Undi munyamahirwe yatsindiye ibihumbi 500 FRW muri tombola ya Inzozi Lotto

Ishimwe Marius w’imyaka 22 yongeye kuba umwe mu banyamahirwe batsindiye ibihumbi 500 FRW mu mukino wa Jackpot Lotto. Ishimwe avuga ko aya mafaranga yatsindiye amaze gukina imikino 4 gusa ku mafaranga ibihumbi 2000.

Ishimwe Marius (hagati) n'umunyamakuru MC Tino (wambaye ingofero) hamwe na Nshuti Thierry, umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto
Ishimwe Marius (hagati) n’umunyamakuru MC Tino (wambaye ingofero) hamwe na Nshuti Thierry, umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto

Ati “Jyewe byarantunguye numva ndanishimye cyane ubu Inzozi Lotto yampinduriye ubuzima rwose ngiye gukora ubucuruzi bwagutse kuko inzozi zanjye zabaye impamo”.

Ishimwe avuga ko yacuruzaga ibitunguru mu isoko ry’Inkundamahoro mu Mujyi wa Kigali. Ngo yari afite igishoro cy’ibihumbi 30 gusa, ubu imigambi ye ikaba ari ukuzamura ubucuruzi bwe agatera imbere.

Ashishikariza abantu kudatinya gukina mu mukino wa Jackpot Lotto kuko harimo amahirwe menshi.

Ishimwe Marius
Ishimwe Marius

Inzozi Lotto yafunguye imiryango mu Kuboza 2021 ku bufatanye na Carousel Ltd hamwe na Minisiteri ya Siporo.

Yashyizweho hashingiwe ku itegeko nimero 58/2021 ryo kuwa 21/Ukuboza/2021 mu ngingo yaryo ya 22, kandi igendera ku ntego y’imikino y’amahirwe aho muri iri tegeko Leta ifite uburenganzira bwo gushyiraho imikino y’amahirwe mu kuzamura ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Gukina Jackpot Lotto biroroshye cyane kuko uyu mukino ntugusaba byinshi cyangwa gukora urugendo rurerure ahubwo wakina ukoresheje telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 500 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa Jackpot Lotto uhita ugaragarizwa n’itariki nyirizina izatangazwaho abatsinze.

Ishimwe avuga ko agiye kwagura ubucuruzi bwe
Ishimwe avuga ko agiye kwagura ubucuruzi bwe

Uhitamo imibare 5 iri hagati ya 1 na 35, ikaguha amahirwe yo kuba watsindira amafaranga agera no kuri Miliyoni icumi (10,000,000 Rwf). Iyo mibare ushobora guhitamo kuyihabwa cyangwa ukayiyandikira. Mu gihe wayiyandikiye jya wibuka gusiga umwanya hagati y’umubare n’undi. Jya wibuka kandi kugura itike imwe imwe.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka