Uruganda rwa SKOL rukomeje gufasha abaturage baruturiye

Uruganda rw’inzoga rwa SKOL Breweries Limited, rutangaza ko rugiye gukomeza gufasha abaturage mu mibereho myiza, ubukungu n’iterambere ry’aho batuye, nk’imwe mu ntego rwihaye muri uyu mwaka wa 2021.

Abakozi ba SKOL mu gikorwa cy'umuganda
Abakozi ba SKOL mu gikorwa cy’umuganda

Ibyo bije nyuma y’undi mwaka wagenze neza, aho urwo ruganda ruherereye mu Nzove mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, rwafashije abaturage baruturiye mu buryo butandukanye bibahindurira ubuzima ndetse n’aho batuye hatera imbere.

Muri uwo mwaka, SKOL yafashije abaturage 450 kwikura mu bukene bityo babasha gufasha abana babo kwiga, kugira imirire myiza, ubuzima bwiza ndetse no kurengera umwana.

Nko mu bijyanye n’uburezi, SKOL yafashije abana 152 bo mu mashuri abanza, 62 mu yisumbuye n’urubyiruko 11 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), urwo ruganda rwabishyuriye amafaranga y’ishuri, rubagurira imyenda y’ishuri n’ibikoresho ndetse hakaba na gahunda yo kubakurikirana ngo barebe ko batsinda neza.

Muri abo 11 biga imyuga, barindwi bararangije naho bane muri bo babonye akazi, kandi abarangije bose bahawe ibikoresho by’ibanze.

Mu biruhuko, urubyiruko rwahawe amahugurwa y’ingenzi arimo ubuzima bw’imyororokere, gukunda igihugu no kwihangira umurimo.

Kwiteza imbere mu bukungu

Mu myaka 10 SKOL imaze yashyigikiye ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda muri rusange, abakozi bayo n’abaturiye uruganda by’umwihariko ibishyiramo n’amafaranga.

Urugero nko muri 2020, buri muryango uri mu bagenerwabikorwa wahawe ibihumbi 120 by’Amafaranga y’u Rwanda yo gutangiza umushinga ubyara inyungu, ndetse urwo ruganda ruha ibimina bitatu amafaranga ibihumbi 200 kuri buri kimwe yo kubyongerera ubushobozi, abanyamuryango bakaba barabanje guhugurirwa gucunga umutungo.

Ubuyobozi bwa SKOL buhamya ko ubwo bufasha bwagiriye akamaro kanini abaturage mu mibereho yabo.

Buti “Amatsinda yo kwizigamira yagize akamaro nk’uko abandi baturage batayarimo babigaragaza, aho nabo bifuza kuyajyamo. Ubu buri tsinda ryakiriye nibura abanyamuryango bashya 10 baturutse mu baturanyi babo”.

Yongeraho ko ayo matsinda kugeza ubu amaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni icyenda n’ibihumbi 800.

Uretse gufasha abaturage baturiye urwo ruganda, runafasha abakozi barwo aho buri mwaka hari amafaranga rushyira mu makoperative bibumbiyemo ngo barusheho kwiteza imbere.

Imirire n’isuku

Muri iyo gahunda yo gufasha abaturage, banahuguwe ku isuku, isukura ndetse n’imirire myiza hagamijwe guteza imbere urwo rwego.

Ibyo byatumye 95% by’imiryango y’abagenerwabikorwa kugeza ubu yarikoreye uturima tw’igikoni turimo imboga, imiryango yose ubu ifite ubukarabiro, irenga 95% ifite ubwiherero bwiza naho 80% ifite aho gutura hatunganye.

Iyo gahunda kandi yitaye ku bantu bafite virusi itera SIDA, banashishikarizwa gufata imiti igabanya ubukana bw’icyo cyorezo ari ko banafashwa mu mibereho myiza, ndetse itera inkunga amatsinda atandatu y’urubyiruko mu kurwongerera ubushobozi.

Kurengera abana n’ibidukikije

SKOL yahuguye abita ku bana ku burenganzira bw’umwana ndetse no ku kwita ku bana bato, inakangurira abantu kwandikisha abana bavuka. Yakoze kandi ubukangurambaga kugira ngo imiryango ibane mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubu abana bose bo mu miryango y’abagenerwabikorwa baranditse mu bitabo by’irangamimerere naho imiryango 90% yarasezeranye byemewe n’amategeko.

SKOL kandi ishishikajwe no kurengera ibidukikije ibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, akaba ari yo mpamvu yashoye amafaranga mu ruganda rwo gutunganya amazi yakoreshejwe, ayamaze gutunganywa ubu akaba yifashishwa mu kuvomera ikibuga cy’umupira w’amaguru cy’urwo ruganda.

Muri urwo rwego rwo kurengera ibidukikije, SKOL yatangiye gukoresha amacupa y’ibirahure mu gupfunyika amazi yo kunywa icuruza azwi nka ‘Virunga Water’.

Ubuyobozi bwa SKOL Breweries Limited buvuga ko urwo ruganda rutaje mu Rwanda kugira ngo rukore ibicuruzwa bishimisha ababigura gusa kugira ngo rubone inyungu, ahubwo ngo rugomba kugira n’uruhare mu iterambere ry’abaturage, mu mibereho myiza y’abakozi barwo n’iy’Abanyarwanda muri rusange.

Ubwo buyobozi buvuga kandi ko uruganda rwa Nzove ubu rufite ubushobozi bwo gukora metero kibe 80 ku isaha (80m3/hr), ubu rurimo kwagurwa kugira ngo rugere ku bushobozi bwa metero kibe 120 ku isaha (120m3/hr), ndetse rukanagura hafi 3% by’umuceri wose wera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabasuhujecyane skol yacu dukunda dusoma tugasonzoka : twebwe muri rusizi mumakaritsiye amwenamwe yomuncyengerozumugi duhuranikibazo cyibiciro byokumadepo mwatwegereje urugero kanete batituranguza 27000fr mugihe kuyandi madepo Ari 25500fr ibyobicirobishyirwaho nuruganda cg ni nyiri depo murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 25-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka