Inzozi Lotto: Gerageza amahirwe utsindire Miliyoni icumi

Nyuma y’uko umukino wa Inzozi Jackpot Lotto wavuguruwe, ubu biroroshye gukina ukaba watsindira Miliyoni icumi (10,000,000Frw). Abantu 4,541 begukanye ibihembo mu cyumweru gishize.

Ni gute watsindira aya mafaranga?

Birumvikana, uyu ni umukino w’amahirwe, ariko kugira ngo utsinde, ugomba kwisunga abahagarariye iyi sosiyete ku mihanda cyangwa ugasura urubuga rwacu rwa www.inzozilotto.rw cyangwa ugakina ukoresheje *240# ugakurikiza amabwiriza.
Mbere yo kugira ngo ukine uyu mukino umukinnyi yahitagamo imibare igera kuri itandatu mu mibare 49 uhereye kuri 1 kugeza kuri 49.
Gutsinda Inzozi Jackpot Lotto, wahitagamo imibare itandatu (guhera kuri 1 kugeza kuri 49) kugira ngo ubone itike yo gutombora.

Ariko ubu, abakina bahitamo imibare itanu hagati ya 1 na 35.

Muri uyu mukino itike imwe igura 500 Rwf kandi abakinnyi bashobora kwihitiramo imibare cyangwa bagahitirwamwo na gahunda ya mudasobwa. Uko ukina kenshi ni ko wiyongerera amahirwe yo gutsinda.

Gukina Jackpot Lotto biroroshye cyane kuko uyu mukino ntugusaba byinshi cyangwa gukora urugendo rurerure ahubwo wakina ukoresheje telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 500 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa Jackpot Lotto uhita ugaragarizwa n’itariki nyirizina izatangazwaho abatsinze.

Uhitamo imibare 5 iri hagati ya 1 na 35, ikaguha amahirwe yo kuba watsindira 10,000,000 Rwf. Iyo mibare ushobora guhitamo kuyihabwa cyangwa ukayiyandikira. Mu gihe wayiyandikiye jya wibuka gusiga umwanya hagati y’umubare n’undi. Jya wibuka kandi kugura itike imwe imwe.

Igihe cyo kwishyura niba uhisemo gukoresha Mobile Money ibuka gukanda *182*7*1# wemeze kwishyura, uhite uhabwa ubutumwa bugufi bukwereka imibare igize itike waguze maze utegereze ko amahirwe agusekera.

N’ubwo imibare yatsinze muri Jackpot Lotto imenyekana ku Cyumweru, uyu mukino ukinwa buri gihe uko ushatse. Iyi mikino ikinwa n’abagejeje ku myaka 18 kuzamura.

Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ku bufatanye na kompanyi yitwa Carousel Ltd hamwe na Minisiteri ya Siporo, ikaba ari tombola y’Igihugu igamije kunganira Leta mu kubona ubushobozi bwo guteza imbere siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za siporo zitandukanye mu Rwanda.

Nawe rero iyo witabiriye Tombola ya Inzozi Lotto, uba uteje imbere siporo mu Rwanda.

Abakunzi ba Inzozi Lotto kandi murahishiwe kuko mu minsi ya vuba tubazanira undi mukino mushya uzabafasha kurushaho kwegukana ibihembo.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 2424, cyangwa ukatwandikira ku mbuga nkoranyambaga zacu zose kuri @inzozilotto. Wanatwandikira kuri nimero yacu ya WhatsApp 0791402424.

Inzozi Lotto, Tsinda Dutsinde!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Ese ntakuntu mwazahemba nabantu nkabatanu batangiranye nuyumukino kuva ukiza kugezanubu bakigerageza amahirwe nubwo batara tsinda

Umutesi christerllla yanditse ku itariki ya: 26-12-2023  →  Musubize

Umuntu ashaka gufunga konti yinzozi lotto yabigenza ate?

Emmanuel Nkundabagenzi yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ese umuntu akina inshoro zigahe kugirango Abe yaba mubanyamahirwe ,ese umuntu ashobora gukina 1 agahita atsinda .

Kamana jeanpierre yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Ese umuntu akina inshoro zigahe kugirango Abe yaba mubanyamahirwe ,ese umuntu ashobora gukina 1 agahita atsinda .

Kamana jeanpierre yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Mubeshya kubi .Ahaa ! umukino waje ntutubeshye ni Tsinda pe nahomwe muri ibisambo ...Kubona nama frw nashyize kuri account ya inzozi muyatwara narumiwe. pe!

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Bibaye byiza ukuntu wakinnye nko kuwa 1 mwamuha amahirwe no kuwundi munsi ukurikiyeho murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Bibaye byiza ukuntu wakinnye nko kuwa 1 mwamuha amahirwe no kuwundi munsi ukurikiyeho murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Ndabakunda gusa sindabasha gutsinda nkina kenshi cyanecyane igitego Lott gusa nziko nange nzatsinda

Niyikora jeandamour yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

ESE KUGIRANGO UTSINDE BISABA GUKINA KANGAHE?

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Ikibazo mfite nakinnye kucyumweru le18/9/2022 umukinp wa 19h35 ndanatsinda ariko ayo natsindiye nayobewe uko nayabona ese kuki mutayashyira kuri compte ya mobile mony? Nzabigenza gute kugirango nyabone murakoze

Twagirayezu xavier yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Nibenamwemuratsinda ngewe bangize umukene burundu ibyobisambo birabeshya sha muribisambo

Diek yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

Tubaye tubashi miye

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Tubaye tubashi miye

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka