari n’igice kizaba gishahemo amabuye azatuma aho hantu hagaragara neza.

Ni umushinga uzakorerwa ku butaka ku buso bugera kuri hegitari eshatu. Ni ahantu hari hasanzwe hari ishyamba ariko ubu imirimo yo kuhatunganya yaratangiye.

Ahishakiye avuga ko kuhubaka birimo gukorwa n’inzobere mu by’ubwubatsi n’abandi bafite ubumenyi mu gutunganya ubusitani.

Uwo mushinga urimo gukorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Kicukiro, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) n’ibiro bya Madame Jeannette Kagame.

Biteganyijwe ko uwo mushinga wo kubaka aho hantu uzakorwa mu gihe cy’umwaka ukazatwara miliyoni 700 mu mafaranga y’u Rwanda.

Igishushanyo kigaragaza uko ubwo busitani buzaba buteye
Igishushanyo kigaragaza uko ubwo busitani buzaba buteye

Dore Gahunda yose yo kwibuka nk’uko tubikesha CNLG

Tariki ya 07/04/2019: Gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo. Ku rwego rw’Igihugu umuhango uzatangirira ku rwibutso rwa Kigali (Gisozi) ukomereze kuri Stade Amahoro. Ku rwego rw’Uturere Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa muri umwe mu Midugudu igize Akarere watoranyijwe kubera amateka yihariye.

Kwibuka bizabera kandi muri buri Mudugudu, abaturage bagezweho ikiganiro ku Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bungurane ibitekerezo kuri icyo kiganiro, bakurikire ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi. Kuri iyo tariki kandi hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ruzakurikirwa n’umugoroba w’icyunamo haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa buri Karere.

Tariki ya 8/04/2019: Gutangiza Ubusitani bwo Kwibuka (Jardin de la Mémoire) i Nyanza ya Kicukiro.

Tariki ya 9-10/04/2019 hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka mu nzego za Leta n’iz’abikorera, hazaganirwa kandi ku ruhare rw’Itangazamakuru muri Jenoside n’uruhare rwaryo mu kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside.

Tariki ya 10/04/2019: Ikiganiro mu Midugudu, ku nsanganyamatsiko igira iti : « Ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyizere gikwiye ».

Tariki ya 11/04/2019: Hateganyijwe Kwibuka muri za Ambassade n’Imiryango Mpuzamabanga bikorera mu Rwanda. Umuhango uzabera ku rwibutso rwa Kigali (Gisozi) mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita bakazitabira umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe bakuwe muri ETO Kicukiro uzabera ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Tariki ya 12/04/2019: Kwibuka mu Bavuga rikijyana (Opinion Leaders), amadini, n’abandi.

Ubwo ibyo byiciro byose bizaba byibuka ku rwego rw’Igihugu hirya no hino, abagize izo nzego mu Turere na bo bazaba bibuka.

Tariki ya 13/04/2019: Gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka Abanyapolitiki bizabera ku rwibutso rwa Rebero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka