CAN 2021 : Derby y’Abarabu (Misiri vs Morocco), Gambia na yo ishaka gukora amateka muri 1/4

Ni ubwa mbere mu mateka ya CAN kuva mu 1998, imikino ya 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa rigiye gukinwa hatarimo amakipe y’ibihangange yasezerewe nka Ghana na Nigeria. Ikipe ya Ghana yaviriyemo mu matsinda, mu gihe Nigeria yasezerewe n’ikipe ya Tunisia.

Muri iyi weekend ubwo imikino ya 1/4 iza kuba itangira mu mujyi wa Douala, ikipe ya Ghana na Tthe Super Eagles ya Nigeria ntizizaba zihari.

Iyi mikino yose ya CAN iri kunyura kuri shene ya ST World Football CH 254 (DTT), CH 245 (DTH) na ST Sports Premium CH 252 (DTT), CH 256 (DTH) usanga kuri Classic na Smart Bouquet kuri decoderi ya StarTimes.

Ikipe ya Gambia ni yo kipe yatunguranye muri iri rushanwa. Ni, nibwo bwa mbere yari ije muri iki cyiciro cyo mu matsinda, ikaba igeze muri 1/4, aho igomba guhura na Cameroon yakiriye iri rushanwa, iyobowe na Vincent Aboubakar umaze gutsinda ibitego 6. Mu gihe Burkina-faso izakina na Tunisia, undi mukino utegerejwe na benshi ni uzaba ku Ccyumweru tariki 30 Mutarama 2022 uzahuza Misiri na Morocco. Aamakipe yombi yaje muri iri rushanwa ahabwa amahirwe yo kuba yaryegukana.

Mu mikino 16 Misiri na Morocco bamaze gukina, kugeza ubu ikipe ya Morocco ni yo yatsinze inshuro nyinshi zigera kuri 7, Misiri itsinda 3 banganya 6.
Aya makipe agiye kongera guhura muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CAN 2021. Kuri iyi nshuro, haribazwa iza gutsinda.?

Dore uko Gahunda yose ya 1/4 cy’irangiza cy’imikino ya CAN 2021 iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022

Saa 18:00 - Cameroon vs Gambia
Saa 21:00 - Burkina Faso Vs Tunisia

Ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022

Saa 18:00 - Morocco vs Egypt
Saa 21:00 - Senegal vs Guinea Equatorial

Kugeza ubu StarTimes ni yo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro bihendutse buri wese yibonamo, ikagira na Shene ziri mu ndimi zitandukanye zirimoo, Igifaransa, icyongereza, igiswahili, n’Iikinyarwanda. Ku buryo buri muntu bitewe n’ururimi akoresha yisangamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka