Israel yarahiriye kwihorera kuri Iran yayigabyeho ibitero

Igisirikare cya Israel yatangaje ko izihorera ku gihugu cya Iran, ikayisubiza ku bitero yayigabyeho tariki 13 Mata 2024.

Israel ivuga ko ubwirinzi bwayo bwahanganye bikomeye n'ibitero bya Iran
Israel ivuga ko ubwirinzi bwayo bwahanganye bikomeye n’ibitero bya Iran

Igisirikare cya Israel cyavuze ko Iran igomba kwishyura icyo gikorwa cyo kuyiteraho ibisasu bya Misile 350, n’ibitero by’indege zitagira abapilote.

Israel yemeza ko ibyo bikorwa Iran yabikoze iri ku butaka bwayo, ibifashijwemo n’ibindi bihugu by’inshuri zayo za hafi.

Lt General Herzi Halevi uyoboye Igisirikare cya Israel, yavuze ko Iran izabona ingaruka ku bikorwa byayo byo kurasa kuri Israel nubwo atagaragaje uburyo iteganya kwihorera, uretse kuba hasobanuwe ko Israel izihorera ku mwanya mwiza izahitamo.

Israel ivuze kwihorera kuri Iran mu gihe ibihugu bitandukanye byari byayisabye kwirinda kubikora, kugira ngo bitazakurura intambara ku bihugu bigize uyu mugabane.

America yavuze ko kuba Israel yarashoboye kwikingira 99% by’ibitero yagabweho na Iran, na byo ari intsinzi ikomeye.

Ibisasu n’utudege tutagira abapilote (drone) bigera kuri 350 byatewe kuri Israel, byahagurutse muri Iran no mu bihugu biyishyigikiye bya Irak, Syria, Liban na Yemen, ariko ngo ibyahamije intego ntibirenga 1% nk’uko Leta ya Israel ibitangaza.

Israel yashoboye kumanura utudege tutagira abapilote ibifashijwemo na Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, Jordan, na Arabie Saoudite.

Umukuru w’igisirikare cya Iran witwa Hussein Salami, nyuma yo kugaba icyo gitero kuri Israel yagize ati "Twashoboye kumenera mu bwirinzi bw’Abanyesiyoni hamwe n’ubw’inshuti zabo z’Abanyamerika n’Abafaransa, ku buryo igikorwa cyatanze umusaruro uruta uwo twari twiteze."

Nyuma y’icyo gitero Leta ya Iran yahise itangaza ko irangije kwihorera ku gitero cyagabwe kuri Ambasade yayo muri Siriya, ariko ivuga ko mu gihe Israel yatekereza guhita isubiza ku bw’igitero yagabweho, ibintu bizarushaho kuyibera bibi cyane.

Irani yarashe kuri Israel ivuga ko irimo kwihorera kubera igitero yagabweho n’icyo gihugu kuri Ambasade yayo muri Syria mu cyumweru cyashize, kikaba cyarahitanye bamwe mu basirikare bakuru ba Irani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abasesenguzi benshi bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 habihanuye,izabatanga itwike intwaro zose z’intambara.Kandi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba wegereje,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi bifite ubukana kurusha kera.

masabo yanditse ku itariki ya: 16-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka