StarTimes yashyikirije ibihembo abatsinze muri poromosiyo ya Noheli

Ku wa Gatandatu ushize StarTimes yatanze amafaranga arenga Miliyoni na Televisiyo ya puse 55” ku banyamahirwe batsinze muri poromosiyo StarTimes Wisheya.

Abatsinze muri Poromosiyo ya Noheli bahawe ibihembo
Abatsinze muri Poromosiyo ya Noheli bahawe ibihembo

Abahembwe ni abafatabuguzi bashya baguze SABANA Package n’abandi bari basanzwe baguze ifatabuguzi ry’ukwezi rya StarTimes kuva iyi poromosiyo yatangira tariki 15/11/2021. Abatsinze bakaba barashyikirijwe ibihembo byabo ku cyicaro gikuru cya StarTimes ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Nduwamungu Donat ashyikirizwa igihembo
Nduwamungu Donat ashyikirizwa igihembo

Nduwamungu Donat ni we watsindiye igihembo gikuru mu byatanzwe kuri uwo munsi ari cyo televiziyo ya rutura ya StarTimes ifite puse 55 (55 Inch TV) ayishyikirizwa n’umuyobozi wungirije muri StarTimes. Nduwamungu yavuze ko kuva StarTimes yatangira gukorera mu Rwanda, yatangiranye na yo, hakaba hagiye gushira imyaka ikabakaba 20 itangiye gukorera mu Rwanda. StarTimes yaguye imbibi ubu ikaba ikorera mu bihugu 30 bya Afurika ndetse kuri ubu ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 25 n’abandi bakoresha application ya StarTimes ON basaga miliyoni 14. Nduwamungu avuga ko yayikundiye kuba ifite ibiciro buri wese yisangamo. Ikindi ngo yayikundiye ni ibiganiro bica ku mashene yayo byigisha kandi byubaka umuryango na za filime z’abana (Cartoons).

Baganira n’itangazamakuru, StarTimes yavuze ko Poromosiyo ya Noheli yitwa ‘StarTimes Wisheya’ ikomeje ko ibi ari ibihembo bahaye abanyamahirwe ba mbere batsinze hari n’ibindi bitandukanye biri imbere bitaratangwa birimo n’igihembo nyamukuru.

Muri ibi bihe bya Noheli ku bakunzi ba Filime z’uruhererekane (Series) StarTimes yabazaniye iyitwa URURABO RWO MU ISHYAMBA igice cya 2 iri mu kinyarwanda ica kuri BTV n’iyitwa Love Thy Women inyura kuri Novela E Plus. Ku bakunzi b’imikino namwe mwashyiriweho shene nshya ya Magic Sports TV yerekana siporo zitandukanye zo mu Rwanda no hanze y’u Rwanda.

StarTimes yongeye kwibutsa abafatabuguzi batuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye na sinyale (signal), StarTimes yavuze ko kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa ikibazo kikaba cyarakemutse ukaba ukora neza naho ku bo bitarakemuka wafata telecomande yawe, kanda boton ya Menu: ujye muri settings haraza Channel search ujye muri Manuel search uhitemo Manuel search; maze ushyiremo umubare wa 602 MHZ cg 538 MHZ ubundi ukande OK utegereze decoder yawe irahita yisubiza ku murongo.

Abanyamahirwe batsinze muri tombola bazajya bahamagarwa na Call Center ya StarTimes kuri nimero yayo ari yo 0788156600 ndetse inabatangaze ku mbuga nkoranyambuga zayo ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.

Gura SABANA Package cyangwa ifatabuguzi ry’ukwezi, nawe ube waza mu banyamahirwe bazahamagarwa mu kindi cyiciro cy’abatsinze kizahembwa tariki 21 /12/ 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka