Umwarimu yashoye 1,400Frw muri Inzozi Lotto atombora asaga miliyoni eshatu

Tombola yiswe ‘Inzozi Lotto’ ikorwa binyuze ku gukanda *240# kuri telefone irakomeje, aho agace kayo kitwa IGITEGO Lotto gatsindirwa buri munsi kegukanywe n’uwitwa Florentine Harerimana ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.

Ni umubyeyi w’imyaka 42 y’amavuko, afite umugabo n’abana bane, atuye mu Kagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, akaba ari na ho akorera umurimo wo kwigisha mu mashuri abanza.

Yari yarifuje kugira inzu yajya akodesha ikamwunganira mu bitunga urugo, none ibisubizo bije bihekanye kuko nyuma yo kongererwa umushahara nka mwarimu, yatsindiye amafaranga arenga miliyoni eshatu (3,105,666Frw).

Harerimana avuga ko yamenye ibijyanye na Tombola ya Inzozi Lotto mu kwezi gushize kwa Kanama, yiyemeza kujya akina buri munsi.

Yaguze udutike dutandukanye tw’iyi Tombola ahereye ku duce twayo twa "Quick Lotto" na "jackpot lotto", nyuma aho "IGITEGO" iziye aba ari yo yitabira cyane.

Ati "Nakinaga buri munsi kandi iyo ntatsindaga ntabwo byigeze binca intege, numvaga nshaka kugura ikintu kizangirira akamaro ntazibagirwa mu buzima bwanjye, inzu yo gukodesha ikamfasha kunganira umushahara."

Harerimana avuga ko yaguze udutike turindwi ku wa Mbere tw’amafaranga 1400Frw kugira ngo agerageze kongera amahirwe, ariko agenda atugura ku masaha atandukanye.

Harerimana ati "Nagiraga ngo ndebe ko mpuza n’umubare uri butombore, nimero yatsinze byanjemo ko ari yo iri butsinde, hageze saa kumi n’imwe n’iminota 10 message ya wa mubare itaraza ariko numva mfite icyizere."

"Nari ndyamye, numvaga ntameze neza, numva umuntu arampagaye, avuze izina numva ndarizi kuri Televiziyo yitwa Thierry, ambaza amazina n’aho ntuye ndetse niba nakinnye muri Inzozi Lotto, arambwira ngo mukupe (mpagarike ikiganiro twagiranaga kuri telefone) ndebe message, ndamukupa message(ubutumwa bugufi) ndayibona."

Ubwo butumwa bugufi bugira buti "Ni ibyishimo mwatsindiye Inzozi Lotto, natsindiye miliyoni eshatu n’ibihumbi 105Frw, ariko nzabona miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 birenga nyuma yo gusora."

Harerimana atangiye kugira icyizere ko Inzozi z’inzu agiye kuzikabya kuko amafaranga yo kugura ikibanza ngo amaze kuyabona.

Icyakora ngo azabanza kwishyurira ubwisungane bwa ’Mituelle de Santé abana batanu batari abe bo mu miryango itishoboye.

Avuga ko inzu azayubakisha ayo akuye mu nguzanyo ya "Umwalimu SACCO" cyane ko umushahara Leta yawongereye, ndetse akaba akomeje gukina muri Inzozi Lotto.

Tombola ya Inzozi Lotto yamuritswe mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021, ikaba ishyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola azajya yifashishwa mu guteza imbere imikino mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko telefone yanyu nago icamo.nakinnye jack pott lotto nsindira amafarangamacye angana 850 frw ayamafaranga murayatanga koko?

Nshimiyimana vincent yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka