Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 yakiriye Madamu Heike Uta Dettmann, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi banareba ku bindi bikorwa byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire ukaba ugaragarira mu bufatanye butandukanye burimo ibyerekeranye n’ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi, no gukorana binyuze mu muryango wa GIZ.

U Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho tariki 25 Nyakanga 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu turere 16 two mu Ntara zose.

Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” yashowe mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.

Azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.

Mu 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda.

Ni amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri yasinywe azarangirana na 2024, akazifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka