Inzozi Lotto: Ubu ushobora gutsindira 9,500,000 Rwf

Ubu inzozi zawe zaba impamo, kuko ushobora kwegukana amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9.500.000 Frw) muri tombola ya Inzozi Lotto.

Gerageza amahirwe utsindire izi Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9.500.000 Frw) za Jackpot Lotto y’iki cyumweru. Biragusaba kugura itike y’amafaranga magana atanu (500Frw), ariko uko ukina kenshi ni ko wiyongerera amahirwe.

Usibye igihembo nyamukuru, tubafitiye n’ibindi bihembo bito bito ushobora gutsindira, kuva ku bihumbi magana atanu, kugeza ku bihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda.

Abakinnye mu cyumweru gishize 1,293 bose hamwe batsindiye amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu n’umunani (3,168,000RWF).

Mu cyumweru gitaha kandi murahishiwe kuko tuzabazanira uburyo bushya buzabafasha kurushaho kwegukana ibihembo muri uyu mukino.

Gukina Jackpot Lotto biroroshye cyane kuko uyu mukino ntugusaba byinshi cyangwa gukora urugendo rurerure ahubwo wakina ukoresheje telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 500 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa Jackpot Lotto uhita ugaragarizwa n’itariki nyirizina izatangazwaho abatsinze.

Uhitamo imibare 6 iri hagati ya 1 na 49, ikaguha amahirwe yo kuba watsindira 9,500,000 Frw. Iyo mibare ushobora guhitamo kuyihabwa cyangwa ukayiyandikira. Mu gihe wayiyandikiye jya wibuka gusiga umwanya hagati y’umubare n’undi. Jya wibuka kandi kugura itike imwe imwe.

Igihe cyo kwishyura niba uhisemo gukoresha Mobile Money ibuka gukanda *182*7*1# wemeze kwishyura, uhite uhabwa ubutumwa bugufi bukwereka imibare igize itike waguze maze utegereze ko amahirwe agusekera.

Ushobora no kugana aba agents bacu baboneka mu Mujyi wa Kigali, Musanze, Rubavu, Huye, Rwamagana. Ushobora no gukina unyuze ku rubuga rwacu rwa www.inzozilotto.rw ugakurikiza amabwiriza.

Kugura amatike menshi atandukanye ni ryo banga ryo gutsinda.

N’ubwo imibare yatsinze muri Jackpot Lotto imenyekana ku Cyumweru, uyu mukino ukinwa buri gihe uko ushatse. Iyi mikino ikinwa n’abagejeje ku myaka 18 kuzamura.

Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ikaba ari tombola y’Igihugu igamije kunganira Leta mu kubona ubushobozi bwo guteza imbere siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za siporo zitandukanye mu Rwanda.

Abantu basaga 450,000 bamaze kwiyandikisha mu mukino wa Inzozi Lotto. Nawe rero iyo witabiriye Tombola ya Inzozi Lotto, uba uteje imbere siporo mu Rwanda.
Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 2424, cyangwa ukatwandikira ku mbuga nkoranyambaga zacu zose kuri @inzozilotto. Wanatwandikira kuri nimero yacu ya WhatsApp 0791402424.

Inzozi Lotto, Tsinda Dutsinde!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka