‘Mama yari antwite, bashatse kumusatura ngo bankuremo’ - Ubuhamya bwa Mukotanyi

Mukotanyi Innocent ni umwe mu rubyiruko rufite imyaka 25 ari na yo myaka ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda. Harimo abari bamaze igihe gito bavutse, abandi bakaba bari bataravuka ariko ababyeyi babo babatwite.

Mukotanyi warusimbutse akiri mu nda ya nyina, ubu ni umusore ushima Imana n'Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Mukotanyi warusimbutse akiri mu nda ya nyina, ubu ni umusore ushima Imana n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Mukotanyi akomoka mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango mu Kagari ka Ruhingo mu Mudugudu wa Gasharu.

Yabwiwe amateka y’ibyamubayeho, aranabisobanura, ariko nyina wari umutwite, ni we usobanura neza akaga we n’umuhungu we bahuye na ko.

Nyina yitwa Nyirabagesera Rachel, akaba yaravutse mu 1972. Yashakanye na Mbonimpaye Enias wavutse mu 1963 bakaba bari batuye ahahoze ari muri Komini Mabanza, Perefegitura ya Kibuye, Ubu ni mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango mu Ntara y’Uburengerazuba.

Nyirabagesera avuga ko kiriya gihe byari bikomeye ku buryo umuntu yibazaga niba Imana ikiriho.

Indege yari itwaye Habyarimana ikimara kugwa tariki 06 Mata 1994, Abatutsi bari batuye muri ako gace batangiye kugirirwa nabi. Byatumye Mbonimpaye Enias ahunga ariko nta cyizere cyo kubaho, asiga abwiye umugore we ati “Murabeho tuzahurira mu ijuru!”
Mbonimpaye avuga ko yagerageje kwihishahisha mu bantu bari inshuti ze, rimwe na rimwe bikamenyekana, interahamwe zigashaka kumwica, abamuhishe bagatanga imitungo n’amafaranga kugira ngo aticwa, ariko bakagera aho bakabura ibyo batanga akongera agahunga.

Mukotanyi, ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye. Ashima Leta yabinyujije muri FARG igafasha abatishoboye kwiga
Mukotanyi, ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye. Ashima Leta yabinyujije muri FARG igafasha abatishoboye kwiga

Yaje kugera ubwo ahungira ku kirwa kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu, Interahamwe zirahamusanga, zica umugabo bari bahunganye kuri icyo kirwa, na we baramutemagura bamugira intere, bamuhirikira mu mazi y’ikiyaga baragenda, basiga yataye ubwenge asa n’uwashizemo umwuka, ariko hashize umwanya agarura ubwenge agerageza kuva muri ayo mazi abona akato gato kari hafi aho akajyamo arahunga kugeza ubwo ageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyirabagesera utarahigwaga yavuye mu rugo, ajya kuba iwabo ku ivuko ariko n’ubundi mu kagari kamwe n’ako bari basanzwe batuyemo, ajyana n’umwana w’umuhungu bari bafitanye w’imyaka ibiri y’amavuko.

Uwo mwana baramwishe, nyina asigara wenyine, asigarana n’iyo nda yari atwite, mu kwa kane ikaba yari ifite amezi atanu.

Nyirabagesera avuga ko umugabo we wahunze yasize umupira munini w’umutuku yambaraga, uwo mugore akajya awifashisha awambara ahisha iyo nda.

Interahamwe ngo zasanze musaza we ku kabari zimusaba ku nzoga arayibima zimukangisha ko mu gitondo zijya kubaga mushiki we, kuko uwo musaza we atanazifashije mu bitero byo kwica Abatutsi.

Nyirabagesera avuga ko uwo musaza we yatashye amubaza niba atwite aramuhakanira, ahakanira n’ab’iwabo bose ko atwite.

Impamvu yabahakaniye ngo kwari ukugira ngo batazagira ubwoba bakabivuga.

Nyirabagesera na we ngo yakomeje kuryumaho abwira ab’iwabo ati “Icyo bashaka ni ukunyica gusa. Nibambaga iyo nda ntibayisangamo kandi nta n’ubushobozi bafite bwo kundoda.”

Mukotanyi na se bararusimbutse
Mukotanyi na se bararusimbutse

Ngo ab’iwabo, kimwe n’abaturanyi bakomeje kumunuganuga ariko akabihakana bakomeza gutegereza bavuga ko amaherezo ibye bizamenyekana.

Kera kabaye Inkotanyi ngo zageze hafi aho, abaturage batangira guhunga, ariko we n’undi mukecuru wari wasigaye ari incike nyuma yo kumwicira abana batanu n’umugabo, banze guhunga baravuga bati “Inkotanyi niba ari izo kutwica zibe ari zo zidukuraho kuko n’ubundi ntacyo duhunganye, kuko abandi bari bahunganye abana, abagabo n’abagore.”

Icyakora ngo bari babanje guhungana n’abandi ariko mu nzira umugabo umwe abaza Nyirabagesera wari utwite impamvu we abona afite mu nda hanini, amubaza icyo yariye mu gihe abandi bari bashoje. Icyakora ngo Nyirabagesera yaramuhakaniye amubwira ko ari uko afite mu nda hanini. Ibyo na byo ngo byatumye abona ko nakomeza kujyana na bo bazamwicana n’umwana yari atwite bituma Nyirabagesera n’uwo mukecuru badakomeza guhungana na bo.

Uwo mukecuru na Nyirabagesera ngo bahisemo kugaruka iwabo, bagezeyo bakirwa n’inkotanyi ntizagira icyo zibatwara.

Nyirabagesera yasubiye no ku isambu y’aho yari yarashatse umugabo, asanga abandi barayibohoje ariko inkotanyi zitegeka abayifashe kuyivamo, isubira mu maboko y’uwo mugore.

Bidatinze, umugabo we wari warahungiye muri Congo na we yaragarutse, ariko kubera ko inzu bari barazisenye, umugabo agondagonda akandi kazu gato k’icyumba kimwe aba ari ko abanamo n’umugore we, banabyariramo uwo mwana ku itariki ya mbere mu kwezi kwa cumi 1994.

Nyirabagesera (wambaye ijipo y'umukara) yishimira ko we n'umugabo we ndetse n'umwana yari atwite bagihumeka n'ubwo bahuye n'ibibazo bikomeye mu gihe cya Jenoside
Nyirabagesera (wambaye ijipo y’umukara) yishimira ko we n’umugabo we ndetse n’umwana yari atwite bagihumeka n’ubwo bahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe cya Jenoside

Se yamwise Mukotanyi Innocent, aya mazina akaba afite icyo asobanuye kuri uwo muryango.

Innocent bivuze ko ari umwere, mu gihe nyamara yari agiye kwicwa azira akarengane. Naho Mukotanyi byo ngo yabimwise kugira ngo atazibagirwa uburyo kubaho kwabo babikesha inkotanyi zabakiriye zikabafata neza zikabakiza abicanyi.

Mukotanyi Innocent, ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, I Rukara mu ishami ry’uburezi. Yiga mu mwaka wa kabiri, ibyerekeranye n’amateka n’ubumenyi bw’isi no kubyigisha.

Mukotanyi, yabwiye Kigali Today ko kurokoka kwe bimuha icyizere cyo kubaho neza mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Mu 1994 nari ntwitwe ndi mu nda ya mama, ariko mu buhamya nahawe n’umubyeyi wanjye, yambwiye ko icyo gihe kitari cyoroshye. Yari akuriwe kugenda bigoye. Muzi uburyo abana bicwaga, bamwe bakubitwa ku nkuta, abandi babyeyi bakabasatura ngo babakuremo abo bana bitaga inyenzi! Ndashima Imana kuko ari yo yandindiye aho hantu!”

Mukotanyi afite icyizere cyo kuzabaho neza mu bihe biri imbere
Mukotanyi afite icyizere cyo kuzabaho neza mu bihe biri imbere

Mukotanyi, ubu ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, akaba akurikirwa n’abandi bana bane bavutse nyuma ye.

Abajijwe uko afata kuba akiriho mu gihe nyamara abicanyi bashakaga kumwambura ubuzima ataranavuga, yagize ati “Birankomeza cyane kuko nibuka aho navuye ahongaho, n’aho ngeze, nkabona ko harimo itandukaniro rikomeye cyane, ndetse nkabona hari n’ibyo Leta y’u Rwanda yagiye ikora twayishimira cyane, nko guteza imbere ndetse no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yagiye ifasha abana barokotse kwiga babifashijwemo n’ikigega FARG, n’ababyeyi bakomeretse kirya gihe n’ubu bakirwana n’ibikomere barafashwa.”

Ati “Ndashima cyane Leta y’u Rwanda, ni umubyeyi! Kuba ngenze muri kaminuza ni uruhare rw’Imana n’abantu. Intego mfite ni uko numva ko kubaho nzabaho kandi nkabaho neza, kuko nshyigikiwe na Leta y’Ubumwe ndetse n’Imana.”

Mukotanyi wari utaravuka muri Jenoside ababazwa n'abishwe muri Jenoside barimo na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y'amavuko
Mukotanyi wari utaravuka muri Jenoside ababazwa n’abishwe muri Jenoside barimo na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amateka yacu aragoye kweli nahandi yabayeho atarimurwanda..

Alex yanditse ku itariki ya: 19-04-2019  →  Musubize

Nkuko Ibyakozwe 17:26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka